Mu gihe hitegurwa amatora ya Kamarampaka mu gihugu cy’u Burundi mu kwezi gutaha ndetse bamwe banafata nk’uburyo Leta y’u Burundi yashyizeho ngo Perezida Nkurunziza agume ku butegetsi, imiryango itegamiye kuri Leta irasaba umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) kwinjira muri iki kibazo amazi atararenga inkombe.
Mu mwaka wa 2015 ubwo Perezida Nkurunziza yiyamamazaga kuri manda ya gatatu, havutse imvururu nyinshi ndetse ababarirwa mu bihumbi bahasiga ubuzima abandi barahunga, ibyo ntabwo byamubujije kwiyamamaza aranatsinda. Twabibutsa ko icyo gihe byatangajwe ko yiyamamaje mu buryo butemewe.
Kubera izi mvururu zavutse, n’ubu ikibazo cyo guhuza Abarundi kikaba kitarashakirwa umuti, niho abahagarariye amashyirahamwe ategamiye kuri Leta bahera basaba ko AU na yo yakwinjira mu kibazo cy’u Burundi hakiri kare, mu gihe aya matora ateganyijwe mu minsi iri imbere nayo ashobora kubyara amahari.
Bigirimana Janvier uhagarariye umuryango FOCODE, aganira na RFI yagize ati “Ubu hashize imyaka ibiri umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba ugerageza gushaka umuti w’ikibazo cy’Abarundi, ubwo umuhuza mu biganiro, Benjamin Mkapa yatangazaga ibyo ibiganiro bimaze kugeraho, yavuze ko abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa EAC batamuba hafi”.
Mu gihe Bigirimana Janvier abona ko ikibazo cy’u Burundi gikomeye kandi kitarabonerwa umuti, hakaba hashobora no kuvuga imvururu nyuma y’amatora ya Kamarampaka, arasaba AU kwinjira mu kibazo.
Ati “Niba rero umuhuza avuga ko abakuru b’ibihugu bya EAC batamufasha, ndumva ari akanya ko gushaka ubundi buryo busumbye ubwari bwatangiwe, Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, kugirango ugerageze kumvisha Petero Nkurunziza n’ishyaka rye ko uburyo bwiza bwo kuvugutira umuti ikibazo cy’u Burundi ari ukwemera akaganira n’abatavuga rumwe na we”.
Amatora ya Kamarampaka mu Burundi ateganyijwe kuba muri Gicurasi, impuzamashyaka atavuga rumwe na Leta y’u Burundi, CNARED ikaba yatangaje ko ibizava mu matora itazabyemera, by’umwihariko ibi na visi perezida w’inteko ishingamateko Agathon Rwasa (FNL) akaba yarabigarutseho, avuga ko amatora atazakorwa mu mucyo, agaragaza ko abazatora OYA bazaba benshi Leta ikabihindura bitewe n’uko ishaka ko Itegeko Nshinga rihindurwa.