• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uganda: Urwego rw’ubutasi mu gisirikare rwaburiye perezida Museveni ko yashoboraga kwicwa

Uganda: Urwego rw’ubutasi mu gisirikare rwaburiye perezida Museveni ko yashoboraga kwicwa

Editorial 12 Mar 2018 INKURU NYAMUKURU

Ibyumweru bikeya mbere y’uko perezida Museveni ategeka ihagarikwa rya  bamwe mu bapolisi bakuru, inzego z’ubutasi ngo zari zamuburiye ko ashobora kwicwa.

Mu mpera z’umwaka ushize nibwo perezida Museveni yategetse itsinda ryari riyobowe n’urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare (CMI), guhagarika, guhata ibibazo no gufunga abapolisi benshi barimo uwari ukuriye ibikorwa bidasanzwe bya polisi, Nickson Agasirwe na Noel Aguma.

Abandi bapolisi benshi bo mu mutwe uzwi nka Police Flying Squad nabo batawe muri yombi.

Igisirikare nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports, cyakomereje ku guta muri yombi umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abatwara moto ryari rizwiho ibikorwa by’ubugizi bwa nabi ryitwa Boda Boda 2010 witwa Abdallah Kittata.

Abayobozi bavuganye n’iki kinyamakuru bakibwiye ko perezida Museveni yari yabonye amakuru yamugaragarizaga ko atagize icyo akora ku banyabyaha bari mu gipolisi no muri Boda Boda 2010, bari no kuzamugeraho.

Umwe muri aba bayobozi yagize ati: “Twageze aho abagizi ba nabi muri Boda Boda bashoboraga kwihindura nk’abafana bagatega igico perezida ari mu nzira ajya cyangwa ava Entebbe, bamusaba kwita ku mpungenge zabo.”

Ikintu gitangaje ngo cyagaragaye, n’uko ubwo igisirikare cyateraga icyicaro cya Boda Boda 2010, hari imbunda cyahafatiye.

Uyu muyobozi ati: “Mu gihe tutaramenya neza ko nta kintu kibi bari bagambiriye, abayobozi ba Boda Boda 2010 ntibazava muri gereza. Bagomba kwiregura mu rukiko basobanura ukuntu babonye imbunda n’icyo zari gukoreshwa.”

Nixon Agasirwe kuri ubu uri mu maboko y’ubutabera

Umusesenguzi utifuje ko imyirondoro ye ijya ahagaragara, yavuze ko umuyobozi wa Boda Boda 2010, Kittata ndetse n’umupolisi Nixon Agasirwe ari abantu bize nabi kandi bateye ubwoba.

Ati: “Iyo uhaye abantu batize ububasha bwinshi n’imbunda, ntabwo bitwara bitandukanye na gato na Idi Amin. Ni yo mpamvu bishoye mu bikorwa by’iyicarubozo n’ubwicanyi. Ntushobora kwirengagiza gushoboka ko gukuraho perezida.”

Bivugwa ko ubusanzwe Igipolisi cya Uganda kiba gifite amakuru y’aho perezida aba agomba kujya kuko ari cyo kibungabunga umutekano mu nzira akoresha ajya cyangwa ava ku kazi cyangwa yagiye mu byaro.

Perezida Museveni akaba aherutse kwirukana minisitiri w’umutekano, Henry Tumukunde n’umukuru w’igipolisi, Gen. Kale Kayihura. Iyirukanwa ry’aba ahanini rikaba ngo ryaratewe no kuba bari bafitanye ubwumvikane bukeya bwatumaga inzego z’umutekano zituzuzanya.

2018-03-12
Editorial

IZINDI NKURU

Kagame kwizeza Abanyarwanda yuko ntawabatera byari bikenewe

Kagame kwizeza Abanyarwanda yuko ntawabatera byari bikenewe

Editorial 15 Dec 2017
Perezida Kagame yitabiriye Inama yiga ku mihindagurikire y’ibihe muri Afurika irimo kubera muri Kenya

Perezida Kagame yitabiriye Inama yiga ku mihindagurikire y’ibihe muri Afurika irimo kubera muri Kenya

Editorial 05 Sep 2023
Umubyeyi wa  Kayumba Nyamwasa yitabye Imana

Umubyeyi wa Kayumba Nyamwasa yitabye Imana

Editorial 04 Apr 2018
Ingabo z’u Rwanda zongeye guha isomo rikomeye ibyihebe muri Mozambique

Ingabo z’u Rwanda zongeye guha isomo rikomeye ibyihebe muri Mozambique

Editorial 04 May 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ntabwo dukeneye abatugirira impuhwe, dukeneye uburenganzira- Jeanne d’Arc Ntigurirwa
Mu Rwanda

Ntabwo dukeneye abatugirira impuhwe, dukeneye uburenganzira- Jeanne d’Arc Ntigurirwa

Editorial 14 Aug 2017
Ntabwo u Rwanda rukennye nk’uko tubivuga, rukeneshejwe n’abana barwo-Ingabire M. Immaculée
Mu Rwanda

Ntabwo u Rwanda rukennye nk’uko tubivuga, rukeneshejwe n’abana barwo-Ingabire M. Immaculée

Editorial 05 Apr 2018
Urukiko Mpuzamahanga rwasabwe gukurikirana Perezida Nkurunziza
HIRYA NO HINO

Urukiko Mpuzamahanga rwasabwe gukurikirana Perezida Nkurunziza

Editorial 31 Oct 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru