• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Mozambique: Igipolisi cyakajije umutekano w’Umunyarwanda Hitimana Vital uherutse kuraswa

Mozambique: Igipolisi cyakajije umutekano w’Umunyarwanda Hitimana Vital uherutse kuraswa

Ubwanditsi 24 Mar 2018 Mu Mahanga

Nyuma y’aho Alphonsine Mukarugwiza, umufasha w’umucuruzi w’Umunyarwanda, Vital Hitimana uherutse kurasirwa muri Mozambique, agaragarije impungenge z’uko umugabo we ashobora kwicirwa mu bitaro aho arwariye ibikomere, kuri ubu biravugwa ko Igipolisi cya Mozambique cyakajije umutekano wabo.

Vital Hitimana akaba ari Umunyarwanda ukorera ubucuruzi mu mujyi wa Maputo, umurwa mukuru wa Mozambique, warashwe amasasu agera ku munani mu nda no mu gatuza ubwo yarimo aparika imodoka  mu rugo rwe ruherereye mu gace ka Villa Olempike, ariko kubw’amahirwe akaba atarapfuye kuri ubu akaba arwariye mu Bitaro Byigenga bya Maputo.

Biravugwa rero ko kuri ubu igipolisi cya Mozambique cyakajije umutekano wa Vital Hitimana nyuma y’aho umufasha we ahishuriye inshuti n’abavandimwe ko afite impungenge ko abamurasiye umugabo bashobora kumusanga aho arwariye bakamuhuhura.

Uyu mucuruzi w’Umunyarwanda ukorera ibikorwa bye by’ubucuruzi muri Mozambique yarashwe ahagana saa yine n’iminota icumi mu ijoro ryo ku wa Gatanu, itariki 16 Werurwe 2018.

Louis Baziga ukuriye Diaspora y’Abanyarwanda muri Mozambique akaba yaratangaje ko yari aturutse muri Afurika y’Epfo ari kumwe n’umugore we ndetse n’indi nshuti yabo.

Ubwo bari bagarutse mu gihugu, ngo babanje kugeza uwo mugenzi wabo mu rugo rwe hanyuma berekeza muri Villa Olempique aho batuye, ari naho Hitimana yarasiwe amasasu menshi mu nda no mu bindi bice by’umubiri ku buryo amara yangiritse cyane.

Uyu yakomeje avuga ko mu bigaragara umuntu warashe Hitimana, atashakaga amafaranga ahubwo ni umugizi wa nabi. Ati: “Ni ubwicanyi bukorwa n’abantu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda”.

2018-03-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda yakiriye abapolisi bavuye mu butumwa bw’amahoro

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda yakiriye abapolisi bavuye mu butumwa bw’amahoro

Ubwanditsi 26 Feb 2016
Rutsiro : Abagabo 3 bafunzwe bakekwaho kunyereza arenga miliyoni 4,5

Rutsiro : Abagabo 3 bafunzwe bakekwaho kunyereza arenga miliyoni 4,5

Ubwanditsi 13 Oct 2016
Muhanga: Polisi yafashe umuyobozi w’umudugudu akekwaho kunyuranya n’amabwiriza ya gahunda ya Gir’inka

Muhanga: Polisi yafashe umuyobozi w’umudugudu akekwaho kunyuranya n’amabwiriza ya gahunda ya Gir’inka

Ubwanditsi 12 Apr 2016
Col. Willy BAGABE yitabye Imana

Col. Willy BAGABE yitabye Imana

Ubwanditsi 04 Jun 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kiyovu Sports yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Kipharma akubiyemo guhabwa imiti ndetse n’ibindi bikoresho.
Amakuru

Kiyovu Sports yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Kipharma akubiyemo guhabwa imiti ndetse n’ibindi bikoresho.

Ubwanditsi 04 May 2021
Perezida Macron arabazwa niba agiye gutsura umubano n’u Rwanda akanakurikirana abaruhekuye
POLITIKI

Perezida Macron arabazwa niba agiye gutsura umubano n’u Rwanda akanakurikirana abaruhekuye

Ubwanditsi 17 May 2017
Abanyeshuri ba CIESK biyemeje kurwanya ibiyobyabwenge
Mu Mahanga

Abanyeshuri ba CIESK biyemeje kurwanya ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 02 May 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru