Abagize umuryango wa Assinapol Rwigara bitabye ubutabera mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 7 Gicurasi 2018, ngo baburanishwe urubanza mu mizi ku byaha baregwa birimo icyo guteza imvururu, cyangwa imidugararo muri Rubanda. Ubushinjacyaha burasaba ko n’abavandimwe babo bane bari mu mahanga bategekwa kwitaba ubutabera bw’u Rwanda bakaburanishirizwa hamwe.
Shima Diane Rwigara na nyina, Adelide Mukangemanyi Rwigara, bombi bagejejwe imbere y’urukiko bari kumwe n’ababunganira mu mategeko, biba ngombwa ko n’urubanza rusubikwa kubera Me Gashabana wunganira Adeline, wasabye urukiko ko rwakwimurirwa indi tariki, atangaza ko afite urundi rubanza ruhuje amasaha n’urw’aba mu Rukiko rw’Ikirenga.
Umucamanza akimara guhamagaza abaregwa akabamenyesha imyirondoro n’ibyaha buri umwe akurikiranyweho byahise bica amarenga ko iyi dosiye ishobora kuzahindura isura.
Amazina nka Mugenzi Tabitha Gwiza, murumuna wa Adeline Rwigara uba i Toronto muri Canada, n’abandi bavandimwe barimo Xaverine Mukangarambe uba muri USA, Edmond Bushayija bakunze kwita Sacyanwa uba mu Bubiligi na Jean Paul Turayishimye uba muri USA na bo biyongereye muri iki kirego.
Bitandukanye n’uko byumvikanaga mu rubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo aba bavugwaga ko baganiraga n’abaregwa ku matelefone ari ho ngo hakomotse ibyaha birimo ibyo guteza imidugararo cyangwa imvururu muri Rubanda bigasa n’ibigarukira aho.
Ubutabera bw’u Rwanda burafata abavandimwe bane ba Diane Rwigara na Adeline Rwigara bari mu mahanga nk’abakurikiranywe bihishe ubutabera.
Ibyaha baregwa bigaruka cyane ku butumwa bw’amajwi bagiye bohererezanya kuri WhatsApp hagati y’abo mu muryango, harimo ubwo Mukangemanyi yoherereje uwitwa Mukangarambe Xaverine aho ngo yavuze ko Leta iyoboye u Rwanda ari amabandi, n’aho yoherereje umuvandimwe we Mugenzi Tabitha Gwiza ubutumwa bw’amajwi kuri WhatApp avuga ko abantu bakwiye kwamagana iyi Leta, ko icyayihirika cyose yagishyigikira.
Ikindi cyagarutsweho ni ikiganiro cy’uwitwa Jean Paul Turayishimye uri mu buyobozi bwa RNC afata umwanya munini asobanurira Adeline Rwigara icyo RNC ari cyo. Atangira amuburira ko bakwiye gukomera ku ibanga ati “uziko amabanga yanyu ateye ubwoba? Uziko mushobora no kuzapfa abantu ntibabimenye?”
[ Amajwi ]
Diane Rwigara akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano n’icyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda ahuriraho na nyina.
Nyina, Mukangemanyi Adeline Rwigara, nyuma y’iki cyaha ahuriyeho n’umukobwa we, hiyongeraho icyaha cy’ivangura no gukurura amacakubiri.
Iburanisha rizakomeza ku wa 22 Gicurasi 2018.
Justice
Uwiyishe ntaririrwa ibyaha byabo nibo biri kumutwe, icyambere bakorana nabashaka guhungabanya Umutekano w’igihugu icyakabiri baratuka abayobozi b’igihugu kandi bakihindura abasenga ibyo nabyo nugutuka Imana