• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Madamu Jeannette Kagame yitabiriye Walk to Remember

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye Walk to Remember

Editorial 08 Apr 2018 INKURU NYAMUKURU

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye ‘Walk to Remember’, urugendo rwo Kwibuka ruri mu bitangiza ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bimara iminsi 100.

Kuva mu 2009 urubyiruko rwibumbiye mu muryango w’abaharanira amahoro n’urukundo, PLP (Peace and Love Proclaimers) rwatangije iki gikorwa cy’urugendo rwo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside muri Mata 1994.

Ku mugoroba wo ku wa 7 Mata 2018, Madamu Jeannette Kagame ari kumwe n’abayobozi bakuru b’igihugu barimo Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabalisa; Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente; Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof. Rugege Sam na Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, bakoze urugendo rw’amaguru baturutse imbere y’Inteko Ishinga Amategeko bagera kuri Stade Amahoro i Remera.

Aba bayobozi bari barangaje imbere urubyiruko rwinshi na rwo rwari rwitabiriye iki gikorwa.

Nyuma ya ‘Walk to Remember’ hakurikiyeho ijoro ryo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, igahitana abarenga miliyoni amahanga arebera.

Abantu ibihumbi bari buzuye Stade Amahoro, hatangirwa ubutumwa butandukanye burimo ubugaragaza uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe, igashyirwa mu bikorwa ariko ko na nyuma yayo imaze guhagarikwa hari abagifite ingengabitekerezo yayo, bikaba bisaba ko irwanywa na buri wese.

Perezida wa Ibuka, Prof. Jean Pierre Dusingizemungu, yagize ati “Turacyabona ibikorwa bitwereka ko hari abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, ibikorwa binagera no ku rwego rukomeye rwo kuvutsa ubuzima. Ntituzahwema kubigaragaza, ndakangurira abacitse ku icumu ku buryo bw’umwihariko, gufatanya n’inzego zitandukanye batanga byihuse amakuru arebana n’iyo ngingo.”

Ibuka yasabye ko hajya hatangwa byihuse amakuru kandi abagaragayeho iyo ngengabitekerezo bakaburanishirizwa aho icyaha cyakorewe.

2018-04-08
Editorial

IZINDI NKURU

Uhagarariye Ndayishimiye I Kinshasa afitanye amateka yihariye na FDLR guhera mbere ya 2010

Uhagarariye Ndayishimiye I Kinshasa afitanye amateka yihariye na FDLR guhera mbere ya 2010

Administrator 17 Nov 2025
“Inzego Z’ubutasi Za Uganda Zikomeje Gahunda Yo Guharabika U Rwanda, Zifashishije Chimpreports”

“Inzego Z’ubutasi Za Uganda Zikomeje Gahunda Yo Guharabika U Rwanda, Zifashishije Chimpreports”

Editorial 10 Aug 2018
Ambasade y’u Rwanda muri Uganda iratabariza  Umunyarwanda  Fidel Gatsinzi ufungiwe ahantu hatazwi nyuma yo gushimutwa na CMI ashinjwa ubutasi

Ambasade y’u Rwanda muri Uganda iratabariza Umunyarwanda Fidel Gatsinzi ufungiwe ahantu hatazwi nyuma yo gushimutwa na CMI ashinjwa ubutasi

Editorial 16 Dec 2017
Uganda: Bamwe mu bapolisi bakuru banze kongera amasezerano y’akazi barashaka kukivamo

Uganda: Bamwe mu bapolisi bakuru banze kongera amasezerano y’akazi barashaka kukivamo

Editorial 30 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Clare Akamanzi yahawe impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro
UBUKUNGU

Clare Akamanzi yahawe impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro

Editorial 08 Jun 2018
Mu karere ka Gisagara, amabandi yitwaje intwaro yateye abaturage anakomeretsa Gitifu
INKURU NYAMUKURU

Mu karere ka Gisagara, amabandi yitwaje intwaro yateye abaturage anakomeretsa Gitifu

Editorial 11 Jul 2018
Iya 18 Gicurasi 1994: Radio Muhabura yabwiye abihishe muri Kigali kujya aho FPR igenzura
Mu Rwanda

Iya 18 Gicurasi 1994: Radio Muhabura yabwiye abihishe muri Kigali kujya aho FPR igenzura

Editorial 17 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru