Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) yasabye u Buholandi ko ubutabera bwabwo bwaburanisha Ndereyehe Charles Ntahontuye, umwe mu bashinze CDR, ku byaha bya Jenoside ashinjwa cyangwa akoherezwa mu Rwanda .
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru CNLG yasohoye, yibukije ko ku wa 5 Ugushyingo 2008 yakatiwe igifungo cya burundu adahari n’Urukiko Gacaca rwa Gikirambwa, ahamijwe ibyaha bya Jenoside mu Kigo cy’Igihugu cyari gishinzwe Ubushakashatsi ku Buhinzi n’Ubworozi (ISAR).
Kubera ibyaha bya Jenoside ashinjwa, ku wa 20 Mata 2010 ubutabera bw’u Rwabda bwashyiriweho impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi ariko ubu akaba atarafatwa, agakomeza mu mutuzo ibikorwa bicengeza amatwara ya gihezanguni mu Burayi n’ahandi, afatanya n’andi matsinda yabaswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside nka RNC, FDLR na FDU-Inkingi.
Muri iri tangazo, riragira riti “Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside irasaba u Buholandi kuburanisha Charles Ndereyehe Ntahontuye. Haramutse hatabayeho kumuburanisha, ubutabera bw’u Buholandi bwagombye kohereza Ndereyehe mu Rwanda nk’uko byakozwe kuri Jean Claude Iyamuremye na Jean-Baptiste Mugimba boherejwe mu Rwanda ku wa 12 Ugushyingo 2016.”
Uretse abo, ubutabera bw’u Buholandi bwaciriye urubanza Mpambara Joseph wakatiwe igifungo cya burundu ku wa 7 Nyakanga 2011 kubera ibyaha yakoreye ku Mugonero mu gihe cya Jenoside; naho Yvonne Basebya Ntacyobatabara yahamijwe ibyaha yakoreye i Gikondo muri Jenoside ahanishwa igifungo cy’imyaka itandatu n’amezi 8, ku wa 1 Werurwe 2013.
Ndereyehe ukomoka muri Komine Cyabingo mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, mu 1992 afatanyije n’abandi banyabwenge b’abahezanguni barimo Nahimana Ferdinand; Dr Rwamucyo Eugène; Dr Nshimyumuremyi Jean Berchmas n’abandi, yashinje kandi ayobora umutwe w’abagizi ba nabi wiswe ‘Cercles des Républicains Progressistes’ washishikarije abanyeshuri gutegura jenoside muri Kaminuza i Nyakinama n’i Butare.
CNLG yibutsa ko yari umurwanashyaka w’ishyaka MRND rya Perezida ariko arivamo , mu 1992 agira mu uruhare mu ishingwa ry’ishyaka ry’intagondwa z’Abahutu, Coalition pour la Défense de la République (CDR) ryagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Muri ISAR aho yayoboraga, Ndereyehe ashinjwa ko yagize uruhare mu gutoteza Abatutsi, hanashingwa umutwe w’Interahamwe, zitoreza imbunda mu Ishuri ry’aba Ofisiye bato Ecole des sous-officiers (ESSO) i Butare.
Mu byo ashinjwa hanarimo ko yateye inkunga ikorwa rya Jenoside; CNLG ivuga ko ubwo yari Umuyobozi wa ISAR muri GIcurasi 1994 yategetse abakozi gutanga ku mishahara yabo imisanzu yari igamije gufasha umugambi wo gukomeza guhiga Abatutsi n’Abahutu batari bashyigikiye Jenoside.
CNLG ikomeza ivuga ko Ndereyehe yafatwaga na Guverinoma yateguye ikanakora Jenoside nk’intangarugero mu gushishikariza rubanda mu ruhame kandi mu buryo butaziguye gukora Jenoside.
Ndereyehe uri mu bihungiro mu Buholandi, ari mu mpunzi zashinze muri Mata 1995 umutwe wa politiki n’igisirikare w’abahezanguni witwa RDR ushingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside.
Aho ari mu Buholandi, ni umwe mu bayobozi b’ishyaka FDU-Inkingi naryo rishinjwa gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.
Byongeye, CNLG yatangaje ko mu matangazo menshi y’iri shayaka, Ndereyehe ahakana mu buryo bukomeye Jenoside yakorewe Abatutsi, yigisha abantu kuyihakana ndetse akanatesha agaciro kuyibuka, akabyita « fonds de commerce. » cyangwa se urucuruzo.