Urukiko rw’ibanze rwa Mbarara rwagumije muri Gereza ya Mbarara Abanyarwanda basaga 30, Abagande 7, n’Abarundi 2 bashinjwa ibyaha by’iterabwoba, kugeza ku itariki ya 1 Mata 2018.
Aba bakaba ari abafatiwe ku mupaka wa Kikagati uhuza Uganda na Tanzania mu Karere ka Isingiro, kuwa 11 Ukuboza 2017, bakajya gufungirwa muri Nalufenya.
Iri tsinda ry’aba bantu n’abandi ngo batarafatwa nk’uko byemezwa n’Ubushinjacyaha, ngo bari bari kuva muri Uganda bafite imigambi yo gutegura no gukora ibikorwa by’iterabwoba cyangwa gutanga no guhabwa imyitozo y’iterabwoba ku mpamvu za politiki, iyobokamana, imibereho cyangwa iz’ubukungu hatitawe ku bandi bantu cyangwa ibyabo.
Ubushinjacyaha kuri uyu wa Mbere bwakomeje gushinja abashinjwa ko aba bakiriye cyangwa bagatanga imisanzu mu buryo buziguye cyangwa butaziguye hagamijwe ko iyo misanzu izakoreshwa yose cyangwa igice cyayo mu gukora ingendo ziva muri Uganda bagiye gutegura, gushyira mu bikorwa, cyangwa kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba cyangwa kubifatiramo no kubitangiramo imyitozo y’iterabwoba.
Urupapuro rw’ikirego nk’uko Chimpreports dukesha iyi nkuru ivuga, rukaba rugaragaza ko abashinjwa baturukaga mu bice bitandukanye bya Uganda nka Wakiso, Kakumiro, Mubende, na Nakivale mu Karere ka Isingiro.
Iri tsinda kandi ryavuzweho kuba ryarafashwe rigiye mu myitozo ya gisirikare y’ishyaka RNC rirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, rya Kayumba Nyamwasa, ariko ryo rivuga ko ari abakirisitu bari bagiye mu ivugabutumwa mu Burundi ariko banyuze muri Tanzania.