• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Police FC yasinyishije abakinnyi batanu bashya icyarimwe, inatangaza Rutsindura Antoine nk’umuyobozi mushya wa Tekiniki   |   03 Jul 2026

  • AMAFOTO – Rwanda Premier League yasinyanye amasezerano y’imyaka itatu na Skol afite agaciro ka miliyari 1 Frw ku mwaka   |   01 Jul 2026

  • Mupende wihishe urugamba yitwaza ko yarashwe ubugabo niwe wigize umuvuzi w’amacumu ku mbuga nkoranyambaga   |   30 Jun 2026

  • Ibimenyetso by’uko umubano w’umuhanzi Bruce Melodie na Coach Gael umufasha udahagaze neza   |   29 Jun 2026

  • PAC: Ikibazo cy’ibitabo bitagezwa mu mashuri cyabaye ingorabahizi   |   29 Jun 2026

  • Gen Ibingira yatanze ubuhamya bw’ibyabaye umunsi wa mbere ahura na Perezida Kagame ku rugamba   |   28 Jun 2026

You are at :Home»INKURU ZAKUNZWE CYANE»Kampala: Umuryango wa Claude Iyakaremye uratabaza nyuma yaho uyu munyarwanda ashimutiwe na CMI, ashinjwa kuba intasi no gutunga imbunda

Kampala: Umuryango wa Claude Iyakaremye uratabaza nyuma yaho uyu munyarwanda ashimutiwe na CMI, ashinjwa kuba intasi no gutunga imbunda

Ubwanditsi 21 Apr 2018 INKURU ZAKUNZWE CYANE

Umuryango wa Claude Iyakaremye uratabaza nyuma y’aho uyu Munyarwanda bivugwa ko akora akazi k’ubumotari muri Kampala aterewe muri yombi mu buryo budasobanutse muri Werurwe n’urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare cya Uganda, CMI aho ari gushinjwa kuba intasi y’u Rwanda no gutunga imbunda binyuranyije n’amategeko.

Umunyamategeko ukurikirana ibibazo by’uburenganzira bwa muntu, Eron Kiiza yabwiye itangazamakuru kuri uyu wa gatanu, itariki 20 Mata 2018, ko umukiriya we yatwawe ku cyumweru, itariki 25 Werurwe 2018 akuwe muri gare ya Kisenyi muri Kampala rwagati aho yakoreraga.

Umugore wa Iyakaremye, Beatrice Nyirahabimana, umubyeyi w’abana babiri, avuga ko amaranye n’umugabo we imyaka 8 kandi ngo nta kindi cyaha yari yarigeze ashinjwa n’abayobozi cyangwa abo bakorana. Nyirahabimana aragira ati: “Nahamagawe nka saa mbiri (8:00PM) mbwirwa ko umugabo wanjye yatawe muri yombi ku manywa n’abantu bamusanze aho aparika bakamuhamagara nk’aho ari abakiriya.”

Yongeyeho ko umugabo we yagiye umugabo akamufata agahuruza ari nabyo byatumye bagenzi be bamenya ko afashwe.

Yongeyeho ko ubwo abantu bambaye imyenda ya gisirikare bahise bahagera baturutse mu modoka yari hafi aho yo mu bwoko bwa Toyota Noah, bakamusunikiramo nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ikomeza ivuga.

Nyirahabimana akomeza avuga ko yabimenyesheje polisi, ikamubwira ko igisirikare cyabamenyesheje ko gikora umukwabu muri icyo gice cyegereye gare ya Kisenyi, bakamugira inama yo kujya ku kigo cya gisirikare cya Mbuya.

Uyu mugore uvuga ko yagiye Mbuya inshuro nyinshi  ariko akangirwa kubonana n’umugabo we, abibafishijwe n’abanyamategeko Urukiko Rukuru rwasabye Urwego rw’Ubutasi mu Gisirikare, CMI, kugaragaza Iyakaremye.

Avuga ko ariko yaje gutungurwa no kumva yoherejwe ku kigo cya gisirikare cya Makindye .

Kuwa 18 Mata, Nyirahabimana avuga ko ari bwo yabashije kubonana n’umugabo we, Claude Iyakaremye akamubwira ko yari afungiye Mbuya kandi yakorewe iyicarubozo.

Umunyamategeko Cyiza akaba avuga ko kuri ubu uyu Munyarwanda ashinjwa gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ati: “Umuntu CMI yataye muri yombi mu maso y’abantu ari aho yaparikaga kuri gare ya Kisenyi nta kintu afite, ubu arabeshyerwa ko afite imbunda, nta no gushakisha mu rugo rwe kuraba.”

Uyu munyamategeko yakomeje abwira itangazamakuru ko aho yari afungiye yabajijwe ibibazo byinshi ku Rwanda na ambasade y’u Rwanda, ndetse agashinjwa kuba intasi y’u Rwanda.

Ubwo umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig. Richard Karemire yabazwaga, yemeje ko Iyakaremye yatawe muri yombi, yongeraho ko hari ibyaha akurikiranweho ariko ntiyabitangaza.

Umunyamategeko Kiiza akaba yakomeje agaragaza ko nubwo abakuru b’ibihugu byombi baherutse kugirana ibiganiro Abanyarwanda baba muri Uganda bakomeje gutabwa muri yombi bakanashimutwa n’inzego z’umutekano.

Yavuze ko muri Kanama 2017 yakiriye ibirego 11 by’Abanyarwanda bafunze barimo 9 birukanwe ku butaka bwa Uganda, mu gihe abandi babiri barimo gushinjwa mu rukiko rwa gisirikare.

Yasabye CMI kurekura Iyakaremye avuga ko ari umumotari usanzwe udafite amateka y’ubugizi bwa nabi.

2018-04-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

RD-Congo : Urupfu rwa Semahurungure wakoreraga Kayumba Nyamwasa rutumye Colonel wa FARDC atoroka

RD-Congo : Urupfu rwa Semahurungure wakoreraga Kayumba Nyamwasa rutumye Colonel wa FARDC atoroka

Ubwanditsi 09 Jan 2020
Hashinzwe Fondasiyo yigenga ikora ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kurwanya abayihakana

Hashinzwe Fondasiyo yigenga ikora ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kurwanya abayihakana

Ubwanditsi 12 Jan 2021
Muri  FLN ya Sankara, inzara iravuza ubuhuha, hakiyongeraho no gusambanya abana babakobwa kugahato

Muri  FLN ya Sankara, inzara iravuza ubuhuha, hakiyongeraho no gusambanya abana babakobwa kugahato

Ubwanditsi 24 Aug 2018
Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka

Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka

RUSHYASHYA 16 Jun 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ese wemera ko urukundo nyarwo rukibaho? ubuhamya bw’urukundo rwa Manzi
SHOWBIZ

Ese wemera ko urukundo nyarwo rukibaho? ubuhamya bw’urukundo rwa Manzi

Ubwanditsi 06 May 2018
Bishop Rugagi yarekuwe
Mu Rwanda

Bishop Rugagi yarekuwe

Ubwanditsi 15 Mar 2018
Ijwi ry’amaraso ya Padiri Nambaje yamenetse rikomeje kubuza amahwemo Thomas Nahimana  wamwicishije
ITOHOZA

Ijwi ry’amaraso ya Padiri Nambaje yamenetse rikomeje kubuza amahwemo Thomas Nahimana wamwicishije

Ubwanditsi 10 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru