Igihugu cya Afrika y’Epfo kimaze imyaka cyarabaye indiri y’umutwe witerabwoba wa RNC aho ariho hapangirwa imigambi mibi igamijwe guhungabanya umutekano w’u Rwanda
Mu bintu bimwe byatumye Zuma yeguzwa kuri uriya mwanya harimo kurya ruswa bimwe bikabije ari nayo nzira RNC yakoresheje kugira ngo yigarurire umutima we maze abareke bakorere ibikorwa bya politike bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
RNC iri mukababaro gakomeye kuko uwabakingiraga ikibaba ariwe Perezida Jacob Zuma yahagaritswe ku mwanya we akaba atakiri perezida wa w’Afurika yepfo. Kayumba Nyamwasa nizindi nkoramaraso zihishahisha muri Afrika y’Epfo zikaba zibaza aho ziri bwerekeze.
Ibi bikorwa byose by’ubugizi bwanabi RNC yabikoraga ubona ntacyo yishisha kandi ubusanzwe bihabanye n’amategeko agenga impunzi muri Afurika yepfo aho zitemerewe gukora ibikorwa bigendanye na politike.
Sibyo gusa Zuma yabakoreraga kuko nyuma yaho bamuhaye ruswa yari yarabemereye kubarindira umutekano ku buryo bamwe mubayobozi buwo mutwe witerabwoba wa RNC wacungirwaga umutekano n’ingabo zishinzwe kurinda Zuma.
Ese nyuma yaho Zuma yeretswe umuryango noneho RNC iraza kubigenza gute dore ko uwo babashaga guha ruswa yegujwe kubuyobozi bw’igihugu?