• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

You are at :Home»IKORANABUHANGA»U Rwanda rufite icyizere ku ikoranabuhanga rishya ryo kubaga umubiri udafunguwe

U Rwanda rufite icyizere ku ikoranabuhanga rishya ryo kubaga umubiri udafunguwe

Ubwanditsi 02 Mar 2018 IKORANABUHANGA

Mu mezi 18 ari imbere, i Masaka mu Karere ka Kicukiro hazaba huzuye ishami ry’Ikigo cyo mu Bufaransa gikora ubushakashatsi kikanahugura abaganga mu kubaga indwara zo mu mubiri hifashishijwe ikoranabuhanga (IRCAD France).

Muri Nyakanga 2017 nibwo Minisiteri y’Ubuzima yatangije ubufatanye na IRCAD France bugamije gutanga amahugurwa ku baganga bo mu Rwanda ajyanye no kwifashisha ikoranabuhanga hagamijwe kugabanya ububabare igihe umurwayi abagwa, ibyago byo kwandura izindi ndwara nyuma yo kubagwa n’ibindi.

Uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kubaga umubiri udafunguwe (laparoscopic surgery) bukorerwa hake ku Isi.

Kuri uyu wa Kane ubwo ubuyobozi bwa IRCAD bwasobanuriraga impuguke z’abanyarwanda mu buvuzi n’ikoranabuhanga imikorere y’icyo kigo, bavuze ko nigitangira kizaba ari ingirakamaro.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Kigali bya Kaminuza (CHUK), Dr Théobald Hategekimana, yavuze ko u Rwanda nirumara kubona abaganga benshi babihuguriwemo, hakanubakwa ikigo kibyigisha bizazana impinduka mu buvuzi bwo kubaga.

Yagize ati “Nk’ibitaro bya kaminuza byigisha, dufite abaganga batangiye kubaga badafunguye umubiri w’umuntu ariko ababikora mu Rwanda ni bake cyane, hakenewe benshi babizi.”

Dr Hategekimana yavuze ko ubwo buryo bwo kubaga hifashishijwe ikoranabuhanga bworoshye kandi bugabanya igihe umurwayi yamaraga mu bitaro ndetse n’ingorane zashobora kuva mu kubagwa zikagabanyuka.

Ati “Bituma iyo ugiye kubaga ugenda ufite ishusho igaragara neza aho ugiye kubaga. Bituma uvuga ngo hariya ngiye kubaga niho uburwayi buri. Ubusanzwe nk’iyo ugiye kubaga ukabona hari tumeur (indwara ijya kumera nka kanseri) ushobora kuvuga ngo ndayibaga hariya ariko ijisho ryawe ntabwo rikwereka neza aho uburwayi bugarukira, rimwe na rimwe ugasanga wakatiye aho utagombaga gukatira uburwayi ukabusigamo cyangwa se ugakatira kure y’aho indwara igarukira.”

Yakomeje agira ati “Kwa gupima bituma ubaga kanseri neza kandi wizeye ko aho wayivanye nta yindi iri bwongere kuhagaruka.”

Kubaga umuntu umubiri udafunguwe, hakatwa akantu gato ku mubiri w’umuntu aharinganiye n’aharwaye. Aho hantu hakaswe, niho batunga imashini (laparoscope) ireba imbere mu mubiri, ikerekana ishusho nyayo y’ahantu harwaye. Bifashisha uduheha duto tunyuzwamo ibikoresho bijya kubaga aho harwaye.

Dr Hategekimana yavuze ko umuntu wabazwe hifashishijwe ubwo buryo ashobora kumara iminsi ibiri kwa muganga kandi yagombaga kuhamara icyumweru iyo abagwa mu buryo busanzwe.

Avuga ko umuntu wabazwe mu buryo busanzwe ashobora guhura n’imbogamizi nyinshi zirimo gutakaza amaraso menshi, kwandura izindi ndwara, ububabare n’ibindi.

Perezida wa IRCAD, Prof Jaques Maresceaux, yavuze ko aza mu Rwanda bwa mbere muri Nyakanga 2017, nta gitekerezo cyo kuhashinga Ikigo yari afite. Ngo yakigize nyuma yo kuganira n’abayobozi bakuru b’igihugu no kubona ubushake bafite mu guteza imbere ubuvuzi.

Yavuze ko ikoranabuhanga mu kubaga riboneka hake ku Isi nyamara rifite ibyiza byinshi birimo kugabanya ingorane zituruka ku kubaga ku kigero cya 70 %, akaba ariyo mpamvu asanga ari amahirwe ku Rwanda na Afurika kugira ikigo gitanga amahugurwa.

Zimwe mu ndwara zishobora kuvurwa hifashishijwe ubwo buryo bwo kubaga udafunguye umubiri zirimo izo mu nda, izo mu gatuza, impyiko ndetse n’indwara zibasira ubugabo.

IRCAD ni ikigo kimaze imyaka 25 gishinzwe, gifite amashami ku mugabae w’Aziya, u Burayi na Amerika.

2018-03-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Google yaciwe amande ya miliyari €4,3 kuko yimana amahitamo

Google yaciwe amande ya miliyari €4,3 kuko yimana amahitamo

Ubwanditsi 18 Jul 2018
Ntibisanzwe muri Konka Group bazanye uburyo bwo gutanga inguzanyo kubikoresho byo murugo na Telefone [ VIDEO ]

Ntibisanzwe muri Konka Group bazanye uburyo bwo gutanga inguzanyo kubikoresho byo murugo na Telefone [ VIDEO ]

Ubwanditsi 08 May 2018
Ikoranabuhanga ririfashishwa mu kurwanya isuri mu Rwanda

Ikoranabuhanga ririfashishwa mu kurwanya isuri mu Rwanda

Ubwanditsi 11 Oct 2018
Facebook yaciwe miliyari $5 kubera amakuru y’abayikoresha yashyizwe hanze

Facebook yaciwe miliyari $5 kubera amakuru y’abayikoresha yashyizwe hanze

Ubwanditsi 25 Jul 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Diane Rwigara mwene nyina n’umubyeyi wabo Adeline  bahakanye ibyaha baregwa
Mu Rwanda

Diane Rwigara mwene nyina n’umubyeyi wabo Adeline bahakanye ibyaha baregwa

Ubwanditsi 11 Oct 2017

APR FC yanganyije na Police FC ifata umwanya wa mbere muri shampiyona y’u Rwanda by’agateganyo 

RUSHYASHYA 21 Feb 2026
Jambo asbl yatangije ubukangurambaga bwo gufasha imitwe y’iterabwoba ku manywa y’ihangu
Amakuru

Jambo asbl yatangije ubukangurambaga bwo gufasha imitwe y’iterabwoba ku manywa y’ihangu

Ubwanditsi 14 Dec 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru