• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Amateka yabereye i Kigali: Ibihugu 44 byemeje ishyirwaho ry’isoko rusange rya Afurika

Amateka yabereye i Kigali: Ibihugu 44 byemeje ishyirwaho ry’isoko rusange rya Afurika

Editorial 24 Mar 2018 POLITIKI

Ibihugu 44 bihurira mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, byashyize umukono ku masezerano ashyiraho isoko rusange ry’ibi bihugu, AfCFTA, ariko byose ntibyabasha kumvikana ku ngingo zishyiraho urujya n’uruza rw’abantu kuko zasinyweho n’ibihugu 27.

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat yagize ati “Uyu munsi ni uw’amateka. Nyuma ya Addis Ababa muri Gicurasi 1963, Abuja muri Kamena 1991, Durban muri Nyakanga 2002, Kigali muri uku kwezi kwa Werurwe ishyize indi ntambwe ku rugendo rwacu rugana ku kwishyira hamwe gusesuye n’Ubumwe. “

Itora kuri aya masezerano y’amateka ryabereye muri Kigali Convention Centre. Mbere yo gutangira, Mahamat, yavuze ko hari ibihugu 40 byemeye gusinya amasezerano y’isoko rusange n’ibindi bisaga 20 byemeye gusinya amasezerano ku rujya n’uruza.

Mbere y’uko byemerwa ko abantu basanzwe binjira muri iyi nama ya 10 y’Abakuru b’Ibihugu bigize AU abakuru b’ibihugu na za guverinoma babanje kuganirira mu muhezo kuko ngo abemeraga gusinya bari muri 30, umuhango wo gusinya ugera byiyongereye.

Abahagarariye ibihugu byabo bagombaga gushyira umukono ku masezerano ashyiraho isoko rusange, ingingo zishyiraho urujya n’uruza rw’abantu n’inyandiko y’ibyemerejwe i Kigali cyangwa Kigali Declaration (yemejwe n’abihugu 43), bigakorwa mu ndimi enye zemewe muri AU.

Umuhango wo gusinya wayobowe na Namira Negm ushinzwe amategeko muri AU, atangirira kuri Perezida Mahamadou Issoufou wa Niger ari na we urangaje imbere iyi gahunda y’isoko rusange, ahita ahabwa amashyi y’urufaya kubera umuhigo yesheje.

Hakurikiyeho Perezida Paul Kagame wakiriye inama unayoboye AU muri uyu mwaka wa 2018, haza Perezida wa Tchad, Idriss Déby Itno bose basinya ku masezerano ashyiraho isoko rusange, ingingo zishyiraho urujya n’uruza rw’abantu na ‘Kigali Declaration’.

Urutonde rwo gusinya rwahise rutangira gukurikizwa hagendewe ku buryo ibihugu byagiye byemera gusinya, haza Perezida Joao Manuel Gonçalves wa Angola; Faustin-Archange Touadéra wa Repubulika ya Centrafrique; Azali Assoumani w’Ibirwa bya Comores; Denis Sassou-Nguesso wa Repubulika ya Congo, bose basinya inyandiko uko ari eshatu.

Gusa Ismaïl Omar Guelleh wa Djibouti ntiyasinye ku yemeza urujya n’uruza kimwe na Nana Akufo-Addo wa Ghana. Ibindi bihugu byifashe ku rujya n’uruza ni nka Tunisia, Repubulika ya Sahara, Algeria, Maroc, Tunisia, Cabo Verde, Libya, Mauritius, Ethiopie na Misiri.

Ibihugu byo mu karere nka Tanzania yari ihagarariwe na Minisitiri w’Intebe Kassim Majaliwa, Uganda yari ihagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Sam Kutesa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yari ihagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Léonard She Okitundu bazisinya zose.

Ibihugu bitasinye birimo u Burundi butari buhagarariwe muri iyi nama, Nigeria, Guinee Bissau, Sierra Leone na Eritrea.

Perezida Paul Kagame yabwiye abakuru b’ibihugu ko muri uku gusinya basezeranyije Abanyafurika uburumbuke kuko mu gushyiraho Isoko Rimwe ndetse no kubemerera gutembera ku mugabane wabo ntacyo bishisha, ari guharanira ubuhahirane ‘bw’iby’iwacu muri Afurika’.

Yakomeje agira ati “Icyo duharanira hano ni agaciro n’imibereho myiza by’abaturage bacu, ari abahinzi, abikorera, ba rwiyemezamirimo, urubyiruko, abagore n’abandi.”

Muri uyu muhango hanashimiwe abantu bitanze ngo iki gikorwa gishoboke barimo Nkosazana Dlamini Zuma uheruka kurangiza manda nka Perezida wa Komisiyo ya AU, Fatima Haram Acyl wasoje manda nka komiseri wa AU ushinzwe ubucuruzi na Mariam Omoro wakurikiranaga iyi gahunda, witabye Imana kuwa 24 Ukuboza 2017.

Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma muri Afurika berecyeza aho inama ibera

Perezida wa Djibouti, Ismaïl Omar Guelleh asuhuzanya na Kagame

Perezida Kagame aganira na mugenzi we Kenya, Uhuru Kenyatta

Perezida Macky Sall wa Senegal aganira na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame

Olusegun Obasanjo wahoze ari Perezida wa Nigeria (iburyo) aganira na Perezida wa Congo, Denis Sassou-Nguesso

Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa

Inama y’abakuru b’ibihugu bigize AU, yemerejwemo amasezerano y’isoko rusange yari yitabiriwe n’abatari bake

Perezida Mohamed Ould Abdel Aziz wa Mauritanie

Perezida wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou-Nguesso

Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique

Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta

Perezida Ismaïl Omar Guelleh wa Djibouti

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Uganda, Sam Kutesa

Perezida Mahamadou Issoufou wa Niger, ashyira umukono ku masezerano

Perezida Paul Kagame yabwiye abakuru b’ibihugu ko muri uku gusinya basezeranyije Abanyafurika uburumbuke

Perezida wa Angola, João Lourenço ashyira umukono ku masezerano

Perezida wa Tchad, Idriss Déby Itno asinya ku masezerano ashyiraho isoko rusange

Perezida wa wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou-Nguesso ashyira umukono ku masezerano ashyiraho isoko rusange

Abakuru b’ibihugu na za guverinoma bitabiriye Inama ya AU yasinyiwemo amasezerano ashyiraho isoko rusange

Amafoto: Village Urugwiro

2018-03-24
Editorial

IZINDI NKURU

Ingendo y’undi iravuna (Igice cya 1)

Ingendo y’undi iravuna (Igice cya 1)

Editorial 06 Nov 2017
Mushikiwabo yitabiriye Inama ya AU izashakirwamo amajwi amuganisha muri OIF

Mushikiwabo yitabiriye Inama ya AU izashakirwamo amajwi amuganisha muri OIF

Editorial 28 Jun 2018
Ubwongereza burasanga gutera inkunga ingabo za SADC ziri muri Kongo bishobora kongerera ikibazo ubukana.

Ubwongereza burasanga gutera inkunga ingabo za SADC ziri muri Kongo bishobora kongerera ikibazo ubukana.

Editorial 09 Sep 2024
Ibitaravuzwe ku ndunduro y’ubutegetsi bwa Perezida Mugabe

Ibitaravuzwe ku ndunduro y’ubutegetsi bwa Perezida Mugabe

Editorial 29 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Tomas Nahimana na Politiki ye y’ikinyoma
POLITIKI

Tomas Nahimana na Politiki ye y’ikinyoma

Editorial 18 Jun 2016
Leta y’u Rwanda yibukije Amerika ikibazo nyamukuru ku mutekano muke ukomeje kurangwa mu burasirazuba bwa Kongo
Amakuru

Leta y’u Rwanda yibukije Amerika ikibazo nyamukuru ku mutekano muke ukomeje kurangwa mu burasirazuba bwa Kongo

Editorial 19 Feb 2024
Rayon Sports izatangira shampiyona icakirana na Etincelles, APR FC yakire Amagaju
IMIKINO

Rayon Sports izatangira shampiyona icakirana na Etincelles, APR FC yakire Amagaju

Editorial 05 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru