Ubuyobozi bw’impuzamashyaka atavuga rumwe na Leta iriho mu Burundi (CNARED) butangaza ko umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba(EAC) wananiwe guhuza Abarundi ngo ibibazo bafitanye bikemuke.
Ibi babitangaje mu itangazo basohoye ku wa 22 Mata 2018, ikinyamakuru UBM news dukesha iyi nkuru gifitiye kopie, aho bavuga ko uyu muryango wananiwe kumvisha Leta y’u Burundi uburyo igomba kwitabira ibiganiro igashyikirana n’abatavuga rumwe nayo.
Ku bw’ibyo, CNARED ivuga ko idateze kuzemera ibizava mu matora ya kamarampaka ateganyijwe mu kwezi gutaha, bati “kubera uko kunanirwa, umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba, wanze kwitabira ibiganiro byo ku wa 25 Mata 2018, bityo nka CNARED tukabona ko amatora ya kamarampaka [azaba 18 Gicurasi] azaba aje gusenya ibyagezweho byose mu biganiro”.
Kuva mu mwaka wa 2015, ubwo Perezida Nkurunziza yiyamamazaga kuri manda ya gatatu, nibwo imvururu zatangiye kuvka, kugeza magingo aya ibiganiro bihuza Abarundi bihagarariwe na Benjamin Mkapa wahoze ari Tanzania, akagirwa umuhuza muri ibyo biganiro, ntacyo byari byatanga.
RUGENDO
ABARUNDI BABATUMYE MUBAVUGIRE??
IYO EAC UFITE UBUHE BUTEGETSI??
IKIBAZO CYUBURUNDI NI RUSHYASHYA KIREBA??????
KUKI IBINYAMAKURU BINDI BITAKIVUGA????
MURABAVUGIZI BABARWANYA UBURUNDI?????
CYANGWA NAMWE MUFATANYIJE KURWANYA UBURUNDI!!!
1972 ,1988,1993 NTASOMA IRABAHA!! ABARUNDI BASHIZE HAMWE!!