• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • I Bugesera hatashywe ikibuga cya Basketball cyubatswe ku bufatanye bwa NBA Africa na Opportunity International   |   20 May 2025

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52   |   17 May 2025

  • Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025   |   16 May 2025

  • Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho   |   14 May 2025

  • Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n’amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda   |   13 May 2025

  • Ingabo za Afurika y’Epfo Zavanye Ipfunwe muri Congo mu Gikorwa cya SAMIDRC   |   12 May 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Amerika yinangiye ku guhindura inyito kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Mu butumwa bwe, Umunyamabanga wa Leta w’agateganyo ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, John J. Sullivan, nta na hamwe hagaragara ko ari Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’iryo jambo ubwaryo ntaho rigaragara

Amerika yinangiye ku guhindura inyito kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Editorial 09 Apr 2018 INKURU NYAMUKURU

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zanze gukoresha inyito igaragaza neza ko Jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994 yakorewe Abatutsi, nk’uko biheruka kwemezwa mu mwanzuro w’Umuryango w’Abibumbye ariko icyo gihugu ntikibyishimire.

Mu butumwa icyo gihugu cyashyize ahagaragara ku wa 7 Mata, umunsi byemejwe ko ari Umunsi Mpuzamahanga wo Kuzirikana kuri Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakoresheje imvugo iheruka guhindurwa, bandika ubutumwa bavuga ko bugenewe umunsi wo “Kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yo mu 1994 mu Rwanda”.

Mu butumwa bw’amagambo 180 Umunyamabanga wa Leta w’agateganyo ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, John J. Sullivan yanditse, nta na hamwe hagaragara ko ari Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’iryo jambo ubwaryo ntaho rigaragara.

Yagize ati “Uyu munsi twifatanyije n’abaturage b’u Rwanda mu kwibuka jenoside yo mu 1994, abantu basaga 800,000 barimo abagabo, abagore n’abana biciwemo urw’agashinyaguro. Mu mwanya nk’uyu, turibuka ababuze ubuzima bwabo tunaha icyubahiro umuhate w’abemeye gushyira ubuzima bwabo mu kaga ngo barokore abandi.”

Nyamara ku wa 23 Mutarama 2018, Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yafashe umwanzuro ko tariki ya 7 Mata, uzaba “Umunsi Mpuzamahanga wo Kuzirikana kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda”, hahindurwa inyito y“Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana kuri Jenoside yo mu 1994 mu Rwanda” yari yarashyizweho n’umwanzuro 58/234 wo ku wa 23 Ukuboza 2003 bigatangira gukoreshwa mu 2004.

Ubwo uwo mwanzuro wemezwaga, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, byashatse kuwubangamira, bavuga ko kongeramo ijambo “yakorewe abatutsi”, bidatanga umwanya wo kwibuka abantu bose bishwe muri icyo gihe.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Valentine Rugwabiza, yavuze ko mu nyito yari isanzwe hongewemo ko ari Jenoside “yakorewe Abatutsi”, kugira ngo bikureho urujijo.

Yakomeje agira ati “Kugaragaza ibyabaye n’amagambo akoreshwa ni ingenzi cyane igihe havugwa kuri jenoside. Amayeri yo guhakana no gupfobya Jenoside arazwi neza. Abantu barimo n’abayigizemo uruhare bakunze kuvuga ko habayeho Jenoside ebyiri bibwira ko kuvuga ibyo byabakuraho uruhare bayigizemo.”

Iyo ngingo yatinzweho cyane bitewe n’uko muri uko kwibuka Jenoside, hari abavugaga ko kongeraho ko yakorewe Abatutsi byatuma hatazirikanwa abandi batari Abatutsi ariko bishwe mu gihe Jenoside yakorwaga, bazizwa ko batari bashyigikiye uwo mugambi mubisha.

Amerika n’u Burayi barifashe

Mbere y’uko uyu mwanzuro utorwa, Rugwabiza yahamije ko ibihugu byinshi bya Afurika byemeye kwifatanya n’u Rwanda, uhereye kuri Algeria, Benin, Botswana, Burkina Faso, Repubulika ya Centrafrique, Tchad, Congo, Djibouti, Guinée équatoriale, Eritrea, Ethiopia na Gabon.

Harimo kandi Gambia, Ghana, Guinea, Israel, Kenya, Lesotho, Liberia, Madagascar, Mali, Mauritania, Mauritius, Monaco, Maroc, Namibia, Niger, Nigeria, Philippines, Sierra Leone, Afurika y’Epfo, Sudani, Swaziland, Togo, Turikiya, Uganda na Vietnam.

N’ubwo bitabujije ko uyu mwanzuro utorwa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntizishimiye ko umwanzuro wo mu 2003 uhindurwa, mu gihe u Rwanda rwashimangiraga ko uretse umutwe n’igika cya mbere, nta kindi kirahinduka.

Amakuru yagiye hanze ni uko mu batoye uwo mwanzuro hatarimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibihugu by’i Burayi, ahubwo Israel yakunze kenshi kwifatanya na Amerika yashyigikiye ubusabe bw’u Rwanda.

Kelley Eckels-Currie wari uhagarariye Amerika, yagaragaje ko guhindura inyito “bitagaragaza neza uburemere bwa Jenoside n’ubugizi bwa nabi bwakorewe andi moko”.

Yakomeje agira ati “Ntabwo turitambika igikorwa cyo guhindura umutwe w’uyu mwanzuro. Ariko twizera ko ari ngombwa kumva uburyo tubonamo ibintu birebana na Jenoside butigeze bugabanuka ndetse tuzakomeza kwibuka abayiburiyemo ubuzima.”

Eric Chaboureau wari uhagararariye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi nawe yavuze ko bibabaje kuba hatarabayeho ibiganiro mbere kuri iyo ngingo.

Gusa Anatolio Ndong Mba wo muri Guinée équatoriale wavuze mu izina rya bagenzi be b’Abanyafurika, yaburiye aba bayobozi ko igihe cyose Isi itaravana isomo mu byabaye mu Rwanda, bitazashoboka ko hizerwa ko nta kindi gihugu kizahura n’ibyago nk’ibyo u Rwanda rwagize.

Yavuze ko hakenewe kwamagana ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi haba mu mategeko nk’uko bimwe mu bihugu bibikora, cyangwa mu myanzuro ifatwa mu Muryango w’Abibumbye.

Yagize ati “Abayigizemo uruhare baracyidegembya mu Burayi na Amerika ya Ruguru. Mu kurandura umuco wo kudahana hakaboneka ubwiyunge nyakuri, bagomba kugezwa imbere y’ubutabera.”

2018-04-09
Editorial

IZINDI NKURU

Rutsiro: Ubutwari bw’Umurinzi w’igihango Rwamucyo warokoye Abatutsi barenga 400 yifashishije ubwato

Rutsiro: Ubutwari bw’Umurinzi w’igihango Rwamucyo warokoye Abatutsi barenga 400 yifashishije ubwato

Editorial 13 Apr 2025
Abasirikare babiri ba FARDC bishwe n’inyeshyamba za FDLR

Abasirikare babiri ba FARDC bishwe n’inyeshyamba za FDLR

Editorial 23 Jan 2020
Perezida wa Tanzaniya, Samia Suluhu Hassan, yaba arambiwe kwitwa umufatanyacyaha mu bugome bukorerwa mu burasirazuba bwa Kongo?

Perezida wa Tanzaniya, Samia Suluhu Hassan, yaba arambiwe kwitwa umufatanyacyaha mu bugome bukorerwa mu burasirazuba bwa Kongo?

Editorial 26 Feb 2024
Abicanyi baracyacura lisiti y’abo bise Abatutsi, nk’uko babikoze bategura Jenoside yakorewe Abatutsi. Bararota ko bagifite ubushobozi bwo kubagirira nabi?

Abicanyi baracyacura lisiti y’abo bise Abatutsi, nk’uko babikoze bategura Jenoside yakorewe Abatutsi. Bararota ko bagifite ubushobozi bwo kubagirira nabi?

Editorial 07 Dec 2020

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru