• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

You are at :Home»IMIKINO»Rtd. Bri Gen Sekamana Jean Damascene  yatorewe kuyobora Ferwafa ku bwiganze bw’amajwi 45

Rtd. Bri Gen Sekamana Jean Damascene  yatorewe kuyobora Ferwafa ku bwiganze bw’amajwi 45

Ubwanditsi 01 Apr 2018 IMIKINO

Nyuma yaho abakandida babiri Rtd. Brig. Gen Sekamana Jean Damascene na Rurangirwa Louis batangiye candidatire zabo ndetse zikakirwa kuri uyu wa gatandatu, habaye amatora aho abatoye banganaga na 53

Ni amatora yabaga ku nshuro ya kabiri dore tariki ya 30 Ukuboza 2017 aya matora yari yabaye maze Rwemarika Fecelite wiyamamazaga wenyine nyuma y’uko De Gaulle akuye kandidatire ye abura amajwi amwemerera kuyobora.

Nzamwita Vincent De Gaulle perezida ucyuye igihe mbere y’amatora yavuze ko nta kintu yavuga  kuko ntacyo yateganyije gusa avuga ko hari icyo ari buze kubwira abanyamuryango akoresheje umutima.

Mbere y’amatora buri mukandida yahawe iminota 5 ngo agire icyo abwira abanyamuryango byerekeranye n’imigabo n’imigambi ye. Bose bakaba bagarutse kuri bimwe bagiye bavuga biyamamaza mbere.

Yimamaza, Rtd. Brig. Gen Sekamana yari yavuze ko nagiriwa icyizere agatorwa ikintu cya mbere azakora ari ukubaka uburyo buhamye bw’imikoreye ya FERWAFA kuko ntabwariho bwatuma abantu bakomeza kugenda bakurikiza uko ibintu bigomba kugenda.

Mu bindi yiyemeje ni umupira uzahera mu bigo by’amashuri ni ukuvuga mu bana aho bazagirana ubufatanye na MINEDUC ndetse n’ibigo by’amashuri ku buryo hazagira n’amafaranga bazatanga azafasha ibyo bigo kubonera abana ibikoresho n’igihe gihagije cyo gukina.

Amatora akaba yabaye ku gicamusi cyo kuri uyu wa wa Gatandatu nibwo amatora yasubiwemo maze Rtd. Brig. Gen Sekamana Jean Damascene atsindira kuyobora iri shyiramwe atsinze rurangirwa Louis ku manota 45 kuri 7.

Brig. Gen. Sekamana Jean Damascene nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yinjye mu ikipe ya Kiyovu Sports, aho umwaka wakurikiyeho kuva 1995-96 yahise ayibera visi perezida, kuva 1997-2000 yahise aba perezida wa Kiyovu Sports, kubera akazi yakoraga k’igisirikare bahise bamwimura muri Kigali aba atandukanye na Kiyovu Sports gutyo. 2006 yabaye visi perezida wa Bugesera FC na nyuma yaho aca mu makipe nk’Amagaju. Muri 2011 nibwo yinjiye mu Intare FC nka visi perezida kugeza n’uyu munsi yamutanze nk’umukandida

2018-04-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nyuma yo kuyobora itsinda mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026, Amavubi yakiranywe ibyishimo

Nyuma yo kuyobora itsinda mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026, Amavubi yakiranywe ibyishimo

Ubwanditsi 13 Jun 2024
Rayon Sport ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona nyuma yo kunganya na APR RC 0-0

Rayon Sport ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona nyuma yo kunganya na APR RC 0-0

Ubwanditsi 09 Mar 2025
Guteza imbere impano z’abato, gutegura imikino ya gishuti no guhana abakinnyi ni bimwe mu bikubiye mu masezerano y’ubufatanye hagati ya Rayon Sports na Raja Club Athletic yo muri Marocco

Guteza imbere impano z’abato, gutegura imikino ya gishuti no guhana abakinnyi ni bimwe mu bikubiye mu masezerano y’ubufatanye hagati ya Rayon Sports na Raja Club Athletic yo muri Marocco

Ubwanditsi 21 Jul 2021

Nyuma yo gusezerera Sudani y’Amajyepfo kuri mpaga, Amavubi y’abagore batarengeje imyaka 20 iritegura gukina na Ethiopia mu ijonjora rya 2 mu gushaka itike y’Igikombe cy’isi kizabera muri Costa Rica 2022

Ubwanditsi 22 Sep 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDF yungutse  aba Ofisiye barangije kwiga  muri École Royale Militaire Belge
Mu Mahanga

RDF yungutse aba Ofisiye barangije kwiga muri École Royale Militaire Belge

Ubwanditsi 02 Sep 2016
Niyitegeka ugiye gusimbura Depite Mukayisenga witabye Imana ni muntu ki?
Mu Rwanda

Niyitegeka ugiye gusimbura Depite Mukayisenga witabye Imana ni muntu ki?

Ubwanditsi 24 Jun 2017
Azam  fc yagaragarije Ndayisenga Fuad ko atari ku rwego rwayo
IMIKINO

Azam fc yagaragarije Ndayisenga Fuad ko atari ku rwego rwayo

Ubwanditsi 12 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru