• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

 
You are at :Home»INKURU ZAKUNZWE CYANE»Rugema Kayumba  yabaye mayibobo muri Norvège [ Agahuru k’imbwa karahiye]

Rugema Kayumba  yabaye mayibobo muri Norvège [ Agahuru k’imbwa karahiye]

Ubwanditsi 26 Apr 2018 INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Rugema ni umugabo w’imyaka 40, wavukiye ahitwa Rwekubo mu nkambi ya Nakivale mu Karere ka Mbarara. Ni umuhungu wa Claudien Kayumba na Jeanne Bazubagira. Yashyingiranywe n’umugandekazi witwa Peace Umutoni.

Uyu mugabo yakuriye muri Uganda, amashuri abanza ayiga ku ishuri ryitwa Bujaburi Kyaka 2 mu Karere ka Tooro aza kongera kuyakomereza ku ishuri ribanza rya Rwekubo muri Nakivale.

Ahagana mu 1992 na 1995, yakomereje icyiciro rusange ku ishuri ryisumbuye rya Isingiro mbere yo kwimukira mu Rwanda, aho yayasoreje kuri Rwanda International Academy ku Kicukiro mu 1996 kugeza 1998.

Arangije ayisumbuye, mu 1998 Rugema yagiye mu gisirikare cy’u Rwanda. Mu 2000, uyu mugabo wari ufite ipeti rya Corporal yemerewe gukomeza amasomo ajya kwiga mu yahoze ari KIST kuri buruse ya leta, asoza mu 2005 mu bijyanye n’ubumenyi ku biribwa.

Akimara gusoza amasomo, yahamagawe kugira ngo akomeza imirimo mu gisirikare, gusa arigomeka ahita atoroka ajya muri Uganda.

Virunga Post ivuga ko hari amakuru ko uyu mugabo yarangwaga n’ikinyabupfura gike n’indi myitwarire itari ikwiriye Ingabo z’u Rwanda. Ngo yakomeje guhinduka icyigomeke, bagenzi be bagakeka ko yaba agiye kurwara mu mutwe.

Yagiye gukora akazi ko gucunga umutekano muri Iraq

Mu 2009, yabonye akazi ko kujya gucunga umutekano muri Iraq, gusa ubwo amasezerano yako yarangiraga, ibihe byatangiye kumuhindukana.

Mu 2011, Rugema yasabye ubuhunzi muri Norvège aho yabaga mu Mujyi wa Oslo. Muri icyo gihugu, yari ahagarariye RNC mu bihugu bya Scandinavia ari naho yatangiye kugaragara nk’umuntu urwanya u Rwanda mu buryo bweruye kugeza ubwo mu mwaka ushize nyirarume Kayumba Nyamwasa yamwoherezaga muri Uganda kujya kuba umuhuzabikorwa wa RNC.

Ibi bikorwa bibi bya Rugema  birimo ibijyanye no gukorana na CMI mu gushaka abajya muri RNC hagamijwe guhungabanya umutekano w’u Rwanda no gushimuta abanyarwanda bakajya gukorerwa iyicarubozi mu buroko bwa CMI.

Nyuma yaho CMI ikoreye iyicarubozo umunyarwanda witwa Fidèle Gatsinzi, byahise bitahurwa ko yatawe muri yombi kubufatanye  na Rugema n’undi witwa Mukombozi dore ko nawe ubwe abitangamo ubuhamya.

Nyuma y’ibikorwa bibi byo gushimuta abanyarwanda Kampala n’imikoranire hagati y’Urwego rw’Ubutasi rwa Uganda, CMI,Rugema Kayumba yaje kwirukanwa Kampala, inzego za CMI yakoreraga zimubwira ko zitagishoboye kumurindira umutekano ko amazi yarenze inkombe, Rugema mbere yo gusubira  muri Norvège yaciye mu Bubiligi akusanya inkunga avuga ko ari iyo gutera u Rwanda abona ama euros 4.000, aya kubita umufuka asubira Norvege agezeyo asanga yambuwe icumbi [ baramwirukanye munzu],ajya gucumbika kwa mushiki wa Kayumba  Nyamwasa, aho yategetswe kwitaba buri wa gatanu kuri Komini kubera ibirego by’abaturage bo munkambi ya Nakivale muri Uganda bamureze kuri Ambasade ya Norvege muri Uganda, ko akorana n’imitwe yiterabwoba, kubatwarira abana mu mitwe ya gisilikare n’ubu bakaba bafungiye I Mbarara.

Rugema Kayumba

Ubu Rugema yararuciye ararumira, ashobora kwamburwa impapuro z’ubuhunzi akaba ashobora no gusubizwa mu guhugu cye kungufu, abayeho uko umwanzi ashaka, amafaranga ya Rujugiro yo kwica urubozo abasaza no gushimuta abanyarwanda yita intasi atangiye kuyaruka, Uganda baramubwiye ngo nagende ngo nihagira ikimubaho azabage yifashe, asezera abebera gutyo.[ Agahuru k’imbwa karahiye ]  Kagame ntamuzi, yiteranije n’igihugu abeshyera ba kale Kayihura na Dan Munyuza, azajyahe ?

Rugema na CMI ndetse na RNC bakoranye mu buryo bw’ibanga ariko intumbero ari ugushaka icyahungabanya umutekano mu Rwanda, kuko uru rwego rw’ubutasi mu gisirikare cya Uganda ntirwarekeye aho gushimuta abanyarwanda  n’ubwo ibiganiro hagati y’abakuru bibihugu  byombi n’abashinzwe umutekano byatangiye, ariko  bisa nkaho ntacyo byagezeho.

Abanyarwanda baracyashimutwa Kampala bakaburirwa irengero, uheruka kubura  ni uwitwa Iyakaremye Claude wari umu motari mu mujyi wa Kampala watwawe na CMI, n’ubu umuryangowe ukaba ukomeje gutabaza, undi ni umunyamakuru Sulah Nuwamanya wakoreye the newtimes akaba yari amaze igihe Kampala waburiwe irengero muri Uganda ariko inzego za CMI, zikaba zikomeje guhakana ko zitamufite.

2018-04-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

RDC: Lt Col. Mabiala yakatiwe igifungo cya burundu azira ibyaha byibasiye inyokomuntu

RDC: Lt Col. Mabiala yakatiwe igifungo cya burundu azira ibyaha byibasiye inyokomuntu

Ubwanditsi 02 Dec 2018
Raporo ya HRW ku matora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda irashingira ku miryango n’ itangazamakuru  bibogama – Mbanda

Raporo ya HRW ku matora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda irashingira ku miryango n’ itangazamakuru bibogama – Mbanda

Ubwanditsi 25 Aug 2017
Ingabo za Callixte Sankara , Rusesabagina na Col. Wilson zigambye igitero cyo muri  Nyaruguru

Ingabo za Callixte Sankara , Rusesabagina na Col. Wilson zigambye igitero cyo muri  Nyaruguru

Ubwanditsi 16 Jul 2018
Minisitiri Mushikiwabo yagiranye ibiganiro na Perezida Kabila wa Congo

Minisitiri Mushikiwabo yagiranye ibiganiro na Perezida Kabila wa Congo

Ubwanditsi 26 Jul 2018

Igitekerezo kimwe

  1. Sharon A.
    April 28, 20187:05 am -

    Mwarahungabanye, kuki musuzuguza iki kinyamakuru cyanyu kweri?
    Umuntu UMWE akabatesha umutwe kugeza aho mumenya ibyo ya riye???
    MURARWAYE rwose. Ngo KAGAME ntamuzi?
    Anshwiiii weee, ngo yabeshyeye Kale Kayihura! Ans hiii, ngo yabeshyeye Na Dan Munyuza???
    Bambeeee wee, Mbega ngo arabeshyaaaa…
    Turareba umunyakuri vuba aha….

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye
Amakuru

Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye

RUSHYASHYA 24 Aug 2026
Burundi: CNDD igiye guhagurukira Imbonerakure n’Abarwanashyaka bayiteza urubwa
Mu Mahanga

Burundi: CNDD igiye guhagurukira Imbonerakure n’Abarwanashyaka bayiteza urubwa

Ubwanditsi 06 Oct 2018
U Rwanda rwagurijwe miliyari 237 Frw azifashishwa mu gukwirakwiza amashanyarazi
UBUKUNGU

U Rwanda rwagurijwe miliyari 237 Frw azifashishwa mu gukwirakwiza amashanyarazi

Ubwanditsi 17 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru