Itsinda rya Minisiteri y’uburezi ryari rimaze iminsi 10 rikora ubukangurambaga ku ireme ry’uburezi mu karere ka Kirehe ryasabye ko hagira igikorwa ku bayobozi b’ibigo bitatu ryasanze mo ibibazo bikomeye, akarere gahita kavuga ko kazabirukana.
Umuyobozi w’iki kigo cya GS Rugoma Emile Mukunzi uri mu bashobora kwirukanwa.
Ku mugoroba wo kuwa kabiri, ririya tsinda ryamurikiye akarere ka Kirehe ibyo ryasanze mu bigo 21 ryasuye, bingana na 30.8% y’ibigo byose biri mu karere ka Kirehe.
Umuyobozi wa IPRC Ngoma Ing. Ephrem Musonera wari uyoboye iri tsinda yagaragaje ko muri ibi bigo hari ibyiza bihakorerwa ariko hakiri n’ibibazo birimo iby’isuku, imikorere n’imyigishirize itanoze y’abarimu, ikoreshwa ry’ururimi rw’icyongereza riri hasi, ubucucike bushingiye ku bikorwaremezo bike, gufata nabi no kudakoresha uko bikwiye mudasobwa Leta yahaye ibigo by’amashuri n’ibindi.
Ing. Musonera muri raporo yahaye akarere yagaragaje ko byinshi muri ibi bibazo bishingiye ku bushobozi buke bwa bamwe mu bayobozi b’ibigo no kudakora akazi kabo neza.
Ndetse anasaba ko ubuyobozi bw’akarere bugira icyo bukora ku bibazo by’imiyoborere biri mu bigo bitandukanye.
Ati “Hari aho twasanze abana barya saa kumi wabaza umuyobozi w’ikigo ati: izo ni inshingano za Accountant ntabwo bindeba iyo ntabwo ari imikoranire.
Hari abarimu birukana abanyeshuri babatumye amafaranga atazwi, abarimu baza kwigisha banyoye inzoga, ariko ugasanga umuyobozi w’ikigo ntabizi, ibyo ni ibibazo bibangamiye ireme ry’uburezi bishingiye ku buyobozi.”
Ing. Ephrem Musonera, umuyobozi wa IPRC Ngoma wari uyoboye iri tsinda rya MINEDUC.
Iri tsinda rya MINEDUC ryasabye by’umwihariko ko habaho impinduka mu buyobozi bwa GS Rugarama II, GS Rugoma, na GS Kigina kubera amakosa akomeye ryahasanze.
MUKANDARIKANGUYE Gérardine
Umuyobozi w’akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage MUKANDARIKANGUYE Gérardine, yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko aba bayobozi impinduka zasabwe mu buyobozi bw’ibigo zigiye gukorwa.
Ati “Ibigo twagaragarijwe by’abayobozi bakwiye guhinduka ntabwo ari ugukurwa ahantu ujyanwa ahandi kandi aho yari ari afite ibyo yahishe, turakurikiza amategeko babihanirwe, bamenye ko izo nshingano zabananiye bave muri izo nshingano bajye mubyo bashobora gukora hashyirweho ubundi buyobozi bw’ibigo by’amashuri.”
MUKANDARIKANGUYE avuga ko akarere kagiye gutangira nako icyumweru cy’uburezi kizaba kigamije kugera mu bigo byose kugira ngo baganire n’abarezi ndetse n’ubuyobozi.
Ati “Ni ubukangurambaga buzaba nabwo bugamije kongera kugenzura kugira ngo abagaragaraho amakosa bayahanirwe.”
Aba bayobozi bariyongera ku barezi bagera kuri batandatu nabo basabiwe ‘ibihano by’akazi’ mu minsi iri tsinda rya MINEDUC rimaze mu karere ka Kirehe ndetse bamwe baranabihawe.
Itsinda rya MINEDUC ryagiye rigaragaza impamvu risaba impinduka mu buyobozi bwa biriya bigo.
Sr: Umuseke