Guverinoma y’u Rwanda yongeye gushimangira aho ihagaze ku kibazo cy’abimukira ivuga ko imiryango ifunguye kandi yahoze ifunguye ku bifuza kuruzamo, ikomoza ku kibazo cy’abimukira b’Abanyafurika muri Israel kimaze iminsi mu itangazamakuru ivuga ko u Rwanda ruzakira impunzi gusa mu buryo bwubahirije amategeko mpuzamahanga ndetse yamagana amahitamo aba bimukira bahabwa yo kuza mu Rwanda cyangwa bagafungwa.
Itangazo Guverinoma y’u Rwanda yashyize ahagaragara kuwa Kane, itariki 22 Gashyantare 2018, twabashije kubona ku kijyanye n’imikorere na politiki, aho u Rwanda ruhagaze ku bimukira n’impunzi hahoze ari ugufungura imiryango ku munyafurika wese ukeneye ubuhungiro.
Iri tangazo rivuga ko iyi politiki ifite inkomoko mu mateka n’ubuzima Abanyarwanda benshi babayemo, ndetse no mu ndangagaciro zisanzwe z’igihugu. Iyi politiki ngo yashyizwe mu bikorwa imyaka myinshi, ku bimukira benshi, impunzi, abaturage batura igihe kirekire baturuka hirya no hino mu karere no hanze.
Mu myaka myinshi ishize nk’uko itangazo rivuga, ngo u Rwanda rwakiriye abimukira babarirwa mu 180,000 baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika, birimo iby’ibituranyi, ku bufatanye n’Umuryango w’Abibumbye. U Rwanda rukaba ruherutse no guha ikaze abimukira 30,000 bakorerwa ibikorwa byo kubacuruza muri Libya.
Nk’uko perezida Kagame aherutse kubisubiramo ku kijyanye n’abimukira bari muri Israel, ngo u Rwanda ruzakira gusa impunzi hakurikijwe amategeko mpuzamahanga.
Iri tangazo ryongeyeho ko ikibazo cy’aba bimukira bari muri Israel n’uko bagomba kuhava ari ikibazo cya Israel, ariko ko amategeko niyubahirizwa, u Rwanda mu bushobozi bwarwo rwiteguye gufasha umwimukira ubikeneye.