• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

 
You are at :Home»UBUKUNGU»I&M Bank na BRD zagurijwe miliyoni 24 z’amayero zo gushyigikira ishoramari ry’abikorera

I&M Bank na BRD zagurijwe miliyoni 24 z’amayero zo gushyigikira ishoramari ry’abikorera

Ubwanditsi 20 Feb 2018 UBUKUNGU

I&M Bank-Rwanda na Banki itsura Amajyambere y’u Rwanda (BRD), zasinye amasezerano y’inguzanyo angana na miliyoni 24 z’amayero yatanzwe na Banki y’ishoramari y’u Burayi (EIB); akazazifasha gushyigikira ishoramari ry’abikorera mu Rwanda.

Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Kabiri, arimo miliyoni 10 z’amayero zahawe I&M Bank n’izindi miliyoni 15 z’amayero zahawe BRD, bikiyongeraho ubufasha mu bya tekiniki buzatuma iyi nguzanyo ikoreshwa neza.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya EIB muri Afurika, Aziya na Amerika y’Amajyepfo, Maria Shaw-Barragan, yavuze ko atari ubwa mbere bashyigikira abikorera mu Rwanda, bityo kuba bakomeje kubikora ni ikimenyetso cy’uko byagenze neza mbere.

Yongeyeho ko hazibandwa ku bigo bito n’ibiciriritse bifite imishinga y’ubuhinzi, ubwubatsi, uburezi, inganda, ubukerarugendo n’ubwikorezi, kuko kubishyigikira ari ingenzi mu guhanga imirimo no kongera ubukungu n’iterambere muri rusange.

Yagize ati “Dushyigikira ubucuruzi buto n’ubuciriritse kuko ni igicumbi cyo guhanga imirimo ndetse n’umuyoboro utuma abaturage bagira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyabo.”

Mu 2008, EIB yari yagurije BCR yaje guhinduka I&M Bank, amayero angana na miliyoni eshatu; mu 2014 yongera kuyiguriza andi angana na miliyoni umunani z’amayero yo gutera inkunga imishinga itandukanye ibyara inyungu.

Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank, Robin Bairstow, yavuze ko iyi nguzanyo izatuma abashoramari bato n’abaciriritse hirya no hino mu gihugu bagerwaho bagahabwa amahugurwa n’inguzanyo zibateza imbere.

Yagize ati “Izatuma twongera abagerwaho na serivisi z’imari, kugabanya ikiguzi cy’inguzanyo ari nacyo cy’ingenzi mu bijyanye no guteza imbere ubukungu bw’igihugu. Ikindi ni ubufasha mu bya tekiniki bizongera umubare w’abasaba inguzanyo kuko tuzanabasha kugera mu bice byose by’igihugu tugatanga amahugurwa.”

Nyuma yo gusinya amasezerano, Umuyobozi Mukuru wa BRD, Eric Rutabana, yavuze ko iyi nguzanyo izatuma iyi banki ishyira mu bikorwa umukoro ifite wo gushyigikira ubucuruzi buto n’ubuciriritse kubera akamaro bufite mu iterambere ry’ubukungu, guhanga imirimo, kongerera agaciro umusaruro no kugabanya ingano y’ibitumizwa mu mahanga igihugu gitangaho amadevize menshi.

Yagize ati “Miliyoni 15 z’amayero agiye gufasha ishoramari ryacu mu bucuruzi buto n’ubuciriritse, by’umwihariko twibanda mu by’ibanze bigize ubukungu birimo; inganda, ubuhinzi, ingufu no guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga.”

EIB imaze imyaka 40 ikora ibikorwa mu Rwanda. Mu myaka itandatu ishize gusa, yatanze inguzanyo ya miliyoni 87 z’amayero zahawe amabanki y’imbere mu gihugu ashyigikira ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse. Iyi nguzanyo yatanze uyu munsi yitezweho guhanga nibura imirimo 3000 mu Rwanda.

Banki y’ishoramari y’u Burayi (EIB) ishyigikira ishoramari mu bihugu 28 bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi. Gusa no hanze yawo igerayo kuko 10% by’ibikorwa byayo biri mu bihugu 150 by’ahandi ku Isi yose, ni ukuvuga Miliyari umunani z’amayero ku mwaka, amenshi akaba ashorwa ku mugabane wa Afurika.

Mu myaka 10 ishize EIB yatanze miliyari zirenga 7.9 z’amayero mu ishoramari ry’abikorera muri Afurika.

2018-02-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abayobozi b’Umujyi wa Kigali bibukijwe indangagaciro zikwiye mu kubaka ubukungu butajegajega

Abayobozi b’Umujyi wa Kigali bibukijwe indangagaciro zikwiye mu kubaka ubukungu butajegajega

Ubwanditsi 30 Jan 2020
Perezida Kagame na Magufuli bemeranyije gutangira iyubakwa ry’umuhanda wa gari ya moshi [ Isaka-Kigali ]

Perezida Kagame na Magufuli bemeranyije gutangira iyubakwa ry’umuhanda wa gari ya moshi [ Isaka-Kigali ]

Ubwanditsi 14 Jan 2018
Umusaruro w’ubuhinzi natwe twawitunganyiriza – Perezida Kagame

Umusaruro w’ubuhinzi natwe twawitunganyiriza – Perezida Kagame

Ubwanditsi 08 Sep 2018
BRD imaze kugaruza miliyari 10 muri 70 Frw yishyuza abarihiwe na leta muri Kaminuza

BRD imaze kugaruza miliyari 10 muri 70 Frw yishyuza abarihiwe na leta muri Kaminuza

Ubwanditsi 18 Jul 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abapolisi bihugura mu bijyanye n’ubutumwa bw’amahoro  basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi
Mu Mahanga

Abapolisi bihugura mu bijyanye n’ubutumwa bw’amahoro basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi

Ubwanditsi 12 Jun 2016
Udushya n’Udukoryo Twaranze Weekend
HIRYA NO HINO

Udushya n’Udukoryo Twaranze Weekend

Ubwanditsi 25 Feb 2019
APR FC na Police FC zatangiye zitsindwa mu mikino y’Inkera y’Abahizi, Azam na AS Kigali zatangiye neza
Amakuru

APR FC na Police FC zatangiye zitsindwa mu mikino y’Inkera y’Abahizi, Azam na AS Kigali zatangiye neza

Ubwanditsi 20 Aug 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru