Ibyumweru bikeya mbere y’uko perezida Museveni ategeka ihagarikwa rya bamwe mu bapolisi bakuru, inzego z’ubutasi ngo zari zamuburiye ko ashobora kwicwa.
Mu mpera z’umwaka ushize nibwo perezida Museveni yategetse itsinda ryari riyobowe n’urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare (CMI), guhagarika, guhata ibibazo no gufunga abapolisi benshi barimo uwari ukuriye ibikorwa bidasanzwe bya polisi, Nickson Agasirwe na Noel Aguma.
Abandi bapolisi benshi bo mu mutwe uzwi nka Police Flying Squad nabo batawe muri yombi.
Igisirikare nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports, cyakomereje ku guta muri yombi umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abatwara moto ryari rizwiho ibikorwa by’ubugizi bwa nabi ryitwa Boda Boda 2010 witwa Abdallah Kittata.
Abayobozi bavuganye n’iki kinyamakuru bakibwiye ko perezida Museveni yari yabonye amakuru yamugaragarizaga ko atagize icyo akora ku banyabyaha bari mu gipolisi no muri Boda Boda 2010, bari no kuzamugeraho.
Umwe muri aba bayobozi yagize ati: “Twageze aho abagizi ba nabi muri Boda Boda bashoboraga kwihindura nk’abafana bagatega igico perezida ari mu nzira ajya cyangwa ava Entebbe, bamusaba kwita ku mpungenge zabo.”
Ikintu gitangaje ngo cyagaragaye, n’uko ubwo igisirikare cyateraga icyicaro cya Boda Boda 2010, hari imbunda cyahafatiye.
Uyu muyobozi ati: “Mu gihe tutaramenya neza ko nta kintu kibi bari bagambiriye, abayobozi ba Boda Boda 2010 ntibazava muri gereza. Bagomba kwiregura mu rukiko basobanura ukuntu babonye imbunda n’icyo zari gukoreshwa.”
Umusesenguzi utifuje ko imyirondoro ye ijya ahagaragara, yavuze ko umuyobozi wa Boda Boda 2010, Kittata ndetse n’umupolisi Nixon Agasirwe ari abantu bize nabi kandi bateye ubwoba.
Ati: “Iyo uhaye abantu batize ububasha bwinshi n’imbunda, ntabwo bitwara bitandukanye na gato na Idi Amin. Ni yo mpamvu bishoye mu bikorwa by’iyicarubozo n’ubwicanyi. Ntushobora kwirengagiza gushoboka ko gukuraho perezida.”
Bivugwa ko ubusanzwe Igipolisi cya Uganda kiba gifite amakuru y’aho perezida aba agomba kujya kuko ari cyo kibungabunga umutekano mu nzira akoresha ajya cyangwa ava ku kazi cyangwa yagiye mu byaro.
Perezida Museveni akaba aherutse kwirukana minisitiri w’umutekano, Henry Tumukunde n’umukuru w’igipolisi, Gen. Kale Kayihura. Iyirukanwa ry’aba ahanini rikaba ngo ryaratewe no kuba bari bafitanye ubwumvikane bukeya bwatumaga inzego z’umutekano zituzuzanya.