Tecno Mobile Rwanda yamuritse telefoni nshya yise Camon X Pro n’iyigwa mu ntege Camon X, zifite ikoranabuhanga rigezweho n’ubushobozi bwo gufata amafoto butari busanzwe kuri telefoni z’uru ruganda.
Muri izi telefoni zashyizwe ku isoko kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Mata 2018, Camon X Pro ifite nka camera y’imbere ifite Megapixels 24, ububiko bwa Gigabytes 64, na Camera y’inyuma ifite Mega pixels 16.
Camon X yo ifite camera y’imbere ifite ubushobozi bwa Mega Pixels 20 n’iy’inyuma ya Megapixels 16, ububiko bwa 16 GB, zombi zigahurira ku kuba ari iza mbere zikoresha Android ya 8.1 zivuye kuri Android ya 7.0 yari imenyerewe, kandi zikoresha imirongo yose y’itumanaho guhera kuri 2G kugeza kuri 4G.
Umuyobozi Ushinzwe amahugurwa muri Tecno Mobile Rwanda, Tharcisse Usabyimana, yavuze ko ikintu cya mbere izi telefoni zifite gishya ari uko ikirahuri kinini ku buryo zigira amashusho atagira uko asa.
Yakomeje agira ati “Akandi gashya ku kirahuri ni uko ushobora kuba wakoresha porogaramu ebyiri mu gihe kimwe, ukabireba neza bitakugoye. Urugero ushobora kuba ureba nka film unaganira n’abantu kuri WhatsApp, muri telefioni imwe. Izindi wasangaga wenda biza ari bito cyane.”
“Ikindi izi telefoni zifite kidasanzwe ni camera y’imbere ifata selfie, ubundi izi ni telefoni zigenewe selfie kurusha ibindi. Camera y’imbere rero urasanga ari nini kurusha iy’inyuma, ikagira amafoto acyeye cyane. Ikindi cya gatatu ni uko twari tumenyereye telefoni bafunguza urutoki, izi zo ni ukuzifunguza isura.”
Muri ubu bushobozi izi telefoni za Camon X zazanye, umuntu azakomeza ajye azifunguza igikumwe, ariko habemo n’uburyo bwo kuyitunga mu isura yawe igafunguka (Face ID), ku buryo uretse wowe, n’ubwo yaba impanga yawe itabasha kwinjira muri telefoni yawe igihe utabishaka.
Abaziguze ku munsi wa mbere boroherejwe
Abaguze izi telefoni ubwo zashyirwaga ahagaragara kuri uyu wa Gatanu, boroherejwe mu buryo burimo kugabanyirizwa ibiciro banemererwa kwishyura mu byiciro bibiri.
Usabyimana yakomeje agira ati “Icyiciro cya mbere, ufashe igiciro cyazo ukagabanyamo kabiri, igice kimwe hari amafaranga turakugabanyirizaho, asigaye uyishyure uyu munsi, noneho kuko uraba wishyuye mu byiciro ntabwo urahita uyitwara, noneho uzagaruke nk’ejo uzanye cya gice cyasigaye hanyuma uyitware.”
Kuri Camon X iri kugura 158 000Frw hagendaga hagabanywaho 26 000 Frw kuri kimwe cya kabiri umuntu akishyura asigaye, naho kuri Camon X Pro igura 220 000 hakagabanywaho 44 000 Frw.
Didier Ndangamira nawe ukora muri Tecno yakomeje agira ati “Kuri izi telefoni nshya zaje, akarusho dufite ku bakiliya bacu ni uko uyiguze ikagira nk’ikibazo cyo kumeneka mbere y’amezi atatu, azaza muri serivisi zacu tumuhindurire icyo kirahuri ku buntu, ku bantu bazagurira mu maduka yacu ya VIP.”
Uruganda rwa Tecno rumaze kwigarurira isoko ryo mu Rwanda, kuko imibare iheruka yerekanaga ko Tecno ifite 75% by’isoko rya telefoni mu Rwanda.
Umuhango wo kumurika iyi telefoni wanitabiriwe n’abantu bazwi mu Rwanda barimo Ntabanganyimana Jean de Dieu uzwi nka Jay Rwanda wabaye rusadumbwa wa Afurika mu 2017, umuhanzi Yvan Buravan, Yannick Mukunzi ukinira Rayon Sports na Ingabire Habiba wahagarariye u Rwanda muri Miss Supranational mu 2017.
Aba bose nk’ababimburiye abandi gutunga izi telefoni za Camon X na Camon X Pro, bazivuze imyato nka telefoni zifite umwihariko mu birebana n’amafoto.
Jay Rwanda yagize ati “Iyi telefoni ni nziza cyane, ikirahuri cyayo kigaragara neza cyane, ikindi ni kuri selfie, ifoto iragaragara cyane, nabashishikariza kuyigura.”
Yannick Mukunzi nawe yavuze ko iyi ari telefoni nziza cyane, ahubwo icyo abantu bakora ari uguharanira kuzitunga kubera ubwiza zihariye, kimwe na Ingabire Habiba wavuze ko icyo yabwira abantu ari ukwitabira kuzigura bigishoboka.
Dushime Burabyo Yvan uzwi nka Buravan we yabanje gufata selfie ashyiramo abantu bari bitabiriye iki gikorwa, nawe ayivuga imyato avuga ko iyi telefoni ntako isa.
Ati “Iyi telefoni ni nziza. Impamvu mfashe selfie yindi nashakaga kureba neza ko ibyo mazemo iminsi atari inzozi, hari ukuntu ari byiza mu buryo burenze uko ubitekereza. Muyigure! ”
Muri iki gikorwa hanabayemo gutungurwa ku muhanzi Buravan, Tecno imufasha kwizihiza isabukuru y’imyaka 22, imuzanira umutsima ndetse imbaga yari ihari yose iramuririmbira.