• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyo Urubyiruko Rugomba Kumenya kuri Ingabire Victoire   |   04 Jun 2025

  • Ibihugu Umunani byo ku migabane itandukanye, bigiye guhurira mu Rwanda mu irushanwa ryo Kwibuka ku ncuro ya 31 Genocide yakorewe Abatutsi 1994   |   03 Jun 2025

  • Minisitiri Bizimana yakurugutuye Gustave Mbonyumutwa washakaga “kugira abatagatifu” abajenosideri barimo se Shingiro Mbonyumutwa na Ngirumpatse   |   03 Jun 2025

  • Amavubi yatangiye umwiherero muri Algeria, Manishimwe Djabel yangiwe kwinjira mu gihugu , Rafael York ntiyatanze impamvu yo kutitabira umwihero   |   02 Jun 2025

  • Niyigena Clément wa APR FC n’uwahoze ari umutoza we Darko Novic mu begukanye ibikombe by’abahize abandi muri Rwanda Premier League 2024-2025   |   31 May 2025

  • Umunya-Tunisia Afhamia Lotfi watozaGA ikipe ya Mukura VS yagizwe Umutoza Mukuru mushya wa Rayon Sports FC   |   30 May 2025

You are at :Home»INKURU ZAKUNZWE CYANE»Rugema Kayumba  yabaye mayibobo muri Norvège [ Agahuru k’imbwa karahiye]

Rugema Kayumba  yabaye mayibobo muri Norvège [ Agahuru k’imbwa karahiye]

Editorial 26 Apr 2018 INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Rugema ni umugabo w’imyaka 40, wavukiye ahitwa Rwekubo mu nkambi ya Nakivale mu Karere ka Mbarara. Ni umuhungu wa Claudien Kayumba na Jeanne Bazubagira. Yashyingiranywe n’umugandekazi witwa Peace Umutoni.

Uyu mugabo yakuriye muri Uganda, amashuri abanza ayiga ku ishuri ryitwa Bujaburi Kyaka 2 mu Karere ka Tooro aza kongera kuyakomereza ku ishuri ribanza rya Rwekubo muri Nakivale.

Ahagana mu 1992 na 1995, yakomereje icyiciro rusange ku ishuri ryisumbuye rya Isingiro mbere yo kwimukira mu Rwanda, aho yayasoreje kuri Rwanda International Academy ku Kicukiro mu 1996 kugeza 1998.

Arangije ayisumbuye, mu 1998 Rugema yagiye mu gisirikare cy’u Rwanda. Mu 2000, uyu mugabo wari ufite ipeti rya Corporal yemerewe gukomeza amasomo ajya kwiga mu yahoze ari KIST kuri buruse ya leta, asoza mu 2005 mu bijyanye n’ubumenyi ku biribwa.

Akimara gusoza amasomo, yahamagawe kugira ngo akomeza imirimo mu gisirikare, gusa arigomeka ahita atoroka ajya muri Uganda.

Virunga Post ivuga ko hari amakuru ko uyu mugabo yarangwaga n’ikinyabupfura gike n’indi myitwarire itari ikwiriye Ingabo z’u Rwanda. Ngo yakomeje guhinduka icyigomeke, bagenzi be bagakeka ko yaba agiye kurwara mu mutwe.

Yagiye gukora akazi ko gucunga umutekano muri Iraq

Mu 2009, yabonye akazi ko kujya gucunga umutekano muri Iraq, gusa ubwo amasezerano yako yarangiraga, ibihe byatangiye kumuhindukana.

Mu 2011, Rugema yasabye ubuhunzi muri Norvège aho yabaga mu Mujyi wa Oslo. Muri icyo gihugu, yari ahagarariye RNC mu bihugu bya Scandinavia ari naho yatangiye kugaragara nk’umuntu urwanya u Rwanda mu buryo bweruye kugeza ubwo mu mwaka ushize nyirarume Kayumba Nyamwasa yamwoherezaga muri Uganda kujya kuba umuhuzabikorwa wa RNC.

Ibi bikorwa bibi bya Rugema  birimo ibijyanye no gukorana na CMI mu gushaka abajya muri RNC hagamijwe guhungabanya umutekano w’u Rwanda no gushimuta abanyarwanda bakajya gukorerwa iyicarubozi mu buroko bwa CMI.

Nyuma yaho CMI ikoreye iyicarubozo umunyarwanda witwa Fidèle Gatsinzi, byahise bitahurwa ko yatawe muri yombi kubufatanye  na Rugema n’undi witwa Mukombozi dore ko nawe ubwe abitangamo ubuhamya.

Nyuma y’ibikorwa bibi byo gushimuta abanyarwanda Kampala n’imikoranire hagati y’Urwego rw’Ubutasi rwa Uganda, CMI,Rugema Kayumba yaje kwirukanwa Kampala, inzego za CMI yakoreraga zimubwira ko zitagishoboye kumurindira umutekano ko amazi yarenze inkombe, Rugema mbere yo gusubira  muri Norvège yaciye mu Bubiligi akusanya inkunga avuga ko ari iyo gutera u Rwanda abona ama euros 4.000, aya kubita umufuka asubira Norvege agezeyo asanga yambuwe icumbi [ baramwirukanye munzu],ajya gucumbika kwa mushiki wa Kayumba  Nyamwasa, aho yategetswe kwitaba buri wa gatanu kuri Komini kubera ibirego by’abaturage bo munkambi ya Nakivale muri Uganda bamureze kuri Ambasade ya Norvege muri Uganda, ko akorana n’imitwe yiterabwoba, kubatwarira abana mu mitwe ya gisilikare n’ubu bakaba bafungiye I Mbarara.

Rugema Kayumba

Ubu Rugema yararuciye ararumira, ashobora kwamburwa impapuro z’ubuhunzi akaba ashobora no gusubizwa mu guhugu cye kungufu, abayeho uko umwanzi ashaka, amafaranga ya Rujugiro yo kwica urubozo abasaza no gushimuta abanyarwanda yita intasi atangiye kuyaruka, Uganda baramubwiye ngo nagende ngo nihagira ikimubaho azabage yifashe, asezera abebera gutyo.[ Agahuru k’imbwa karahiye ]  Kagame ntamuzi, yiteranije n’igihugu abeshyera ba kale Kayihura na Dan Munyuza, azajyahe ?

Rugema na CMI ndetse na RNC bakoranye mu buryo bw’ibanga ariko intumbero ari ugushaka icyahungabanya umutekano mu Rwanda, kuko uru rwego rw’ubutasi mu gisirikare cya Uganda ntirwarekeye aho gushimuta abanyarwanda  n’ubwo ibiganiro hagati y’abakuru bibihugu  byombi n’abashinzwe umutekano byatangiye, ariko  bisa nkaho ntacyo byagezeho.

Abanyarwanda baracyashimutwa Kampala bakaburirwa irengero, uheruka kubura  ni uwitwa Iyakaremye Claude wari umu motari mu mujyi wa Kampala watwawe na CMI, n’ubu umuryangowe ukaba ukomeje gutabaza, undi ni umunyamakuru Sulah Nuwamanya wakoreye the newtimes akaba yari amaze igihe Kampala waburiwe irengero muri Uganda ariko inzego za CMI, zikaba zikomeje guhakana ko zitamufite.

2018-04-26
Editorial

IZINDI NKURU

Hahishuwe akayabo kagenda buri munsi ku burinzi bw’umuryango wa Perezida Trump

Hahishuwe akayabo kagenda buri munsi ku burinzi bw’umuryango wa Perezida Trump

Editorial 22 Mar 2017
Agatha Kanziga arataratamba ngo adashyikirizwa ubutabera, ariko amaherezo y’inzira ni munzu!Urukiko rw’Ubujurire mu Bufaransa rwateye utwatsi icyifuzo cye!

Agatha Kanziga arataratamba ngo adashyikirizwa ubutabera, ariko amaherezo y’inzira ni munzu!Urukiko rw’Ubujurire mu Bufaransa rwateye utwatsi icyifuzo cye!

Editorial 31 Aug 2021
Habonetse umwana uvuga ko ari uwa Fred Rwigema usaba Museveni imitungo ya Se

Habonetse umwana uvuga ko ari uwa Fred Rwigema usaba Museveni imitungo ya Se

Editorial 19 Oct 2018
Uko Sam Kutesa yavuye mu Rwanda ibintu bikarushaho kuba bibi hagati y’u Rwanda na Uganda

Uko Sam Kutesa yavuye mu Rwanda ibintu bikarushaho kuba bibi hagati y’u Rwanda na Uganda

Editorial 01 Nov 2018

prev
next

Igitekerezo kimwe

  1. Sharon A.
    April 28, 20187:05 am -

    Mwarahungabanye, kuki musuzuguza iki kinyamakuru cyanyu kweri?
    Umuntu UMWE akabatesha umutwe kugeza aho mumenya ibyo ya riye???
    MURARWAYE rwose. Ngo KAGAME ntamuzi?
    Anshwiiii weee, ngo yabeshyeye Kale Kayihura! Ans hiii, ngo yabeshyeye Na Dan Munyuza???
    Bambeeee wee, Mbega ngo arabeshyaaaa…
    Turareba umunyakuri vuba aha….

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru