• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»U Burundi bwikomye Leta y’u Rwanda kubera urupfu rwa Perezida Ntaryamira Cyprien

U Burundi bwikomye Leta y’u Rwanda kubera urupfu rwa Perezida Ntaryamira Cyprien

Ubwanditsi 06 Apr 2018 INKURU NYAMUKURU

Ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi rivuga ko nyuma yo gutegereza bugaheba icyo u Rwanda rugaragaza ku iraswa rya Perezida Ntaryamira Cyprien n’abandi Baminisitiri babwo babiri, bicanwe na Perezida Habyarimana Juvenal, risaba Leta kurega u Rwanda.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Mata 2018, nibwo Abarundi bibutse ku nshuro ya 24 Perezida Ntaryamira Cyprien wapfiriye mu Rwanda kuri iyi tariki mu 1994, n’ubu ngo bukaba butarahabwa ubusobanuro bwimbitse bw’urupfu rwe.

Perezida Ntaryamira Cyprien n’Abaminisitiri babiri b’u Burundi barasiwe hamwe n’uwari Perezida w’u Rwanda, Juvenal Habyarimana n’abandi bari kumwe, mu ijoro ryo ku wa 6 Mata 1994, mu ndege yari ibakuye muri Tanzania.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi mu Burundi, bavuga ko urupfu rwa Ntaryamira rufitanye isano n’inigwa rya Demokarasi mu Burundi, ko rwaje nyuma y’amezi 5 gusa na Perezida Merchiol Ndadaye yishwe.

Iri shyaka kandi rivuga ko u Burundi bubabazwa n’uko kugeza n’ubu munsi ntacyo ubutabera bwari bwagaragaza ngo bumenye neza uwishe Perezida wabwo, mu gihe bigaragara ko igitero cyagabwe ku ndege barimo cyari cyarateguwe neza, bitewe n’uko nta n’umwe wakirokotse.

Muri iri tangazo ryashyizweho umukono n’umunyamabanga mukuru wa CNDD FDD, Evariste Ndayishimiye ku wa 5 Mata 2018, iri shyaka rikaba rihuza iby’urupfu rwa Ntaryamira n’ibyo u Burundi bwari busanzwe bushinja u Rwanda, aho bwavugaga ko rwagize uruhare mu kubuhungabanyiriza umutekano ndetse no kwakira abari bagiye guhirika ubutegetsi mu 2015.

Bagira bati “Aha twakwibuka ko, uretse nyakubahwa Cyprien Ntaryamira n’Abaminisitiri babiri bishwe mu gihugu cy’u Rwanda, na Visi Perezida wa mbere w’u Burundi, Petero Ngendandumwe yishwe n’Umunyarwanda kandi yarabyiyemereye. None no mu mwaka wa 2015 twarabyiboneye twese ko abasenye inganda bakanagerageza guhirika inzego zitorewe n’abaturage, bahise bajya kwihisha mu gihugu cy’u kugira ngo ubutabera butabakurikirana, icyo gihugu n’uyu munsi nicyo gikomeza kwinjiza mu gisirikare cyarwo urubyiruko rw’impunzi”.

Muri iri tangazo, bavuga ko mu gihe bari mu nzira yo kumenya neza amateka y’ejo hahise h’u Burundi ari nako baniyunga, ngo banakeneye kumenya neza iby’urupfu rwa Ntaryamira.

Iri shyaka CNDD FDD rikaba risaba Leta y’u Burundi kwitwarira u Rwanda mu nkiko, urw’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba, urw’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ndetse n’izindi mpuzamahanga.

Kuva mu mwaka wa 2015, nibwo Leta y’u Burundi yakomeje gutunga agatoki u Rwanda ko rugira uruhare mu guhungabanya umutekano wabwo, ndetse bunarushinja gucumbikira abashatse guhirika ubutegetsi no gutoza abagamije kurutera.

Ibi Leta y’u Rwanda yagiye ibihakana yivuye inyuma, igaragaza ko ibyo burushinja nta shingiro bifite, ndetse ntihanagaragazwe gihamya.

2018-04-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ese Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo yaba ashyigikiye RNC ku giti cye cyangwa nibyo yatumwe?

Ese Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo yaba ashyigikiye RNC ku giti cye cyangwa nibyo yatumwe?

Ubwanditsi 14 Nov 2018
Mitali Protais ushakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda yagaraye mu nteko ishingamategeko y’Ububiligi

Mitali Protais ushakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda yagaraye mu nteko ishingamategeko y’Ububiligi

Ubwanditsi 30 Mar 2019
‘Museveni w’uyu munsi ahuye n’uwo mu gihe cy’impinduramatwara bakozanyaho’-Jenerali Ulimwengu

‘Museveni w’uyu munsi ahuye n’uwo mu gihe cy’impinduramatwara bakozanyaho’-Jenerali Ulimwengu

Ubwanditsi 29 Aug 2018
Uwakubise Mowzey Radio bikamuviramo urupfu yagejejwe mu rukiko

Uwakubise Mowzey Radio bikamuviramo urupfu yagejejwe mu rukiko

Ubwanditsi 07 Feb 2018

2 Ibitekerezo

  1. MAOMBI jOHN
    July 7, 20185:01 pm -

    uziko muri injiji mbe na onu yarababeshyeye mugutangaza ko u rwanda arirwo rufasha abahungabanya umutekano mu Burundi? iminsi yumugizi wa nabi irabaze murindire muzabona!!

    Subiza
    • DEDE
      July 24, 201810:00 am -

      MAOMBI we uzakor iki wowe petit?byura agatwe se tukamene!!!

      Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Hon. Dr.Habineza avuga ko n’abanyereza ibya Leta bakwiye kwamburwa Ubutore
HIRYA NO HINO

Hon. Dr.Habineza avuga ko n’abanyereza ibya Leta bakwiye kwamburwa Ubutore

Ubwanditsi 26 Oct 2018
U Rwanda ni nka zahabu, Uko inyuzwa mu muriro niko irushaho gushashagirana
Amakuru

U Rwanda ni nka zahabu, Uko inyuzwa mu muriro niko irushaho gushashagirana

Ubwanditsi 20 Jun 2022
Ese ubwisanzure  bw’itangazamakuru butagira rutangira, butaniye he n’ubwigomeke. Ikaramu cyangwa mikoro bidatinya”kirazira”, ntaho bitaniye n’uburozi.
Amakuru

Ese ubwisanzure  bw’itangazamakuru butagira rutangira, butaniye he n’ubwigomeke. Ikaramu cyangwa mikoro bidatinya”kirazira”, ntaho bitaniye n’uburozi.

Ubwanditsi 03 May 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru