Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yahishuye uko mu 2014 yatanze amabwiriza yo guhanura indege yari yatanzweho amakuru ko itwaye abagenzi bafite igisasu cya kirimbuzi bashakaga gutera mu Mujyi wa Sochi, wabereyemo imikino ya Olempike.
Aya makuru Putin yayatangarije muri filime mbarankuru y’amasaha abiri yashyize ahagaragara, ikanakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.
Perezida Putin asobanura ko yahawe amakuru ko hari indege yavaga muri Ukraine yari mu nzira yerekeza muri Turikiya, ishaka kuyoberezwa mu Burusiya aho imikino Olempike yari igiye gutangizwa ku mugaragaro ku wa 7 Gashyantare 2014, gusa nyuma ngo yaje kumenyeshwa ko byari ibihuha, iyo ndege ntiyahanurwa.
Putin yagize ati “Nabwiwe ko indege iturutse muri Ukraine yerekeza mu Mujyi wa Istanbul yari yashimuswe, abayishimuse bashaka kuyiyobereza mu Mujyi wa Sochi.”
Umunyamakuru wa BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko umupilote w’iyo ndege yari itwaye abantu bagera 110 yamenye ko harimo umugenzi ufite igisasu agasabwa guhindura icyerekezo akayijyana mu Mujyi wa Sochi muri Stade yarimo abasaga 40,000.
Perezida Putin asobanura ko abashinzwe umutekano bamugiriye inama ko mu gihe habaye ikintu kidasanzwe nk’icyo mu ndege nta kindi cyakorwa uretse kuyirasa. Ati “Nahise mbabwira ngo babikore.”
Akomeza avuga ko nyuma y’igihe gito yaje guhabwa andi makuru ko ari ibihuha itararaswa, bikarangira amategeko atubahirijwe ndetse agahita ajyana n’abateguye imikino aho yagombaga kubera.
Muri iyo filime, Umunyamakuru wa Televiziyo y’Igihugu akaba n’umunyamabanga we mu by’itumanaho, Kondrashov, yamubajije niba hari ikintu gishobora gutuma asubiza agace ka Crimea kuri Ukraine u Burusiya bwigaruriye mu 2014, amusubiza agira ati “Ibyo uvuga ni ibiki, ibyo ntibishora kubaho ndetse ntibizanashoboka.”
Gusa muri Nzeri 2017, Umuryango w’Abibumbye washinje u Burusiya kugira uruhare mu bikorwa byo kubangamira uburenganzira bwa muntu muri Crimea.
Muri iyo filime kandi Putin anavuga ko ashobora gutanga imbabazi ku bintu bimwe uretse gusa icyaha cy’ubugambanyi. Yanahishuye ko sekuru yakoze akazi ko gutekera Vladimir Lenin na Joseph Stalin bamamaye cyane mu ishyaka rya Gikominisite mu Burusiya.
Iyi filime yasohotse mbere gato y’amatora ya Perezida w’u Burusiya ateganyijwe ku wa 18 Werurwe 2018, aho Putin ahabwa amahirwe yo kuyegukana, dore ko umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, Alexei Navalny, atemerewe kwiyamamaza.