Ku butumire bwa Perezida wa Zimbabwe, Umuyobozi mukuru w’Ikigo gishinzwe iterambere (RDB), Clare Akamanzi, yerekeje muri iki gihugu aho agiye kubaganiriza ku ibanga u Rwanda rukoresha mu gukurura abashoramari b’abanyamahanga.
Akamanzi wageze muri Zimbabwe ku wa 10 Mata 2018 azaha ikiganiro abagize inama y’abaminisitiri muri Zimbabwe, abikorera ndetse n’abakozi ba leta, kizibanda ku cyatumye u Rwanda rushobora kwigarurira ishoramari mvamahanga rinini kandi mu gihe gito.
Mu kiganiro na The Herald, Umuvugizi wa Perezidansi ya Zimbabwe, George Charamba, yavuze ko ubwo Perezida Mnangagwa yitabiraga i Kigali inama ku gushyira umukono ku masezerano aganisha ku ishyirwaho ry’isoko rusange rihuza ibihugu bya Afurika, yatunguwe cyane n’uburyo ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kuzamuka.
Yagize ati “Ikibazo kimwe cy’ingenzi twahise twibaza ni ‘ni gute mwabashije kuzamura ishoramari mvamahanga mu gihe gito kandi neza?’”
Charamba yavuze ko Perezida Paul Kagame yamusubije ko u Rwanda rufite Ikigo gishinzwe iterambere, aho abashoramari bakirirwa ndetse bakabasha no kubonana n’umuyobozi wacyo mukuru.
Nyuma yo kuganira n’Umuyobozi wa RDB no gusobanurirwa amavugurura atandukanye u Rwanda rukora ngo rworohereze abashoramari, Mnangagwa yahise asaba Perezida Kagame kumumwoherereza akajya gutanga ikiganiro muri Zimbabwe, arabimwemerera.
Nk’uko bigaragara mu ibaruwa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yandikiye iya Zimbabwe ikinyamakuru Chronicle cyabashije kubona, ku wa 29 Werurwe 2018, nibwo Perezida Emmerson Mnangagwa yanditse asaba kohererezwa itsinda ry’Abanyarwanda ryasangiza igihugu cye ibanga ryo kwihuta mu ishoramari.
Iyi baruwa ivuga ko Clare Akamanzi n’Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri RDB, Emmanuel Hategeka, bazagirira uruzinduko muri Zimbabwe ku wa 09-13 Mata.
Mnangagwa wagiye ku butegetsi mu mpera z’umwaka ushize asimbuye Robert Mugabe wari umaze imyaka 38 ayobora akaza kweguzwa n’igisirikare, yihaye intego zikomeye zigamije kuzahura ubukungu bwa Zimbabwe, zirimo no gukurura abashoramari b’abanyamahanga.
Ubwo Perezida Mnangagwa yitabiraga i Kigali inama ku gushyira umukono ku masezerano aganisha ku ishyirwaho ry’isoko rusange