I&M Bank-Rwanda na Banki itsura Amajyambere y’u Rwanda (BRD), zasinye amasezerano y’inguzanyo angana na miliyoni 24 z’amayero yatanzwe na Banki y’ishoramari y’u Burayi (EIB); akazazifasha gushyigikira ishoramari ry’abikorera mu Rwanda.
Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Kabiri, arimo miliyoni 10 z’amayero zahawe I&M Bank n’izindi miliyoni 15 z’amayero zahawe BRD, bikiyongeraho ubufasha mu bya tekiniki buzatuma iyi nguzanyo ikoreshwa neza.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya EIB muri Afurika, Aziya na Amerika y’Amajyepfo, Maria Shaw-Barragan, yavuze ko atari ubwa mbere bashyigikira abikorera mu Rwanda, bityo kuba bakomeje kubikora ni ikimenyetso cy’uko byagenze neza mbere.
Yongeyeho ko hazibandwa ku bigo bito n’ibiciriritse bifite imishinga y’ubuhinzi, ubwubatsi, uburezi, inganda, ubukerarugendo n’ubwikorezi, kuko kubishyigikira ari ingenzi mu guhanga imirimo no kongera ubukungu n’iterambere muri rusange.
Yagize ati “Dushyigikira ubucuruzi buto n’ubuciriritse kuko ni igicumbi cyo guhanga imirimo ndetse n’umuyoboro utuma abaturage bagira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyabo.”
Mu 2008, EIB yari yagurije BCR yaje guhinduka I&M Bank, amayero angana na miliyoni eshatu; mu 2014 yongera kuyiguriza andi angana na miliyoni umunani z’amayero yo gutera inkunga imishinga itandukanye ibyara inyungu.
Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank, Robin Bairstow, yavuze ko iyi nguzanyo izatuma abashoramari bato n’abaciriritse hirya no hino mu gihugu bagerwaho bagahabwa amahugurwa n’inguzanyo zibateza imbere.
Yagize ati “Izatuma twongera abagerwaho na serivisi z’imari, kugabanya ikiguzi cy’inguzanyo ari nacyo cy’ingenzi mu bijyanye no guteza imbere ubukungu bw’igihugu. Ikindi ni ubufasha mu bya tekiniki bizongera umubare w’abasaba inguzanyo kuko tuzanabasha kugera mu bice byose by’igihugu tugatanga amahugurwa.”
Nyuma yo gusinya amasezerano, Umuyobozi Mukuru wa BRD, Eric Rutabana, yavuze ko iyi nguzanyo izatuma iyi banki ishyira mu bikorwa umukoro ifite wo gushyigikira ubucuruzi buto n’ubuciriritse kubera akamaro bufite mu iterambere ry’ubukungu, guhanga imirimo, kongerera agaciro umusaruro no kugabanya ingano y’ibitumizwa mu mahanga igihugu gitangaho amadevize menshi.
Yagize ati “Miliyoni 15 z’amayero agiye gufasha ishoramari ryacu mu bucuruzi buto n’ubuciriritse, by’umwihariko twibanda mu by’ibanze bigize ubukungu birimo; inganda, ubuhinzi, ingufu no guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga.”
EIB imaze imyaka 40 ikora ibikorwa mu Rwanda. Mu myaka itandatu ishize gusa, yatanze inguzanyo ya miliyoni 87 z’amayero zahawe amabanki y’imbere mu gihugu ashyigikira ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse. Iyi nguzanyo yatanze uyu munsi yitezweho guhanga nibura imirimo 3000 mu Rwanda.
Banki y’ishoramari y’u Burayi (EIB) ishyigikira ishoramari mu bihugu 28 bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi. Gusa no hanze yawo igerayo kuko 10% by’ibikorwa byayo biri mu bihugu 150 by’ahandi ku Isi yose, ni ukuvuga Miliyari umunani z’amayero ku mwaka, amenshi akaba ashorwa ku mugabane wa Afurika.
Mu myaka 10 ishize EIB yatanze miliyari zirenga 7.9 z’amayero mu ishoramari ry’abikorera muri Afurika.