• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

You are at :Home»IKORANABUHANGA»Indege yo muri Singapore igiye guca agahigo ikora urugendo rw’amasaha 20 idahagaze

Indege yo muri Singapore igiye guca agahigo ikora urugendo rw’amasaha 20 idahagaze

Editorial 26 Apr 2018 IKORANABUHANGA

Sosiyete itwara abantu n’ibintu mu ndege ya Singapore yatangaje ko bitarenze uyu mwaka indege yayo nshya ya A350-900ULR (Ultra Longe-Range), izaca agahigo ko gukora urugendo rurerure idahagaze, ikazamara amasaha agera kuri 20.

Iyi ndege izatwara abagenzi bava Singapore berekeza New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, izakuraho agahigo gafitwe na Boeing 777-200LR ya Qatar Airways, yakoze urugendo rw’amasaha 18 n’iminota 20 ubwo yavaga Mujyi wa Auckland muri New Zealand yerekeza Doha .

Singapore Airlines yari isanzwe ikora igendo zerekeza muri Amerika ntaho ihagaze ikoresheje indege za A340-500, mu 2013 ariko yaje kuzihagarika kuko yabonaga bitagenda neza itangira kujya ijyayo ariko ibanje guhagarara mu nzira.

Kuri ubu ariko iyi sosiyete iravuga ko igiye kongera gukora izi ngendo, aho yaguze izi ndege nshya za Airbus ULR zirindwi, imwe muri zo yakorewe igeragezwa tariki ya 23 Mata 2018 ikora urugendo rw’amasaha atanu.

Florent Patteni ushinzwe kwamamaza indege za A350 mu ruganda rwa Aibus yavuze ko yakorewe by’umwihariko gukora ingendo ndende, ku buryo nta mpungenge ko abagenzi bashobora kubangamirwa.

Nk’uko CNN dukesha iyi nkuru yabyanditse, A350 idatandukanye cyane n’izindi ndege zikozwe na Airbus zifite umwihariko wo gutuma abayirimo bisanzura, yakoranywe amadirishya menshi kandi abasha gufunguka. Bitewe n’uko yagenewe gukora ingendo ndende kandi hashyizwemo uburyo butuma yijima ku buryo abifuza gusinzira batabangamirwa.

Mu bindi byitaweho kugira ngo iyi ndege izabashe gukora ruriya rugendo harimo kongera ingano y’amavuta ikoresha, amazi azakenerwa n’abagenzi ndetse n’uburyo umwuka mwiza ukenewe mu guhumeka winjiramo.

Mu minsi mike iri imbere nibwo Singapore Airlines izatangaza imiterere y’imbere muri A350-900ULR, byitezwe ko ishobora kuzaba ifite imyanya iri munsi ya 253 nk’uko bimeze ku bwoko bw’izi ndege ariko zagenewe ingendo ngufi.

2018-04-26
Editorial

IZINDI NKURU

Mu minsi 70, abanyamahirwe 170 bamaze gutsinda muri poromosiyo ya ‘Yora Kashi’

Mu minsi 70, abanyamahirwe 170 bamaze gutsinda muri poromosiyo ya ‘Yora Kashi’

Editorial 03 Dec 2018
Perezida Kagame yasabye REG korohereza abakeneye serivisi z’amashanyarazi mu buryo bwihutirwa

Perezida Kagame yasabye REG korohereza abakeneye serivisi z’amashanyarazi mu buryo bwihutirwa

Editorial 05 May 2019
U Rwanda rufite icyizere ku ikoranabuhanga rishya ryo kubaga umubiri udafunguwe

U Rwanda rufite icyizere ku ikoranabuhanga rishya ryo kubaga umubiri udafunguwe

Editorial 02 Mar 2018
Kuvana ‘data’ kuri telephone yawe, utabizi. Byabonwe no mu Rwanda

Kuvana ‘data’ kuri telephone yawe, utabizi. Byabonwe no mu Rwanda

Editorial 04 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ikipe ya AS Muhanga yarwaje Koronavirusi abakozi bayo 12 barimo abakinnyi 10 , ni mu gihe habura iminsi itanu ngo hasubukurwe shampiyona y’u Rwanda.
Amakuru

Ikipe ya AS Muhanga yarwaje Koronavirusi abakozi bayo 12 barimo abakinnyi 10 , ni mu gihe habura iminsi itanu ngo hasubukurwe shampiyona y’u Rwanda.

Editorial 26 Apr 2021
Ni gute umutwe w’iterabwoba wakwigisha uburenganzira bwa muntu no kugendera ku mategeko? Mu binyoma uhimbira u Rwanda,  RNC ijye yibuka ‘grenades” yateye Abanyarwanda zigatwara umuzima bwa benshi

Editorial 10 Mar 2021
Polisi y’u Rwanda yakajije ibikorwa byo kurwanya  ivunjisha ry’amafaranga y’amahanga ritemewe
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yakajije ibikorwa byo kurwanya ivunjisha ry’amafaranga y’amahanga ritemewe

Editorial 13 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru