Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, ubutwererane n’ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Louise Mushikwabo, yanenze itangazamakuru rya Afurika kudatangaza ibibera kuri uyu mugabane ahubwo ugasanga ritangaza ibibera ku yindi bidafitiye inyungu nini ababikurikira.
Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere ubwo yatangizaga inama ya 11 y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), ku itangazamakuru rikoresha amajwi n’amashusho ibera i Kigali, ikaba yitabiriwe n’abagera ku 150 barimo abayobora ibigo by’itangazamakuru baturutse mu bihugu 46 bya Afurika.
Minisitiri Mushikiwabo, yavuze ko ikoranabuhanga ari umuyoboro mwiza wafasha Afurika gutangaza amakuru yayo ariko igitangaje ari uko kugeza ubu ibihugu 10 ari byo byavuye ku buryo bwa kera buzwi nka ‘analogue’ bikajya ku buryo bugezweho bwa ‘digital’.
Yakomeje atanga urugero rw’uko u Rwanda rwabikoze mu 2014 bigatanga umusaruro, aho televiziyo zavuye kuri imwe zikaba zigeze kuri 12. Icyakora yanenze ko ibitangazwa ku mugabane wose usanga bitibanda ku makuru meza Afurika ifite, bigatuma abanyamahanga babona urwaho rwo kuyatangaza uko bishakiye.
Yagize ati “Urugero nka hano mu Rwanda nubwo umubare wa televiziyo wiyongereye, haracyari ikibazo mu byo ziha abazireba, usanga twirebera ibyo muri Amerika y’Amajyepfo, Telemundo, filimi zo muri Amerika y’Amajyaruguru, iby’i Burayi nk’aho muri Afurika nta makuru dufite yo gutangaza.”
Mushikiwabo yasabye abafite ibitangazamakuru kubyaza umusaruro ikoranabuhanga bagatangaza ibibera muri Afurika, kuko hari byinshi cyane babwira abayituye ndetse n’abatuye Isi muri rusange.
Yagize ati “Hari amakuru menshi kuri uyu mugabane adatangazwa uko bikwiye. Afurika ntabwo ari indwara, kutagira icyizere n’ibyorezo gusa, ni n’iterambere irimo kugeraho binyuze kwishyira hamwe, politiki nziza z’iterambere, kurwanya ubukene, ni urubyiruko rwacu rukeneye gushyigikirwa, ni ukwihangira imirimo, abagore ba Afurika b’ibitangaza bakora ijoro n’amanywa ngo bafashe imiryango yabo n’ibindi.”
“Ni ishoramari turimo gukora mu ikoranabuhanga, ahantu nyaburanga habereye ubukerarugendo dufite mu bihugu byacu ariko tutavuga. Ni ahacu ho guhindura ibyo dutangaza uyu munsi tudategereje ejo.”
Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru, Peacemaker Mbungiramihigo, yavuze ko kuba ibitangazamakuru bya Afurika bidatangaza ibihabera biterwa n’impamvu zirimo; kudafatanya, kudakoresha amahirwe ikoranabuhanga ritanga ngo bisangire amakuru n’ubushobozi buke bw’abanyamakuru.
Yagize ati “Ikibazo mbona giterwa n’uko ibitangazamakuru bitaramenya agaciro ko gukorera hamwe, ubufatanye bw’ibitangazamakuru biciye mu mashyirahamwe yabyo ku mugabane wa Afurika, bwarushaho gutuma ibyo bitangazamakuru bisangira amakuru atandukanye bihitisha.”
Yongeraho ko hagomba kubaho guteza imbere ibitangazamakuru, bikubakirwa ubushobozi kugira ngo bigere ku makuru n’ibiganiro bikozwe mu buryo bw’ubunyamwuga butuma bitangaza ibyo Abanyafurika bakeneye kandi ba nyir’ibitangazamakuru bagakorera hamwe.
Kuki ibitangazamakuru byima amaso Afurika?
Umuyobozi Mukuru wa Radio 1 na TV1, Kakooza Nkuliza Charles (KNC), asobanura ko ubushobozi mu bijyanye n’ubukungu n’imyumvire ari bimwe mu bituma ibitangazamakuru byo muri Afurika bidatangaza ibyo mu bihugu byabyo.
Yagize ati “Ikibazo ni ubushobozi kuko iby’imbere mu gihugu birahenda. Nk’urugero agace kamwe k’ikinamico gakoze neza hano mu Rwanda ushobora gusanga gahagaze amadolari 1500, mu gihe wayigura kuri Novela igahagarara amadolari 100 cyangwa 70 ndetse na 20 igihe yakoreshejwe.”
Yongeyeho abanyafurika batizera umuco wabo kuko iyo ukoze ibintu biri mu muco wabo batekereza ko bitagezweho. Ibi ngo bituma habaho igitutu ku isoko kuko abatishimira iby’iwabo ari bo bafite ubushobozi bwo kugura.
KNC asanga hakwiye kubaho umurongo ndengerwaho nk’abashinzwe ubugenzuzi bakavuga ko mu bitangazwa mu bitangazamakuru hagomba kubamo ijanisha runaka ry’ibyo mu gihugu.
Ati “Isoko dufite ntabwo ryemera ko twatangaza 100% iby’imbere mu gihugu, rikeneye ko dufata ibyo hanze bihendutse kugira ngo ugire icyo wereka abantu.”
Avuga kandi ko hakenewe ubushake bwa politiki kuko usanga abasabwa gutangaza iby’imbere mu gihugu bahendwa mu gukoresha ibikorwa remezo leta iba yashyizeho. Atanga urugero rw’aho bahendwa cyane n’uburyo bwa Digital bwashyizweho nyamara bakabaye boroherezwa bityo bakabona n’ubushobozi bwo gushaka iby’imbere mu gihugu batangaza.