U Rwanda rwamaze kumenyesha Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA ko rutiteguye kwakira igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 umwaka utaha kubera ko rusanga igihe gisigaye ari gito ibikorwaremezo bikenewe bitaba bibonetse ku buryo cyagenda neza.
U Rwanda rwari ruhataniye n’ibihugu nka Colombia, Kenya na Singapore kuzakira imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 umwaka utaha ariko rwamaze gukuramo kandidatire yarwo nk’uko umwe mu bayobozi muri Minispoc yabitangarije IGIHE dukesha iyi nkuru.
Yagize ati “Ubundi ibyo gusaba kwakira amarushanwa nk’aya binyura muri Ferwafa kuko ariyo ishinzwe umupira w’amaguru noneho ikatugezaho icyifuzo tukarebera hamwe ibikenewe. Ni byo twari twasabye kuzakira igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 ariko Ferwafa yatwandikiye itumenyesha ko bitewe n’igihe gito gisigaye bigoye ko ibikenewe byaba byamaze kuboneka idusaba ko twakuramo kandidatire.”
Twagerageje kuvugisha Umuvugizi wa Ferwafa, Ruboneza Prosper ku byo bavuga bitaba byabonetse kugira ngo iri rushanwa ribere ku nshuro ya mbere mu Rwanda, ntibyakunda.
Bimwe mu byari byatangajwe ndetse n’intumwa za FIFA zagombaga kuza gusura mu kwezi gushize ariko zikaza gusubika urugendo rwazo, harimo ibibuga byo kwakira imikino n’imyitozo, amahoteli, imihanda n’ibitaro.
U Rwanda rukuyemo ubusabe bwarwo mu gihe biteganyijwe ko mu cyumweru gitaha tariki 16 Werurwe aribwo akanama ka FIFA gashinzwe gutegura iri rushanwa kazahura kakiga kuri kandidatire ya buri gihugu cyasabye hakemezwa ikigomba kuzaryakira.