Ikigega cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID), kibinyujije mu mushinga w’ubuhinzi ‘Hinga Weze’ ugamije guteza imbere ubuhinzi buciriritse, kigiye gushora miliyoni 32,6 z’amadolari ya Amerika mu mishinga igamije kongera umusaruro w’ubuhinzi, kuwushyakira amasoko no kuzahura imirire cyane cyane ku bana n’abagore mu Rwanda.
Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) mu myaka itanu.
Mu kiganiro ubuyobozi bw’umushinga CNFA ufite inshingano zo gukurikirana Ishyirwa mu bikorwa ‘Hinga Weze’ uterwa inkunga na USAID hamwe na Feed The Future, bwagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 1 Werurwe 2018, bwatangaje ko imyiteguro yatangiye muri Kamena 2017.
Umuyobozi w’umushinga ‘Hinga Weze’, Daniel Gies yagize ati “Hinga Weze’ ni umushinga ugamije guteza imbere ubuhinzi, kuzamura umusaruro wabwo, kuwugeze ku masoko no kuzamura imirire mu turere 10 tw’u Rwanda, uzashyirwamo miliyoni 32,6 z’amadolari.”
Yakomeje asobanura ko ugiye gufasha abahinzi basaga ibihumbi 560 mu bikorwa bitandukanye by’ubuhinzi birimo kwifashisha ikoranabuhanga mu guhangana n’ihindagurika ry’ibihe, gutanga imbuto z’ibishyimbo, ibigori n’ibindi, kuzitubura, gutanga inyongeramusaruro, guca amaterasi, kubafasha kubona inkunga n’ibindi bigamije kongera umusaruro mu myaka itanu.
Umuyobozi Mukuru wa CNFA, Sylvain Roy, yavuze ko ibindi uyu mushinga uzibandaho birimo kongera ubwiza bw’umusaruro ukomoka ku buhinzi, guha amahirwe abagore n’urubyiruko, konoza imikoreshereze y’inyongeramusaruro n’ibindi.
Uyu mushinga uzatangira gushyirwa mu bikorwa mu cyumweru gitaha, usozwe muri Kamena 2022, umaze gufasha abahinzi baciriritse basaga ibihumbi 700 bo mu turere twa Gatsibo, Kayonza, Bugesera, Ngoma, Nyabihu, Rutsiro, Ngororero, Nyamasheke, Karongi na Nyamagabe.
Uretse ibyo, binategenijwe ko uzafasha mu buryo bwihuse kuvugurura no gucunga neza ubutaka busanga Hegitari ibihumbi 268, abantu ibihumbi 535 bazajya basobanurirwa ku ngaruka z’ihindagurika ry’ibihe n’uko bazirinda n’ibindi.
Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi, muri 2015 yavuze ko bimwe mu byakozwe mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi byatumye agaciro kabyo kava kuri miliyari 1,084 Frw mu mwaka wa 2010 kagera kuri miliyari 1,785 Frw muri 2015, ni ukuvuga inyongera ya 65%.
Bimwe mu byatumye ako gaciro kiyongera ni ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu buhinzi. Uretse kwegereza ifumbire abaturage, kurwanya isuri, guhuza ubutaka n’ibindi, ubu hagezweho kuhira imyaka mu murima hifashishijwe imashini zabugenewe.
U Rwanda rufite ubuso bwa hegitari zisaga miliyoni n’ibihumbi 400 zishobora guhingwaho, hitezwe ko 50 % by’ubwo butaka muri 2020 buzaba buhingwa mu buryo bugezweho.