• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Abapolisi 125 basoje myitozo yo gukumira no kurwanya iterabwoba

Abapolisi 125 basoje myitozo yo gukumira no kurwanya iterabwoba

Editorial 26 Feb 2018 Mu Rwanda

Ni amahugurwa yari yitabiriwe n’abapolisi barenga ijana yaberaga mu kigo cy’amahugurwa cya Polisi kri i Gishari mu karere ka Rwamagana, bakaba barahawe ubumenyi ku bijyanye  no gukumira no kurwanya iterabwoba n’imyitozo yo kwimenyereza kurirwanya.
Abapolisi bahawe ayo mahugurwa baba baraturutse mu mashami atandukanye ya Polisi y’u Rwanda.
Iyi myitozo yari imaze ibyumweru bibiri yari ifite izina rya “Crackdown” yateguwe na Polisi y’u Rwanda hagamijwe guha abapolisi ubumenyi buhagije bwo guhangana n’iterabwoba igihe ryaba ribaye ku butaka bw’u Rwanda
Muri iyi myitozo kandi, abayitabiriye bahawe amasomo y’ingenzi arimo kuranga icyerekezo ku ikarita, icyo iterabwoba ari cyo n’uburyo bwo kurirwanya, ubunararibonye mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba, ubutabazi bw’ibanze n’imikoreshereze y’ibikoresho by’itumanaho.
Bigishijwe n’andi masomo arimo kubasha kugereranya intera y’ahantu mu buryo bwihuse, kurwanira mu migi, gusoma ikarita no gutabara abashimuswe.
Mu ijambo yagejeje ku basojeiyo myitozo, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda  IGP Emmanuel K. Gasana, yavuze ko iterabwoba ari ikibazo gihangayikishije Isi kurikumira, kurirwanya, gutahura ibikorwa by’abarikora no kuburizamo imigambi mibisha y’abakora iterabwoba bikaba bisaba guhora witeguye.
Yagize ati:’’N’ubwo mu Rwanda iterabwoba ritaragera ku rwego ruhambaye ugereranyije n’ibindi bihugu byo mu karere, mu myaka mike ishize twahuye n’ibikorwa bimwe na bimwe byaryo aho abarwanyi ba FDLR bagerageje guhungabanya umutekano mu bice binyuranye by’igihugu.’’
Yakomeje agira ati:‘’Ibikorwa bicye by’iterabwoba twabashije kubona mu gihugu cyacu,byaduhaye isomo rikomeye ry’uburyo tugomba guhora twiteguye gukumira no kurwanya ingaruka zaryo. Iyi myitozo rero ni ingenzi kuri iyi mpamvu kandi igomba gukomeza mu bihe bihoraho kugirango ubu bumenyi buzagere ku bapolisi benshi .’’
Yaravuze kandi ati:’’Tugomba buri gihe guhora twiteguye guhagarika no kurwanya iterabwoba, dutanga ubumenyi bwa ngombwa kandi dushaka ibikoresho by’ikoranabuhanga bijyanye n’igihe kugirango tube twizeye ubwo bushobozi, iyi myitozo kandi ni ingenzi cyane, ni igenamigambi ry’ibanze mu kugeza ku bapolisi ubumenyi bwo guhashya iterabwoba.’’
IGP Gasana  yakomeje agira ati:’’Nibura buri mupolisi azaba afite ubumenyi mu kurwanya iterabwoba mu gihe cya vuba.
Yashimiye abateguye ayo mahugurwa , ashimira abayitabiriye kandi abashishikariza kutazuyaza gukoresha ubumenyi bahakuye mu gihe bizaba bibaye ngombwa.
Iki gikorwa cyo gusoza aya mahugurwa cyari cyanitabiriwe na ba Ofisiye bakuru ba Polisi batandukanye.

2018-02-26
Editorial

IZINDI NKURU

Wari uzi ko hari abaperezida bagenda mu ndege zihenze cyane kurusha Air Force One? Irebere uko bakurikirana

Wari uzi ko hari abaperezida bagenda mu ndege zihenze cyane kurusha Air Force One? Irebere uko bakurikirana

Editorial 27 Oct 2017
CYUMA Hassan yabonye umusigire mu gusebya Igihugu. IHORAHABONA Jean de Dieu wari umushoferi we, agereranya u Rwanda n’igihuru!

CYUMA Hassan yabonye umusigire mu gusebya Igihugu. IHORAHABONA Jean de Dieu wari umushoferi we, agereranya u Rwanda n’igihuru!

Editorial 22 Jun 2024
Ni agahinda kuri Iranzi wavutse amara ari hanze akaba yarabuze itike ngo asubire kwivuza mu Buhinde

Ni agahinda kuri Iranzi wavutse amara ari hanze akaba yarabuze itike ngo asubire kwivuza mu Buhinde

Editorial 06 May 2018
Bizimana Djihad ntabwo azitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu Amavubi yitegura gukina umukino wa gicuti na Centre Africa.

Bizimana Djihad ntabwo azitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu Amavubi yitegura gukina umukino wa gicuti na Centre Africa.

Editorial 01 Jun 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Incamake y’ibyaranze imikino mu mpera z’icyumweru
IMIKINO

Incamake y’ibyaranze imikino mu mpera z’icyumweru

Editorial 21 Mar 2016
1990: Uko Leta ya Habyarimana Juvenal yikanze Inkotanyi, ikagabanya abaturage muri Kigali- Ubuhamya
Mu Rwanda

1990: Uko Leta ya Habyarimana Juvenal yikanze Inkotanyi, ikagabanya abaturage muri Kigali- Ubuhamya

Editorial 22 Sep 2017
Agnes Uwimana mu butekamutwe no gushaka indonke asebya inzego za Leta, ni inshuro ya kabiri asuye Cyuma akanga kumwiyereka kuko aziko amushakiraho amaramuko
Amakuru

Agnes Uwimana mu butekamutwe no gushaka indonke asebya inzego za Leta, ni inshuro ya kabiri asuye Cyuma akanga kumwiyereka kuko aziko amushakiraho amaramuko

Editorial 16 May 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru