• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU ZAKUNZWE CYANE»Mu Rwanda umusore yakoze akuma kazajya gatamaza abantu bose batwara imodoka basinze REBA HANO”

Mu Rwanda umusore yakoze akuma kazajya gatamaza abantu bose batwara imodoka basinze REBA HANO”

Editorial 27 Feb 2018 INKURU ZAKUNZWE CYANE

Rutikanga Fiston w’imyaka 20 y’amavuko yakoze akuma gashyirwa mu modoka kakavumbura igipimo cy’inzoga (alcool) umushoferi yanyoye, kakamuburira ko adakwiye gukomeza gutwara yasinze, atabyubahiriza kagahita gahagarika imodoka nyuma y’amasegonda 15.

Aka kuma kiswe “Safety Driving Security Device” gashyirwa mu modoka gahuzwa na moteri ku buryo iyo umuntu agacomoyemo imodoka idashobora kugenda. Kugira ngo umushoferi akuremo imikorere yako ikomeza gukora, bisaba ko asubira k’uwagashyizemo.

Aka gakoresho kagizwe n’igice kimwe gishyirwa hafi ya moteri y’imodoka n’ikindi cyumvirizo (sensor) gishyirwa hejuru y’umutwe w’umushoferi maze kigakurura umwuka ahumeka kigashyira imashini uwusuzuma ikamenya ingano y’inzoga (alcohol) yanyoye.

Rutikanga warangije amashuri yisumbuye mu mwaka ushize yerekaniye iri koranabuhanga i Gikondo mu Mujyi wa Kigali ahabera imurikabikorwa n’imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda ryateguwe n’Akarere ka Kicukiro.

Uyu musore ukomoka mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kicukiro, yabwiye itangazamakuru ko yagize iki gitekerezo muri Kanama 2017 ubwo yateguraga umushinga usabwa abanyeshuri basoza amashuri yisumbuye mu masomo y’ubumenyingiro, akaba yarayasoreje muri IPRC Kigali TSS.

Yagize ati “Nize ubukanishi bw’imodoka. Iyi system nakoze ishobora gushyirwa mu modoka iyo ari yo yose ikaba yagira akamaro mu gukumira impanuka ziterwa n’abatwara imodoka banyoye birengeje urugero. Iyo ukinjira mu modoka ukicaramo iyi system ikwereka urugero wanyoyeho; iyo isanze warengeje urugero ihita ihagarika imodoka ikanahita yohereza ubutumwa bugufi kuri telefoni cyangwa urubuga wayishyizemo izajya iha amakuru. Ubwo butumwa buba burimo ikiranga imodoka (plaque), amazina ya nyirayo, aho abarizwa n’amagambo amubwira ko atagomba gutwara yanyoye cyane.”

Iri koranabuhanga rishobora no guhuzwa na telefoni ya Polisi cyangwa urubuga rwa internet (website/email), aya makuru akajya ahita agezwa ku bashinzwe umutekano wo mu muhanda.

Rutikanga yamaze kugeza igihangano cye ku Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) kugira ngo cyandikwe, ategereje ibyangombwa kugira ngo abone gutangira gukora udukoresho twinshi ashyire ku isoko.

Yongeyeho ko afite imbogamizi y’ubushobozi bw’amafaranga kugira ngo ashobore kwagura ubu buvumbuzi yagize kandi akabasha guha akazi urubyiruko rutagafite.

Rutikanga yageragereje iri koranabuhanga mu modoka nyinshi za IPRC Kigali ari na yo yamutije imodoka yaryerekaniyemo mu imurikagurisha.

Yavuze ko ubusanzwe akunda ibijyanye n’ikoranabuhanga ku buryo yabyirutse akunda gufungura za telefoni, radiyo, televiziyo n’ibindi bikoresho ndetse akaba yarigeze gukora insakazamajwi ya radio FM (radio transmitter) ntoya ku buryo yagezaga amajwi muri metero 800 gusa.

Rutikanga yavuze ko akomeje kugerageza gukora n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga ku buryo mu gihe kiri imbere azagenda abishyira ahagaragara.

Aka kuma kiswe “Safety Driving Security Device” kavumbura igipimo cy’inzoga (alcool) umushoferi yanyoye, kakamuburira ko adakwiye gukomeza gutwara yasinze, atabyubahiriza kagahita gahagarika imodoka nyuma ya masegonda 15

Rutikanga yerekanye ikoranabuhanga yakoze ribuza imodoka kugenda iyo umushoferi yasinze

“Safety Driving Security Device” itanga ubutumwa kuri telefone y’umushoferi imuburira ko atagomba gutwara yanyoye cyane

Rutikanga Fiston wakoze “Safety Driving Security Device”

2018-02-27
Editorial

IZINDI NKURU

Thomas Nahimana, ingirwapadiri yamunzwe n’ingengabitekerezo ya Hutu-Pawa, ubwambuzi n’ubusambanyi (Igice cya mbere)

Thomas Nahimana, ingirwapadiri yamunzwe n’ingengabitekerezo ya Hutu-Pawa, ubwambuzi n’ubusambanyi (Igice cya mbere)

Editorial 02 Apr 2020
Umuryango wa Museveni uravugwa mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge

Umuryango wa Museveni uravugwa mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge

Editorial 04 Aug 2019
Willis Shalita, aragira icyo avuga kunyandiko ya Rudasingwa

Willis Shalita, aragira icyo avuga kunyandiko ya Rudasingwa

Editorial 15 Jul 2019
Burundi: Umuyobozi mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi yishwe amaze gufatwa ku ngufu

Burundi: Umuyobozi mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi yishwe amaze gufatwa ku ngufu

Editorial 16 Nov 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abatsimbarara kuri Kibeho n’ ikinyoma cya “Double Jenoside” babiterwa n’ ipfunwe kubera amabi bakoze. Bageze n’aho batekesha amagufa y’Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Uncategorized

Abatsimbarara kuri Kibeho n’ ikinyoma cya “Double Jenoside” babiterwa n’ ipfunwe kubera amabi bakoze. Bageze n’aho batekesha amagufa y’Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 11 Jun 2021
Ingabire Victore yavuye muri gereza atarangije igihano bituma yibwira ko arusha Igihugu imbaraga
Amakuru

Ingabire Victore yavuye muri gereza atarangije igihano bituma yibwira ko arusha Igihugu imbaraga

Editorial 27 Jun 2022
Afunze akurikiranyweho impapuro mpimbano yibishije amafaranga 950,000 muri banki
Mu Mahanga

Afunze akurikiranyweho impapuro mpimbano yibishije amafaranga 950,000 muri banki

Editorial 21 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru