Rutikanga Fiston w’imyaka 20 y’amavuko yakoze akuma gashyirwa mu modoka kakavumbura igipimo cy’inzoga (alcool) umushoferi yanyoye, kakamuburira ko adakwiye gukomeza gutwara yasinze, atabyubahiriza kagahita gahagarika imodoka nyuma y’amasegonda 15.
Aka kuma kiswe “Safety Driving Security Device” gashyirwa mu modoka gahuzwa na moteri ku buryo iyo umuntu agacomoyemo imodoka idashobora kugenda. Kugira ngo umushoferi akuremo imikorere yako ikomeza gukora, bisaba ko asubira k’uwagashyizemo.
Aka gakoresho kagizwe n’igice kimwe gishyirwa hafi ya moteri y’imodoka n’ikindi cyumvirizo (sensor) gishyirwa hejuru y’umutwe w’umushoferi maze kigakurura umwuka ahumeka kigashyira imashini uwusuzuma ikamenya ingano y’inzoga (alcohol) yanyoye.
Rutikanga warangije amashuri yisumbuye mu mwaka ushize yerekaniye iri koranabuhanga i Gikondo mu Mujyi wa Kigali ahabera imurikabikorwa n’imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda ryateguwe n’Akarere ka Kicukiro.
Uyu musore ukomoka mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kicukiro, yabwiye itangazamakuru ko yagize iki gitekerezo muri Kanama 2017 ubwo yateguraga umushinga usabwa abanyeshuri basoza amashuri yisumbuye mu masomo y’ubumenyingiro, akaba yarayasoreje muri IPRC Kigali TSS.
Yagize ati “Nize ubukanishi bw’imodoka. Iyi system nakoze ishobora gushyirwa mu modoka iyo ari yo yose ikaba yagira akamaro mu gukumira impanuka ziterwa n’abatwara imodoka banyoye birengeje urugero. Iyo ukinjira mu modoka ukicaramo iyi system ikwereka urugero wanyoyeho; iyo isanze warengeje urugero ihita ihagarika imodoka ikanahita yohereza ubutumwa bugufi kuri telefoni cyangwa urubuga wayishyizemo izajya iha amakuru. Ubwo butumwa buba burimo ikiranga imodoka (plaque), amazina ya nyirayo, aho abarizwa n’amagambo amubwira ko atagomba gutwara yanyoye cyane.”
Iri koranabuhanga rishobora no guhuzwa na telefoni ya Polisi cyangwa urubuga rwa internet (website/email), aya makuru akajya ahita agezwa ku bashinzwe umutekano wo mu muhanda.
Rutikanga yamaze kugeza igihangano cye ku Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) kugira ngo cyandikwe, ategereje ibyangombwa kugira ngo abone gutangira gukora udukoresho twinshi ashyire ku isoko.
Yongeyeho ko afite imbogamizi y’ubushobozi bw’amafaranga kugira ngo ashobore kwagura ubu buvumbuzi yagize kandi akabasha guha akazi urubyiruko rutagafite.
Rutikanga yageragereje iri koranabuhanga mu modoka nyinshi za IPRC Kigali ari na yo yamutije imodoka yaryerekaniyemo mu imurikagurisha.
Yavuze ko ubusanzwe akunda ibijyanye n’ikoranabuhanga ku buryo yabyirutse akunda gufungura za telefoni, radiyo, televiziyo n’ibindi bikoresho ndetse akaba yarigeze gukora insakazamajwi ya radio FM (radio transmitter) ntoya ku buryo yagezaga amajwi muri metero 800 gusa.
Rutikanga yavuze ko akomeje kugerageza gukora n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga ku buryo mu gihe kiri imbere azagenda abishyira ahagaragara.