• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»RDC: Umupadiri yishwe arashwe nyuma y’igitambo cya misa

RDC: Umupadiri yishwe arashwe nyuma y’igitambo cya misa

Editorial 09 Apr 2018 Mu Mahanga

Abantu bitwaje intwaro ku Cyumweru biciye mu Burengerazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, umupadiri wari umaze gutura igitambo cya misa.

Nk’uko byatangajwe na Musenyeri wa Diyosezi ya Goma, Louis de Gonzague Nzabanita, Padiri Étienne Sengiyumva, wayoboraga Paruwasi ya Kitchanga yishwe arashwe n’abo mu mutwe wa Maï-Maï Nyatura, mu gace ka Kyahemba.

Nzabanita yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa ko uyu mupadiri w’imyaka 38, yarashwe mu mutwe ubwo yari amaze gusangira ifunguro n’abakirisitu bari bitabiriye misa nkuru yari yanatangiwemo isakaramentu ryo kubatizwa no gushyingirwa.

Agace ka Kyahemba gaherereye i Masisi muri kilometero 87 uvuye i Goma, gasa n’akigaruriwe n’umutwe wa Nyatura uvuga ko urengera inyungu z’abahutu bavuga Ikinyarwanda. Nta bikorwa by’ingabo cyangwa abapolisi ba RDC baharangwa.

Kwicwa k’uyu mupadiri bije bikurikira ishimutwa rya Padiri Célestin Ngango watwawe ku wa Gatanu n’abantu bitwaje intwaro, akaza kurekurwa nyuma yo gutanga amafaranga. Abandi basivili batatu bashimuswe bo barishwe.

Itsinda ry’Abaganga batagira umupaka, MSF rivuga ko buri kwezi ryakira abari ku mpuzandengo ya 57 bafashwe ku ngufu, ugereranyije na 23 mu 2017.

Ni mu gihe ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya New York bwagaragaje ko muri Ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo muri Gashyantare uyu mwaka hishwe abagera ku 106, n’aho 80 barashimutwa. Habaruwe ibitero bigera kuri 56.

2018-04-09
Editorial

IZINDI NKURU

Zimbabwe: Ibintu byafashe indi ntera, Minisitiri w’Imari yashimuswe n’ingabo zica n’umurinzi we

Zimbabwe: Ibintu byafashe indi ntera, Minisitiri w’Imari yashimuswe n’ingabo zica n’umurinzi we

Editorial 17 Nov 2017
I Kinshasa abantu 130 biciwe mu ikinamico ryiswe “kuburizamo itoroka ry’abanyururu”

I Kinshasa abantu 130 biciwe mu ikinamico ryiswe “kuburizamo itoroka ry’abanyururu”

Editorial 03 Sep 2024
Kamonyi: Abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare biyemeje kugira uruhare mu  kurwanya ibiyobyabwenge

Kamonyi: Abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare biyemeje kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge

Editorial 06 Feb 2016
Polisi y’u Rwanda yatangaje uko byari byifashe kuri Noheli

Polisi y’u Rwanda yatangaje uko byari byifashe kuri Noheli

Editorial 26 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo
Mu Mahanga

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Editorial 24 Feb 2017
Abakandida bemewe ku mwanya wa Perezida wa Repubulika bamenyekanye
Amakuru

Abakandida bemewe ku mwanya wa Perezida wa Repubulika bamenyekanye

Editorial 06 Jun 2024
RDC: Imvururu zimaze guhitana abantu 31 muri iyi minsi ine
Mu Rwanda

RDC: Imvururu zimaze guhitana abantu 31 muri iyi minsi ine

Editorial 22 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru