Sosiyete itwara abantu n’ibintu mu ndege ya Singapore yatangaje ko bitarenze uyu mwaka indege yayo nshya ya A350-900ULR (Ultra Longe-Range), izaca agahigo ko gukora urugendo rurerure idahagaze, ikazamara amasaha agera kuri 20.
Iyi ndege izatwara abagenzi bava Singapore berekeza New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, izakuraho agahigo gafitwe na Boeing 777-200LR ya Qatar Airways, yakoze urugendo rw’amasaha 18 n’iminota 20 ubwo yavaga Mujyi wa Auckland muri New Zealand yerekeza Doha .
Singapore Airlines yari isanzwe ikora igendo zerekeza muri Amerika ntaho ihagaze ikoresheje indege za A340-500, mu 2013 ariko yaje kuzihagarika kuko yabonaga bitagenda neza itangira kujya ijyayo ariko ibanje guhagarara mu nzira.
Kuri ubu ariko iyi sosiyete iravuga ko igiye kongera gukora izi ngendo, aho yaguze izi ndege nshya za Airbus ULR zirindwi, imwe muri zo yakorewe igeragezwa tariki ya 23 Mata 2018 ikora urugendo rw’amasaha atanu.
Florent Patteni ushinzwe kwamamaza indege za A350 mu ruganda rwa Aibus yavuze ko yakorewe by’umwihariko gukora ingendo ndende, ku buryo nta mpungenge ko abagenzi bashobora kubangamirwa.
Nk’uko CNN dukesha iyi nkuru yabyanditse, A350 idatandukanye cyane n’izindi ndege zikozwe na Airbus zifite umwihariko wo gutuma abayirimo bisanzura, yakoranywe amadirishya menshi kandi abasha gufunguka. Bitewe n’uko yagenewe gukora ingendo ndende kandi hashyizwemo uburyo butuma yijima ku buryo abifuza gusinzira batabangamirwa.
Mu bindi byitaweho kugira ngo iyi ndege izabashe gukora ruriya rugendo harimo kongera ingano y’amavuta ikoresha, amazi azakenerwa n’abagenzi ndetse n’uburyo umwuka mwiza ukenewe mu guhumeka winjiramo.
Mu minsi mike iri imbere nibwo Singapore Airlines izatangaza imiterere y’imbere muri A350-900ULR, byitezwe ko ishobora kuzaba ifite imyanya iri munsi ya 253 nk’uko bimeze ku bwoko bw’izi ndege ariko zagenewe ingendo ngufi.