Umuyobozi mushya wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo, yatangiye inshingano nshya nyuma y’ihererekanyabubasha n’uwo yasimbuye, Col. Chance Ndagano, wari Umuyobozi Mukuru w’agateganyo guhera muri Mata 2017.
Ni ihererekanyabubasha ryabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, ku cyicaro gikuru cya RwandAir, nyuma y’impinduka Perezida Paul Kagame yakoze mu buyobozi bukuru bw’Ikigo cy’Indege cy’u Rwanda, kuwa Gatanu tariki 6 Mata 2018, maze Yvonne Manzi Makolo wari umaze umwaka ari Umuyobozi wungirije agirwa Umuyobozi Mukuru w’ikigo.
Uyu muhango witabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Ushinzwe Ubwikorezi, Eng. Jean de Dieu Uwihanganye, n’Umuyobozi wungirije w’Inama y’Ubutegetsi ya RwandAir, Eng. Patricie Uwase n’abayobozi bakuru b’iki kigo.
Col Ndagano yashimiye abayobozi muri RwandAir ku bufatanye bamugaragarije mu byo yabashije kugeraho mu mwaka umwe ushize ayoboye iki kigo.
Yanagaragaje ko afitiye icyizere Umuyobozi Mukuru mushya, ati “Nizeye ko Yvonne nk’umuntu twakoranye, azakomereza hano kugira ngo RwandAir irusheho kugera ku ntego zayo.”
Yasabye abayobozi bakuru b’ikigo n’abagize inama y’ubutegetsi, gutanga umusanzu ushoboka hagamijwe kugeza RwandAir ku rundi rwego.
Makolo nawe yashimiye Col Ndagano ku ruhare yagize mu gukomeza guteza imbere iki kigo cy’indege. Ati “Byari bishimishije kandi ni icyubahiro gukorana nawe mu guteza imbere iki kigo cy’indege.”
Makolo yanashimiye ubufasha bahabwa na Minisiteri y’Ibikorwa remezo, inama y’ubutegetsi kandi yiteguye gukomeza gukorana nabo mu nshingano nshya yahawe.
Minisitiri Eng. Uwihanganye, yashimiye umuyobozi ushoje inshingano, yizeza Umuyobozi Mukuru mushya ubufatanye bugamije gutuma RwandAir iba amahitamo y’umwihariko ku isoko ryo gutwara abantu n’ibintu mu ndege.
Mu mwaka ushize nibwo Makolo Manzi Yvonne yinjiye muri RwandAir nk’Umuyobozi Mukuru wungirije, nyuma y’imyaka isaga icumi yari amaze muri MTN Rwanda nk’Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa.
Mu 2003 nibwo yavuye muri Canada aho yari amaze imyaka 10 akora mu bijyanye n’ikoranabuhanga, agaruka mu Rwanda akora mu mushinga wa Banki y’Isi, wakorwaga na World Links, mu gushyira mudasobwa mu mashuri no guhugura abarimu mu kuzikoresha, mbere yo kujya muri MTN Rwanda mu 2006.
RwandAir imaze kugira indege 12, ziyifasha kugana mu byerekezo 24 muri Afurika y’Iburasirazuba, iyo Hagati, Iburangereazuba n’Amajyepfo; Uburasirazuba bwo hagati, u Burayi na Aziya.
Umwaka ushize nibwo RwandAir yatangije ingendo Kigali – Mumbai mu Buhinde, Harare muri Zimbabwe na Londres mu Bwongereza (ku kibuga cy’indege cya Gatwick), tudasize i Bruxelles mu Bubiligi na Dakar muri Senegal aho igera iturutse ku gicumbi cyacyo gishya i Cotonou muri Benin.
RwandAir kandi yatangije ingenzo zigana Abidjan muri Côte d’Ivoire, Libreville muri Gabon na Brazzaville muri Congo iturutse i Cotonou. Uyu mwaka RwandAir iteganya kwerekeza Abuja muri Nigeria, Cape Town muri Afurika y’Epfo, izo ngendo zikazatangira muri Mata na Gicurasi, uko zikurikirana.