Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, yageze i Kigali ku wa 16 Werurwe 2018, yitabiriye Inama yiga ku ishyirwaho ry’amasezerano y’isoko rusange mu bihugu bya Afurika, ‘Continental Free Trade Area (CFTA)’.
Iyi nama idasanzwe y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, itegerejwe ku wa 21 Werurwe, yemerejwe mu nama ya AU iheruka kubera i Addis Ababa muri Ethiopia muri Mutarama 2018.
AU isobanura ko amasezerano ya CFTA ari imwe muri gahunda z’ukwihuza kwa Afurika nk’uko biteganywa mu cyerekezo cyayo 2063, akaba abumbatiye kugira ijwi rimwe nk’umugabane, kuzamura ubucuruzi bukorwa hagati y’ibihugu bya Afurika buri kuri 16%, igipimo kiri hasi cyane ugereranyije na 60% bikorana n’u Burayi na 50% bikorana Aziya.
Izatuma kandi Afurika ijyana n’impinduka mu bucuruzi zikomeje kuba hirya no hino ku Isi, aha twavuga politiki ya Trump n’ukwikura mu Muryango w’ubumwe bw’u Burayi k’u Bwongereza, kunoza imikoranire mu bucuruzi n’indi migabane no kongera amahirwe y’ishoramari n’ubucuruzi ku mugabane.
Afurika ni umugabane wa kabiri mu bunini ku Isi, ukaba n’uwa kabiri mu ifite abaturage benshi; mu 2050 bazaba babarirwa muri miliyari ebyiri. Abagera kuri 70% byabo bari munsi y’imyaka 30 kandi abarenze kimwe cya kabiri ni abagore.
Amasezerano ashyiraho akarere k’ubucuruzi muri Afurika azatuma ibyaza umusaruro amahirwe menshi ifite, yaba abaturage, umutungo kamere wayo, dore ko ifite 30% by’amabuye y’agaciro abarizwa ku Isi yose, ikaba ifite Zahabu ingana na 40%, Cobalt irenga 60% na Platinum ingana na 90%.
AU isobanura ko amwe mu mahirwe yitezwe mu karere k’ubucuruzi arimo; ukwihaza mu biribwa, iterambere ry’inganda, guhanga udushya, ubwiyongere bw’ubwoko bw’ibicuruzwa, guhererekanya ikoranabuhanga, guhanga imirimo, kwaguka kw’isoko, iterambere rikomoka ku bwinshi bw’abaturage, gukuraho imbogamizi zidashingiye ku misoro (NTBs), koroshya urujya n’uruza rw’abaturage n’ibindi.
Aka karere kazongera 0.97% bya GDP ku bukungu, ni ukuvuga miliyari 16 z’amadolari, kongere imirimo ku gipimo cya 1.17%.
Hari ukongera uguhatana ku isoko kw’inganda n’abacuruzi binyuze mu kubyaza amahirwe y’ubukungu ahari, kugabanya ikiguzi cy’ubucuruzi, kugera ku isoko ry’umugabane n’Isi muri rusange, gukoresha neza umutungo uhari no guteza imbere ibikorwaremezo by’ubucuruzi.
Aya masezerano amaze imyaka 40 akorwaho ategerejweho impinduka zikomeye kuri uyu mugabane.
Ibihugu bya Afurika bicuruzanya gake cyane hagati yabyo ugereranyije n’uko ibindi bihugu bibikora, kuko muri Afurika buri ku gipimo cya 16%, ugereranyije na 19% muri Amerika y’Epfo; 51% muri Aziya; 54% muri Amerika ya Ruguru na 70% mu Burayi.
Biteganyijwe ko CFTA izazamura ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika ku gipimo cya 53% hakavanwaho imisoro itari ngombwa ku buryo byarema isoko rusange rigizwe n’abaturage miliyari 1.2, rifite umusaruro mbumbe wa miliyari 2500 $.