• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Ushinzwe ububanyi n’amahanga wa Amerika arasura ibihugu bya Afurika

Ushinzwe ububanyi n’amahanga wa Amerika arasura ibihugu bya Afurika

Editorial 06 Mar 2018 POLITIKI

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Rex Wayne Tillerson, kuri uyu wa Kabiri aratangira uruzinduko muri Afurika aho biteganyijwe ko azasura ibihugu bitanu.

Tillerson aratangirira uruzinduko rwe muri Ethiopia, igihugu kimaze iminsi mu bihe bidasanzwe nyuma y’iyegura ritunguranye rya Minisitiri w’Intebe, Hailemariam Desalegn.

Muri icyo gihugu kandi araganira n’abayobozi ba Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ku bibazo by’umutekano muke muri Sudani y’Epfo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Somalia.

Uyu muyobozi wa kabiri ukomeye muri Amerika, azanasura ibihugu nka Djibouti aho Amerika ifite ibirindiro bya gisirikare na Tchad iri ku rutonde rw’ibihugu abenegihugu babyo batemerewe kujya muri Amerika. Azanagera muri Nigeria ndetse na Kenya.

Bimwe mu bigenza Tillerson harimo kwiga uburyo iterabwoba ryahashywa, guteza imbere umutekano n’amahoro, imiyoborere myiza, ubucuruzi ndetse n’ishoramari.

RFI yanditse ko Tillerson agomba kubaka umwuka mwiza hagati y’igihugu cye na Afurika wakunze guhungabanywa n’amagambo ya Perezida Donald Trump nk’ayo aherutse kuvugwaho yo kwita ibihugu bya Afurika n’ababikomokamo ‘imisarani’.

Umunyamabanga w’Ibiro bya Amerika bishinzwe Afurika, Donald Yamamoto yavuze ko Tillerson azanakurikirana ibijyanye n’umubano w’u Bushinwa na Afurika ngo kuko bakeka ko hari ibihugu bishobora gufata amadeni menshi mu Bushinwa, akabiremerera.

Uruzinduko rwa Tillerson muri Afurika azarusoza tariki 13 Werurwe 2018.

2018-03-06
Editorial

IZINDI NKURU

Kagame yakoze ibyiza ariko ntashinzwe kuyobora Isi yose – Igisubizo ku munyamakuru wa Al Jazeera

Kagame yakoze ibyiza ariko ntashinzwe kuyobora Isi yose – Igisubizo ku munyamakuru wa Al Jazeera

Editorial 10 Oct 2019
Uganda : Ukwishyirahamwe kwa Bobi Wine na Jose Chameleone bihangayikishije Museveni

Uganda : Ukwishyirahamwe kwa Bobi Wine na Jose Chameleone bihangayikishije Museveni

Editorial 13 Jul 2019
Perezida Magufuli yavuze uko Kagame yamugiriye inama yo kuvugurura Air Tanzania

Perezida Magufuli yavuze uko Kagame yamugiriye inama yo kuvugurura Air Tanzania

Editorial 12 Jul 2018
“Sinatinyuka guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi “. -Charles Onana yashenguye imitima y’interahamwe

“Sinatinyuka guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi “. -Charles Onana yashenguye imitima y’interahamwe

Editorial 10 Oct 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abanyarwanda babiri bari bafungiwe ibyaha bya Jenoside muri Mali barekuwe
ITOHOZA

Abanyarwanda babiri bari bafungiwe ibyaha bya Jenoside muri Mali barekuwe

Editorial 15 Dec 2016
Perezida Kenyatta yasoje uruzinduko yagiriraga mu Rwanda
ITOHOZA

Perezida Kenyatta yasoje uruzinduko yagiriraga mu Rwanda

Editorial 11 Mar 2019
RCS izatanga ibihembo k’uzafatisha Ntamuhanga na bagenzi be
Mu Rwanda

RCS izatanga ibihembo k’uzafatisha Ntamuhanga na bagenzi be

Editorial 09 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru