• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»UBUKERARUGENDO»Abanyekongo bakomeje kwishimira imibereho yo mu Rwanda kurusha iwabo

Abanyekongo bakomeje kwishimira imibereho yo mu Rwanda kurusha iwabo

Ubwanditsi 04 Apr 2018 UBUKERARUGENDO

Nubwo bidakabije ariko bikaba bigaragara, ngo hari ukwimuka gukomeje kugaragara kw’Abanyekongo bava mu burasirazuba bwa Congo bakajya gutura mu mijyi yo mu Rwanda bihana imbibe, aho aba baturage baba bakeka kuryama bagasinzira kandi bagakora ibintu byabo nta mbogamizi.

Imijyi ya Gisenyi na kamembe mu majyaruguru n’amajyepfo y’Ikiyaga cya Kivu ngo igaragara nk’ibereye kandi itekanye ugereranyije n’imijyi ya Goma na Bukavu yo ku rundi ruhande rwa Congo.

Jacques Kahora, umukozi ukora mu bijyanye n’ubutabazi wimukiye burundu ku Gisenyi mu 2016 aragira ati: “Natewe ubwoba mu 2013 muri Goma nimukira ku Gisenyi. Nasubiye I Goma hashize umwaka. Ndacyafite impungenge z’ubuzima bwanjye. Inshuti zanjye 3 mu karere kanjye zarishwe.”

Undi munyekongo witwa Adrien w’imyaka 28 ukorera umuryango utegamiye kuri leta, ngo amaze hafi umwaka akodesha inzu ku Gisenyi ku madolari 80 y’abanyamerika, ngo akaba ari icya kabiri cy’ayo yishyuraga mu mujyi wa Goma.

Uyu avuga ko yimukiye ku Gisenyi mu rwego rwo kureba ko yabona ibyangombwa by’ibanze mu buzima bwa buri munsi nk’amazi n’umuriro.

Aragira ati: “Ahanini mbikorera kubona bimwe mu bintu by’ibanze nk’amazi n’umuriro. Muri Gisenyi, ni gacye umuriro ubura, ariko muri Goma biba buri munsi.. rimwe na rimwe ushobora kumara icyumweru cyose nta muriro.”

U Rwanda kandi ngo runagira serivisi za internet ya wi-fi zikora neza cyane, ngo zinakoreshwa n’abaturage ba Goma na Bukavu iyo abayobozi ba Congo bafunze internet mu rwego rwo guca intege imyigaragambyo y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Kimwe na Adrien, Abakongomani benshi ngo bakora I Goma cyangwa I Bukavu ariko bakajya kurara mu Rwanda. Uwitwa Leston kambale w’imyaka 38 wimukiye ku Gisenyi mu myaka 8 ishize ndetse abana be batatu bakaba biga mu Rwanda, avuga ko bakora iwabo bakazana ibitotsi mu Rwanda. Ati: “Hano icyo tuzana n’ibitotsi.”

Akomeza agira ati: “Nk’impuguke mu ikoranabuhanga n’itumanaho, nari nkeneye umuriro amasaha 24 ku munsi. Kandi nta kibazo cy’umutekanno gihari. Hano I Gisenyi, ushobora gukora kuva mu gitondo kugeza mu kindi nta kibazo.”

Nubwo imipaka y’u Rwanda ikora amasaha 24 kuri 24, no kwambuka umupaka ujya muri congo mu masaha ya ninjoro ugomba gucungana n’isaha kuko saa yine z’ijoro umupaka wa Congo uba ufunzwe.

Kugirango umukongomani yemererwe kuba mu Rwanda agomba kwishyura amafaranga 20,000 kugirango abone uruhushya rwo gutura, aya ngo akaba ari amafaranga makeya n’umukongomani uciriritse abasha kubona.

Umubare w’Abanyekongo bamara igice cy’umunsi wabo mu Rwanda cyangwa bahatuye burundu ntabwo uzwi neza ariko ibimenyetso bigaragaza ko ari benshi.

Muri weekend, urubyiruko rw’Abanyekongo rwo muri Goma rwambuka umupaka rukajya kuryoshya kuri Tam-Tam ku Gisenyi aho usanga hateraniye abantu benshi bakiri bato.

I Goma, ngo hari ahantu hamwe gusa wakwishimishiriza ku nkengero z’ikiyaga ariko ku Gisenyi nta kibazo cyo kujya kwoga nk’uko byemezwa na Guillain Balume, umunyamakuru wasanzwe n’ikinyamakuru The citizen dukesha iyi nkuru ku Gisenyi.

Mu majyepfo ya Kivu, ngo imiryango 900 y’Abanyekongo imaze kuva muri Bukavu ijya gutura muri Kamembe nk’uko byemezwa na patient Bashombe, umunyamategeko ushinzwe guhuza ibikorwa by’ibiro bya sosiyete sivile muri Kivu y’Amajyepfo.

2018-04-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

RwandAir yemerewe gukoresha ikibuga cya Accra mu ngendo zirimo urwo muri Amerika

RwandAir yemerewe gukoresha ikibuga cya Accra mu ngendo zirimo urwo muri Amerika

Ubwanditsi 22 May 2018
CAF na RDB binjiye mu bufatanye bwo kwamamaza u Rwanda binyuze muri porogaramu ya “Visit Rwanda” ku makipe akomeye muri Afurika

CAF na RDB binjiye mu bufatanye bwo kwamamaza u Rwanda binyuze muri porogaramu ya “Visit Rwanda” ku makipe akomeye muri Afurika

Ubwanditsi 18 Oct 2023
U Rwanda n’ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage bongereye amasezerano y’ubufatanye azageza 2028

U Rwanda n’ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage bongereye amasezerano y’ubufatanye azageza 2028

Ubwanditsi 08 Aug 2025
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iby’Indege za Gisivile, cyafashe umwanzuro wo gukumira mu kirere cy’u Rwanda ubwoko bw’indege bwa Boeing 737-8 Max na 737-9 Max

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iby’Indege za Gisivile, cyafashe umwanzuro wo gukumira mu kirere cy’u Rwanda ubwoko bw’indege bwa Boeing 737-8 Max na 737-9 Max

Ubwanditsi 15 Mar 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Cape Town : Umunye-Congo ukekwaho  kwica  Dr Dusabe yagejejwe imbere y’urukiko
ITOHOZA

Cape Town : Umunye-Congo ukekwaho kwica Dr Dusabe yagejejwe imbere y’urukiko

Ubwanditsi 15 Jan 2018
Une étrange rumeur sur des tirs contre Kabila relayée par Theo Francken
Mu Rwanda

Une étrange rumeur sur des tirs contre Kabila relayée par Theo Francken

Ubwanditsi 26 Sep 2016
Amakipe 20 atarimo Gisagara VC niyo azitabira imikino yo kwibuka Padiri Kayumba igiye gukinwa ku ncuro ya 12
Amakuru

Amakipe 20 atarimo Gisagara VC niyo azitabira imikino yo kwibuka Padiri Kayumba igiye gukinwa ku ncuro ya 12

Ubwanditsi 04 Mar 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru