Mu gihe mu gihugu cya Uganda hakomeje kuvugwa ibikorwa byo kubangamira umutekano mu bihugu byo mu karere cyane cyane igihugu cy’igituranyi u Rwanda, aho Uganda icumbikiye abahora bashaka kurutera, ari nako ibashakira inzira n’ibyangombwa by’inzira kubageza Tanzania, Burundi na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, akaba ari naho bacurira imigambi yose yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, bafatanije na RNC ya Kayumba Nyamwasa ikorana byahafi na FDLR.
Agahoma munwa ni uko muri iyi minsi iki gihugu cya Uganda cyashegeshwe na Ruswa, gishinjwa kuyobereza intwaro rwihishwa zivuye mu Burayi zikoherezwa mu gihugu cya Sudani y’Epfo mu gihe Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wafatiye ibihano Sudani y’Epfo biyibuza kugura ibikoresho by’intambara.
Iri yobywa ry’intwaro ryakozwe na Uganda rivuga kuba ryarakozwe ibihugu byatanze izi ntwaro bitabizi, bivuze ko amasezerano ibyo bihugu byagiranye na Uganda yo gukoresha ndetse no kutagurisha ahandi intwaro leta ya Uganda yayishe kuko izo ntwaro yazigurishije ku mpande zishyamiranye muri Sudan y’epfo.
Ibi kandi bihabanye n’ibyakagombye gukorwa na Uganda kuko ubusanzwe iki gihugu ari umuhuza mu biganiro hagati y’abari ku butegetsi muri Sudan y’epfo ndetse n’inyeshyamba zimaze igihe zirwanya leta. Ariko Museveni agaca inyuma agafasha rwishwa Perezida wa Sudani yepfo, Salva Kiir.
Perezida Museveni ashinjwa kugurisha intwaro Sudani y’Epfo
Haravugwa n’indege ya gisirikare yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hatazwi uko yageze muri iki gihugu.
Raporo y’ikigo cyo mu bwongereza gikora ubushakashatsi (Conflict Armament Research – CAR) ku ntwaro ahabera amakimbirane, yasohotse ku wa Kane, itariki 29 Ugushyingo, yazamuye ibibazo ku bufasha bwa Uganda kuri Guverinoma ya Sudani y’Epfo mu gihe yigira nk’idafite aho ibogamiye mu makimbirane abera muri iki gihugu.
Impande zihanganye muri Sudani y’Epfo muri Nzeri zasinye amasezerano yo guhagarika intambara yari imaze imyaka 5 yahitanye abantu hafi 400,000. Ni nyuma y’aho amasezerano yabanje yarenzweho intambara ikubura.
Iyi raporo igaragaza ukuntu ibuza ryo kohereza intwaro muri Sudani y’Epfo ku mpande zihanganye ritashyizwe mu bikorwa nk’uko umuyobozi w’iki kigo cyo mu Bwongereza, James Bevan yabitangaje.
Raporo ivuga ko Uganda yaguze imbunda n’amasasu mu bihugu bitatu biri mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi; Bulgaria, Romania na Slovakia, nyuma zikohererezwa Igisirikare cya Sudani y’Epfo n’imitwe yitwara gisirikare bikorana. Mwibuke ko igihe ingabo zahoze ari iza M23, zirimo Gen. Sultan Makenga n’uwari umuvugizi wazo Kazarama Vianey n’abandi, bahungiraga muri Uganda, Perezida Museveni yabategetse kujya kurwana muri Sudani yepfo, kuruhande rwa Salva Kiir, abenshi baguye muri ambushi y’umwanzi bahasiga ubuzima, abandi banze kujyayo Museveni yabohereje i Kinshasa kungufu n’ubu ntawe uzi irengero ryabo.
Kazarama na bagenzi be bahoze muri M23.
Iyi Raporo ivuga ko izi ntwaro ngo zoherejwe muri Sudani y’Epfo mbere y’uko Akanama k’Amahoro n’Umutekano ka Loni gafatira embargo Sudani y’Epfo mu ntangiriro z’uyu mwaka, ariko nyuma y’aho E.U yari yamaze gufatira iki gihugu ibi bihano.
Ku ntwaro zavuye muri Bulgaria, muri iyi raporo havugwamo ko Sudani y’Epfo yegereye Uganda nayo igakoresha ibyangombwa byayo mpuzamhanga biyemerera kugura intwaro bisa nk’aho ari izigenewe Igisirikare cya Uganda, mu gihe mu by’ukuri zari iza Sudani y’Epfo.
Ntiharamenyekana neza kandi niba Uganda yaragambanye mu kuyobereza amasasu yari avuye muri Romania na Slovakia muri Sudani y’Epfo mu 2015. Aya masasu amwe ngo akaba yarabonetse.
Ku kijyanye n’ibihugu izi ntwaro zaturutsemo, iyi raporo ivuga ko nta kigaragaza ko bifite uruhare cyangwa byari bizi ko zizoherezwa muri Sudani y’Epfo.
Uruhare rw’ibigo byigenga
Iyi raporo inasobanura ukuntu hari umurongo (network) uhuriweho n’ibigo by’Abagande n’Abanyamerika, bigenzurwa n’u Bwongereza, Israel, Abagande n’Abanyamerika, bagurishije muri Sudani y’Epfo indege y’intambara, yavuye muri Amerika, n’indege ikora ubugenzuzi yakorewe muri Autrichia, kimwe muri ibi bigo byahaye igisirikare cya Sudani y’Epfo mu 2015 no mu 2016.
Hagendewe ku buhamya n’inyandiko z’ubugure, raporo ivuga ko yasanze ikigo kitwa Yamasec, ari cyo cyohereje izo ndege zombi muri Sudani y’Epfo. Iyi ndege y’Abanyamerika yo ikaba yaroherejwe muri Sudani y’Epfo mu 2016 nyuma yo gukoreshwa n’Igisirikare cya Uganda.
Si muri Sudan y’epfo gusa Uganda ivugwamo guteza umutekano muke kuko no mu bindi bihugu leta ya Uganda ikomeje kuvugwaho kuhateza umutekano muke. Urugero :
Mu gihe haburaga imyaka ibiri ngo amatora y’umukuru w’igihugu mu Burundi abe, haba mu mashyaka atavuga rumwe na Leta ndetse na CNDD/ FDD rifite ubutegetsi, ibikorwa byo gutekereza ku zayahatanira n’ibindi… byaratangiye.
Mugihe hari umwuka mubi mu gisilikare no mu ishyaka CNDD/ FDD, aho kwishakamo uzasimbura Nkurunziza inzego z’umutekano zitangira kwica abatavuga rumwe n’ubutegetsi no guta muri yombi abaturage bigaragambirizaga ubutegetsi bubi bwa Perezida Nkurunziza, ibi bikaba byarateye impunzi nyinshi n’ubu zitaratahuka.
Mu gihe ibihugu byinshi birajwe ishinga n’ibibera mu Burundi na Perezida Nkurunziza, abenshi basigaye bita Perezida wo mu gikoni kuko kuva Coup d’Etat yo kuwa 13 Gicurasi 2015, yapfuba Nkurunziza wari uvuye muri Tanzania, agahungira muri Uganda ari nayo yamufashije gusubira kubutegetsi, ntiyongeye gusohoka mu gihugu, kuburyo n’inama ya EAC yari yatumiwemo yasubitswe ejo bundi i Kampala, kubera kutayitabira atinya kongera gukorerwa coup d’etat.
Ikindi ni uko mugihe havugwaga ibya Coup d’Etat yapfubye mu Burundi, Museveni wari hamwe na Perezida Nkurunziza mu ndege ye ya Perezidansi yo mu bwoko bwa Gulf Stream, yahise ahamagaza bamwe mu bayobozi b’ingabo zidasanzwe barimo Brig Sabiti Mzee Mugyenyi, [ umwana we yareze ] ubwo yari akiri mu buyobozi bw’ingabo , kuri ubu akaba yaramugororeye, amugira Komiseri wungirije wa Polisi, kuko niwe wari uyoboye Bataillon, yazobereye mu bikorwa by’intambara, yagombaga kujya i Burundi ijyanye Perezida Nkurunziza, ikavayo imusubuje kubutegetsi , kugeza nan’ubu iyi bataillon iracyari mu Burundi yambaye impuzankano y’ingabo z’u Burundi.
Brig. Sabiti Mzee Mugyenyi wari ukuriye itsinda ry’Ingabo zasubije Perezida Nkurunziza kubutegetsi nyuma ya Coup d’Etat yapfubye.
Perezida Museveni akaba yarahaye Brig.Sabiiti , inshingano zo kubakurira, amuha amubwiriza yo kujyana na Nkurunziza i Bujumbura akamusubiza ku ntebe nka Perezida.
Amakuru avuga ko abo basirikare baherekeje Nkurunziza, bari barashiririjwe n’intambara, barateguwe dore ko bamwe muri bo bari bagikubuka muri Somalia, mu gihe abandi batumijwe kuva mu itsinda ry’abakomando bazwi nka ” Elite Commando 2 “, bari barateguriwe mu mashyamba y’ahitwa Lira, ni naho kandi Sabiiti yaramaze iminsi mike avuye kwitoreza.
Iri tsinda rikaba ryarakoze inshingano ryari ryahawe ku buryo bunoze, ndetse bamwe mur’izo ngabo zasigaye i Burundi, kugeza magingo aya zihembwa neza cyane, nizo zikirinze Perezida Nkurunziza.
Kebyerekeye rero gukomeza guteza umutekano muke mu karere , ntibyumvikana ukuntu Museveni yashyigikiye ibikorwa bya RNC ya Kayumba Nyamwasa ndetse n’ibya FLN ya Calixte Nsankara, byo guhungabanya umutekano mu Rwanda kuburyo yabahaye n’abasilikare babatoza mu Burundi.
Perezida Museveni muri ibi byose yigiza nkana kandi ariwe ubatera inkunga, akaba ari nawe ubari inyuma mu bikorwa byose bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda kubera ishyari ryaho igihugu cy’u Rwanda kimaze kugera mu iterambere n’imbaraga Perezida Kagame amaze kugira ku isi yose bitigeze bishimisha mugenzi we Perezida Museveni.
Amakuru yizewe kandi ahamya ko Museveni ari nawe nyirabayazana w’ibiganiro bimaze iminsi bisabwa n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bibumbiye muri P5. barimo na RNC aho Kayumba yinjiriye Minisiri w’ububanyi n’amahanga w’Afrika y’epfo Lindiwe Sisulu, basanzwe ari inshuti akaba umusilikare wanamufashije kugera muri Afrika y’epfo ubwo yahungaga igihugu mu mwaka w’2010.
Minisitiri Lindiwe Sisulu na Kayumba Nyamwasa
Museveni kandi akomeje kuba ikibazo mu karere mu gihe we na murumuna we Salim Saleh bavugwa mu bujura bw’amafaranga ava mu mishahara y’abasilikare b’Uburundi bari muri Somaliya bagabana na Nkurunziza andi bakayacuruza kuburyo abasikare bamara amezi 6, batarahembwa imishara yabo iri gucururizwa muri Uganda hagati ya Museveni murumuna we Salim Saleh na Nkurunziza.
Nkuko twagiye tubibagezaho mu nkuru zacu, hakomeje kujya hanze amakuru mashya avuga ku mubano w’u Rwanda na Uganda, aho iki gihugu cy’igituranyi gishyirwa mu majwi ku kuba indiri y’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda binyuze mu barwanya ubutegetsi bwarwo.
Rugema Kayumba washimutaga abanyarwanda muri Uganda
Amakuru agezweho ni uko hari umugambi uri gucurirwa muri Uganda wo gushaka uko Uganda yakwinjira muri Congo yitwaje inyeshyamba za ADF ariko hakaba harateguwe abantu bo guhungabanya umutekano w’u Rwanda baturutse muri Congo ndetse n’ imyiteguro irangajwe imbere na RNC ikuriwe na Kayumba Nyamwasa, ikaba birimbanije muri Kivu y’amajyepfo, aho bivugwa ko bafite ibirindiro.
Umutwe w’interabwoba RNC, kandi ukomeje ibikorwa byo gushaka abarwanyi bo guhungabanya umutekano w’u Rwanda ibakuye mu nkambi z’impunzi muri Uganda, bikaba bikorwa inzego z’ubutasi z’iki gihugu zibizi kandi zibihagarikiye.
Hari amakuru yizewe ko abarwanyi bashya batoranywa mu nkambi za Nyakivale na Bweyale Kiryadongo. bakajyanwa mu kigo cya gililikare cya Kaweweta bagahabwa inyigisho. Izi nkambi ziri gukurwamo aba bagamije guhungabanya umutekano, zibarizwamo abanyarwanda banze gutaha mu rwababyaye abenshi bafite ibyaha bikekaho baba barakoze mu gihe bari mu Rwanda.
Impuguke mu bijyanye n’umutekano zigaragaza ko ibyo bikorwa bigamije kuzamura umwuka mubi hagati y’u Rwanda, Uganda ndetse n’u Burundi cyane ko n’ubusanzwe Uganda itigeze yishimira ko u Rwanda rwabaho, Uganda yakekaga ko u Rwanda rwaba akarwa karwo bakoresha icyo bashatse nkuko bimeze ubu mu Burundi.
Ngo ibi bihera kera mu gihe cy’intambara yo kwibohora aho Uganda isa n’iyivanze muri uru rugamba rwo kubohora igihugu, ndetse na nyuma yaho ikaba yaragiye ikorana n’u Rwanda mu nyungu zayo, ariko kuri ubu mu buryo bweruye ikaba ifasha abashaka kurutera.
Hari amakuru yizewe avuga ko Perezida Museveni ubwe yigeze kwerura akandikira umwe mu bayobozi b’u Bwongereza ko mu banzi bakomeye afite kugeza ubu, u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere. Ni mu gihe benshi mu basirikare bakuru mu Rwanda bamufashije kujya ku butegetsi ahiritse Milton Obote.
Robert Mugabe
Ariko Ubugande hamwe Nuburundi mubishakahicyi mwe mukomeze
Sunday
Izi nimbura mukoro baze tubahe akazi. Kubungabunga umutekano nico bita guhungabanya umutekano? None se nokwimika kagame kwariguhungabanya umutekano? Umutwe wubwenge buke urushya ibirenge