• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Minisitiri w’Intebe yijeje Inteko ko muri 2021 u Rwanda rutazaba rutumiza hanze imbuto zo guhinga

Minisitiri w’Intebe yijeje Inteko ko muri 2021 u Rwanda rutazaba rutumiza hanze imbuto zo guhinga

Editorial 04 Apr 2018 POLITIKI

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko mu myaka itatu iri imbere, u Rwanda ruzaba rwihagije mu mbuto rutubura, bidasabye ko ruzitumiza mu mahanga.

Uyu muyobozi yavuze ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari hazatuburwa imbuto ziri ku kigeri cya 50% ugereranyije n’izitumizwa mu mahanga.

Yagize ati “Kwihutisha gahunda yo gutuburira imbuto mu gihugu, ku buryo mu gihe cy’imyaka itatu uhereye muri uyu mwaka wa 2018 tuzaba twihaza ku mbuto. Muri urwo rwego, muri uyu mwaka w’ingengo y’imari hazatuburwa imbuto zingana na toni 3,948 bikaba bizagabanya 50% ku zari zisanzwe zitumizwa hanze.”

Mu mbuto zitumizwa harimo ibigori bituruka muri Zambia, Soya ituruka muri Zimbabwe ndetse n’ingano zituruka muri Kenya.

Inzego zitandukanye zirimo n’Inteko Ishinga Amategeko zakunze kunenga uburyo leta itumiza imbuto yo guhinga mu bihugu bya Kenya, Zimbabwe na Zambia zikagera mu Rwanda zihenze cyane kandi hari abahanga mu buhinzi bashobora kuzituburira mu gihugu.

Ubusanzwe Leta yishyura amafaranga ari hagati ya miliyari enye n’eshanu n’igice buri mwaka mu kuzana imbuto.

Umwaka ushize ubwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) cyitabaga Komisiyo ya PAC cyavuze ko hari ibigo bitsindira isoko ryo kuzana izo mbuto, aho usanga ikilo kimwe cya buri mbuto gihagaze amafaranga 2000 by’amanyarwanda.

Icyo gihe abadepite banavuze ko izo mbuto akenshi zinatinda kugera ku bahinzi bikabagiraho ingaruka nyinshi harimo n’izo guhinga igihe cyararenze cyangwa hakagira n’iziborera mu bubiko.

Uretse imbuto zitumizwa hanze, u Rwanda runatumizayo ifumbire ihabwa abahinzi, Minisitiri w’Intebe akaba yavuze ko gukorera ifumbire imbere mu gihugu nabyo bizashyirwamo ingufu zihagije.

2018-04-04
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yishimiye ko mugenzi we Ali Bongo wa Gabon yorohewe

Perezida Kagame yishimiye ko mugenzi we Ali Bongo wa Gabon yorohewe

Editorial 11 Jun 2019
Impamvu batatu batemerewe kuziyamamariza kuba Perezida w’igihugu cy’u Rwanda

Impamvu batatu batemerewe kuziyamamariza kuba Perezida w’igihugu cy’u Rwanda

Editorial 08 Jul 2017
Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde

Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde

Editorial 10 Jan 2017
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’umuyobozi wa FAO

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’umuyobozi wa FAO

Editorial 22 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

DIGP Marizamunda yasuye abapolisi b’u Rwanda bari muri Centrafrique
Mu Rwanda

DIGP Marizamunda yasuye abapolisi b’u Rwanda bari muri Centrafrique

Editorial 03 Apr 2016
Gusara ni ugushishikara: Kwa Thomas Nahimana bafite” minisitiri ushinzwe inzererezi” muri Leta y’inzererezi n’abazunguzayi.
Amakuru

Gusara ni ugushishikara: Kwa Thomas Nahimana bafite” minisitiri ushinzwe inzererezi” muri Leta y’inzererezi n’abazunguzayi.

Editorial 30 Aug 2024
Umucurabwenge wa Kayumba Nyamwasa, Ali Abdulkarim ni muntu ki?
INKURU NYAMUKURU

Umucurabwenge wa Kayumba Nyamwasa, Ali Abdulkarim ni muntu ki?

Editorial 13 Jul 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru