*Abapolisi 463 barava muri Police bajye gukorera uru rwego nk’abakurikirana ibyaha
Inshingano zari zifitwe na Police y’u Rwanda ishami ryo kugenza (CID) ibyaha uyu munsi zashyikirijwe urwego rushya rushinzwe iperereza no gukurikirana ibyaha, Rwanda Investigation Bureau (RIB), umuyobozi warwo Col Ruhunga ashima ibyakorwaga avuga ko bazarushaho.
Col Jeannot Ruhunga umuyobozi wa mbere w’uru rwego rushya rwo kugenza ibyaha (RIB) yashimye akazi kakorwaga n’ishami ryo gukurikirana ibyaha rya Police, avuga ko baje gukomerezaho ndetse bakarenzaho.
Minisitiri Johnson Busingye we yabanje kugaruka ku mateka kuva mu 1990 aho ngo Abanyarwanda batangiye urugamba rwo kubaka u Rwanda rugana heza kandi mu buryo bwa burundu.
Avuga ko uru rwego rw’iperereza no gukurikirana ibyaha narwo rushyizweho muri iyo nzira.
Yabwiye abakozi b’uru rwego rushya ati “ishuri rya mbere ni ubunyangamugayo na discipline nubwo nta uzabasaba diplome yabyo.”
Ubu abari abapolisi 463 barahita bavanwa muri Police y’u Rwanda babe abakozi b’uru rwego nk’abantu bakora iperereza. Aba biganjemo abapolisi bahoze bakorera urwego rwo kugenza ibyaha muri Police ruzwi cyane nka CID ari narwo inshingano rwari rufite zahawe iki kigo.