Umushumba mukuru w’Itorero rya Patmos of Faith Church, Prophet Bosco Nsabimana yabwiye abayoboke b’itorero rye ku munsi wa mbere w’amateraniro yabereye muri Hoteli Umubano bakunze kwita Merdien ko yiteguye kubageza kure ndetse ko itorero rye uretse kubageza muri hoteli, rizabageza no mu ijuru.
Ibi yabitangaje kuri iki cyumweru tarili 13 Gicurasi 2018, mu materaniro ya mugitondo yabereye muri hoteli Umubano benshi bakunze kwita Hoteli Merdien, ari na bwo bwa mbere bari bateraniye muri iyi hoteli nyuma yo gufungirwa urusengero bakamara igihe kinini badaterana.
Prophet Bosco yagize ati: “Birashoboka ko ari ubwa mbere ugeze muri hoteli Merdien,…Patmos izakugeza hose no mu ijuru rya Yesu, narababwiye ngo mwebwe nzagenda mbakura Nyabugogo, mbazamura Yahamaha (ku Muhima),…ubu turimo turegera ikibuga cy’indege, aho tujya ni heza.”
Ibi arabivuga mu gihe abakirisito b’iri torero bari bamaze igihe badaterana bitewe nuko urusengero bahoze basengeramo ruherereye ku Muhima mu karere ka Nyarugenge rwafunzwe n’inzego za Leta kubera ko rutujuje ibyangombwa bisabwa insengero zemewe mu Rwanda.
Ubuhanuzi bwo kubaka urusengero rudasanzwe.
Pasiteri Alice Mwiza, wari waturutse mu gihugu cya Uganda yahawe umwanya maze avuga ko akunda gukurikirana umushumba w’itorero rya Patmos of Faith, ndetse avuga ko iri torero ahamya ko rigiye kubaka urusengero rwiza cyane. Ati: “Ndashima Imana ko muri hano, mumaze igihe mudasenga narabyumvishije, ariko iyo ikintu cyabaye mu gihugu cyangwa mu muryango hari ikindi kintu cyiza kiba kirimo kuza kiruta icyari gihari, ubu mugiye kubaka urusengero rukomeye cyane, kandi rwiza,…ubu mugiye kubaka amatorero y’imbaraga, kuburyo muzajya muparika (imodoka) hasi mugasengera hejuru.”
Prophet Fire nyuma yaje guhaguruka agaruka kuri ibi Pasiteri Alice yari amaze kuvuga ati: “Mwumvishe ubuhanuzi bwamaze kuza ko tugiye kubaka urusengero, rumeze kuriya, kandi ikiziyongeraho ruzaba ruri abantu hajyanye n’igihe, ibyo byose birimo gukorwa….
Yavuze mu ngendo agenda akorera hirya no hino ko aba agiye kurahura ubwenge. Ati:”….buriya iyo umuntu yuriye indege aba agiye kureba iby’ahandi, akareba ibyo yakigirayo, ibyo yamenyayo, ibyo yazanayo ariko cyane cyane bishingiye ku iterambere ry’umurimo w’Imana kuko njye ntabwo nshuruza, nta kindi kinjyana ni ijambo ry’Imana.”
Gushinga itorero muri America.
Prophet Bosco yakomeje asobanura ko mu minsi amaze atari mu rwanda yari ari mu butumwa bwiza bwo kwamamaza inkuru ya Yesu muri Leta Zunze ubumwe za Amerika ndetse avuga ko gahunda zo gushingayo itorero azigeze kure.
Yagize ati: “Hashize igihe kitari gitoya ntari mu Rwanda, nari ndi mu butumwa kandi bwiza, bw’amahoro bw’ijambo rya Yesu, kuko Yesu yaravuze ngo mujye mu mahanga mwigishe ubutumwa mwiza bw’amahoro, mwigishe abantu bamenye Yesu, bave mu byaha, nahuye n’abarokore benshi kandi harimo nka batanu bavuye muri Patmos bari hariya muri America,kandi gahunda ihari nuko dutangizayo itorero ndetse byaratangiye mu rwego rw’ubuyobozi,… tuzareba igishoboka dusubireyo kugirango twimike abashumba kandi bifite imbaraga,….abatarambonye mumenye ko ari iyo gahunda nari ndimo.”
Prophet Fire yashimiye abakirisitu b’itorero rya Patimos ko bihanganye mu giha bamaze badaterana bakaba bagejeje igihe cyo kongera guterana. Yabashimiye ko bakomeje gusengera mu ngo zabo kuko gusenga ari umuco mwiza ku mukirisito.