Rayon Sports yatsinzwena APR FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Muhadjiri Hakizimana waje no guhabwa indi karita y’umutuku mu gice cya mbere cy’umukino w’ikirarane cy’umunsiwa 10 wa Azam Rwanda Premier League.
Abakinnyibabanjemo kumpande zombi:
Rayon Sports: Ndayishimiye Eric (1) (C), Mutsinzi Ange (5), Rutanga Eric (3), UsengimanaFaustin (15), Manzi Thierry (4), Niyonzima Olivier (21), Muhire Kevin (8), Kwizera Pierrot (23), Ismailla Diarra (20), Nahimana Shassir (10), Manishimwe Djabel (28)
APR FC: Kimenyi Yves (21), Omborenga Fitina (25), Imanishimwe Emmanuel (24), Buregeya Prince (18), Rugwiro Herve (4), Mugiraneza Jean Baptiste (7) (C), Nshimiyimana Amran (5), Iranzi Jean Claude (12), Rukundo Dennis(28), Issa Bigirimana (26), Muhadjiri Hakizimana (10).
Umukino watangiye amakipe yombi asa n’acungana ku jisho nk’uko bisanzwe mu mikino ihuza aya makipe, Rayon Sports igakunda kwiharira umupira ariko APR FC ikanyuzamo igasatira bitunguranye, ari na cyo cyayifashaga gukorerwaho amakosa menshi mu minota 30 ya mbere.
Gusatira itunguranye no gutindana umupira kwa Rayon Sports, byabaye amahirwe kuri APR FC kuko ku munota wa 27, ku mupira wari utakajwe na ba myugariro b’iyokipe yambara ubururu n’umweru, Muhadjiri Hakizimana yaje gufata umupira acenga neza ashakisha uburyo abona neza izamu, maze atera ishoti mu nguni yaryo, igitego kiba kirinjiye.
Nyuma y’umunota umwe gusa, Muhadjiri Hakizimana yongeye gusatira atunguranye, atera ishoti rikomeye ariko umupira ukubita ku mutambiko w’izamu maze ujya hanze, abafana ba Rayon Sports barushaho kudagadwa, bibaza ko bagiye gutsindwa byinshi.
Rayon Sports yabaye nk’iyinyaye mu isunzu, ishakisha uburyo yakwishyura igitego ari na ko ikomeza kwiharira umupira, maze ku munota wa 30, Muhire Kevin ahindura umupira imbere y’izamu maze Migi araserebeka awushyira muri koroneri yatewe neza ariko Shassir Nahimana akojejeho ikirenge ngo asunikire umupira mu rushundura, Umunyezamu Kimenyi Yves arawufata.
Nyuma y’umunota umwe, Rayon Sports yongeye gusatira ku mupira Mutsinzi Ange yambuye Iranzi Jean Claude, azamuka yiruka, ahereza Kwizera Pierrot wagerageje atera ishoti maze umupira uca ku ruhande.
Mu kibuga ibintu byaje kuba ibindi ku munota wa 40 ubwo Muhadjiri Hakizimana yerekwaga ikarita y’umutuku nyuma y’aho umusifuzi w’umukino atangaje ko yigushije mu rubuga rw’amahina ubwo yahuriraga na Usengimana Faustin ku mupira, ibyo akabihanishirizwa ikarita y’umuhondo yabaye iya kabiri kuri we kuko yari yahawe indi ubwo yatsindaga igitego agahita akuramo umwambaro we wo hejuru.
N’ubwo Muhadjiri yahawe ikarita y’umutuku hasigaye iminota 5 ngo igice cya mbere kirangire, ntacyo byahinduye ku migendekere y’umukino kuko igice cya mbere cyarangiye ari igitego 1-0.
Ubwo igice cya kabiri cyatangiraga, Umutoza wa Rayon Sports, Karekezi Olivier yatangiye gushakira ibisubizo ku ntebe y’abasimbura, yinjiza Bimenyimana Bonfils Caleb akuramo Nahimana Shassir utahiriwe n’uyu mukino, ndetse nyuma y’iminota ibiri akuramo Niyonzima Olivier ‘Sefu’ hinjira Yannick Mukunzi.
Rayon Sports yakomeje kugerageza mu buryo bwinshi butandukanye dore ko igice kinini cy’umukino yagikiniye mu gice cy’ikibuga cya APR FC.
Nyuma yo kubona ko asumbirijwe, ku munota wa 63, Umutoza wa APR FC, Jimmy Mulisa yakuyemo Iranzi Jean Claude yinjiza Nshuti Innocent kugirango arebe ko ubusatirizi bwe bwakwiyongeramo imbaraga bityo Rayon Sports igabanye kumwotsa igitutu.
Ibyo bisa n’aho na byo nta kinini byahinduye ku mukino kuko Rayon Sports yakomeje kwiharira umupira no gusatira APR FC, bituma ku munota wa 71, Umutoza Jimmy Mulisa yongera gusimbuza, akuramo Rukundo Dennis yinjiza Martin Fabrice Twizerimana.
Igitego cyakomeje kuba ingume ku mpande zombi, maze ku munota wa 75 Umutoza Karekezi akuramo Ismailla Diarra utagize kinini afasha Rayon Sports muri uyu mukino yinjiza Irambona Gisa Eric.
Umukino wakomeje kuba utyo kugeza ubwo iminota isanzwe y’umukino yarangiraga hongerwaho itatu, na yo ntiyagira impinduka izana, umusifuzi Louis Hakizimana wari uyoboye umukino arinda awurangiza, APR FC yegukana intsinzi y’igitego 1-0.
Nyuma yo gutsinda uyu mukino APR FC yahise ifata umwanya wa 3 n’amanota 20 mu mikino 11, mu gihe Rayon Sports yo ari iya kane n’amanota 18 ku rutonde ruyobowe na Kiyovu Sports ifite amanota 23 igakurikirwa na AS Kigali ifite 21.
Source : Ruhago yacu