• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU ZAKUNZWE CYANE»Umuraperi Meek Mill yavuye muri Gereza

Umuraperi Meek Mill yavuye muri Gereza

Editorial 25 Apr 2018 INKURU ZAKUNZWE CYANE

Umuraperi Meek Mill wari uherutse kwandikira urukiko asaba guhindura icyemezo rwafashe rumuhamya ibyaha, yarekuwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Mata 2018.

Meek Mill ubusanzwe witwa Robert Rihmeek Williams yatawe muri yombi tariki ya 6 Ugushyingo 2017, afunzwe aryozwa kuba yaranze kurangiza igihano yahawe cyo gukora imirimo ifitiye igihugu akamaro ndetse agasohoka mu rugo rwe yari yarategetswe kugumamo akajya gukora ibitaramo.

CNN yatangaje ko Meek Mill yarekuwe by’agateganyo n’Urukiko Rukuru rwa Pennsylvania. Nyuma yo gusohoka mu buroko, uyu muraperi ukomoka muri Philadelphia yanditse kuri Instagram ashimira Imana n’abantu bose bamubaye hafi mu gihe yari amaze afunzwe.

Yanditse ati “Ndashaka gushimira Imana, umuryango wanjye, inshuti, abanyunganira mu mategeko, itsinda ryanjye rya Roc Nation ririmo Jay Z, , Desiree Perez, inshuti yanjye nziza Michael Rubin. Abafana banjye, Urukiko rukuru rwa Pennsylvania n’abandi bose banyeretse urukundo no kunshyigikira muri iki gihe cyari gikomeye.”

Yongeyeho ati “Aya mezi atanu yari ibihe bibi cyane, amasengesho, kunsura, kumpamagara, amabaruwa n’ibindi byose mwankoreye byamfashije gukomeza kugira icyizere.”

Meek Mill yashimangiye ko ibibazo yaciyemo byo gufungwa mu buryo bw’amaherere nta cyaha kigaragara yakoze ahubwo akazira ‘imikorere mibi ya Polisi’, ngo agiye gukoresha izina afite abirwanye mu buryo bwose bushoboka.

Uyu muhanzi yari afungiwy muri gereza yo mu Mujyi wa Chester wo muri Leta ya Pennsylvania, mu minsi mike ishize yatumyeho abunganizi be mu by’amategeko asaba urukiko ko rwamurekura.

Umuraperi Meek Mill n’umwunganizi we

Muri 2016, Mill yategetswe kumara iminsi 90 adasohotse mu rugo, abirengaho ndetse ku itariki ya 5 Kamena 2016, yagiye mu gitaramo Beyonce yise ‘Formation Tour’, cyabereye i Philadelphia ari na bimwe mu byo aryozwa no kudakora imirimo ifitiye igihugu akamaro uko bikwiye. Yakatiwe gufungwa imyaka ibiri kugera kuri ine.

Yafunzwe inshuro ebyiri muri 2017, muri Werurwe yafatiwe kuri St. Louis International Airport aryozwa guhangana n’abakozi babiri b’ikibuga cy’indege; muri Kanama nabwo yafatiwe i New York aryozwa kuba yaratwaye moto atambaye ingofero, ibintu ubutabera bwavugaga ko byashoboraga gushyira mu kaga ubuzima bwe.

Muri gereza, Meek Mill ngo yari umwe mu bagaragazaga imyitwarire myiza

Yaherekejwe n’inshuti ze Michael Rubin na Kevin Hart ahita ajya kureba umukino wa Basketball

Meek Mill yasubiye mu buzima busanzwe nyuma yo kuva muri Gereza

2018-04-25
Editorial

IZINDI NKURU

Paul Rusesabagina na Sankara kwitwerera ibitero bya baringa mu Nyungwe  bimubyariye amazi nk’ibisusa  

Paul Rusesabagina na Sankara kwitwerera ibitero bya baringa mu Nyungwe  bimubyariye amazi nk’ibisusa  

Editorial 24 Oct 2018
Imvugo zihembera urwango za Rusesabagina ntizigomba kwihanganirwa

Imvugo zihembera urwango za Rusesabagina ntizigomba kwihanganirwa

Editorial 23 Jan 2020
‘Patrick Karegeya si Khashoggi, ni Osama Bin Laden w’u Rwanda’

‘Patrick Karegeya si Khashoggi, ni Osama Bin Laden w’u Rwanda’

Editorial 17 Jan 2019
Burundi: Haravugwa umusore wishwe agacibwa umutwe umurambo we ugasigwaho ubutumwa buteye ubwoba

Burundi: Haravugwa umusore wishwe agacibwa umutwe umurambo we ugasigwaho ubutumwa buteye ubwoba

Editorial 09 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Bufaransa bwakatishije itike ya ½ mu gikombe cy’Isi busezereye Uruguay
IMIKINO

U Bufaransa bwakatishije itike ya ½ mu gikombe cy’Isi busezereye Uruguay

Editorial 07 Jul 2018
Urban Boyz ntibazitabira ibirori bya Hipipo Awards muri Uganda
IMIKINO

Urban Boyz ntibazitabira ibirori bya Hipipo Awards muri Uganda

Editorial 24 Jan 2017
Rusizi: Igitero cyitwaje intwaro cyahitanye babiri bishwe barashwe n’abantu bataramenyekana
Mu Rwanda

Rusizi: Igitero cyitwaje intwaro cyahitanye babiri bishwe barashwe n’abantu bataramenyekana

Editorial 12 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru