Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, yatangaje ko igihugu cye cyiteguye kwemeza burundu amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika (AfCFTA), ndetse bagashyikiriza Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), inyandiko z’ayo masezerano.
Yavuze ko iki gihugu cyiteguye gukurikira Ghana na Kenya, byashyikirije AU, inyandiko zemeza burundu amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika yasinyiwe i Kigali mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango ku wa 21 Werurwe 2018.
Abiy wari witabiriye igikorwa cyateguwe na Komisiyo ya Loni ishinzwe ubukungu bwa Afurika, yashishikarije ibindi bihugu kwemeza burundu aya masezerano agamije koroshya ubuhahirane no kongera uburyo ibihugu bya Afurika bikorana ubucuruzi hagati yabyo.
Asanga kandi aya masezerano ari inkingi y’iterambere rya Afurika binyuze mu guhanga imirimo no kuzamura imibereho myiza y’abagore n’urubyiruko.
Mu cyumweru gishize nibwo Kenya na Ghana, bashyikirije AU inyandiko zemeza burundu amasezerano ya AfCFTA. Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat, yatangaje ko bikenewe ko nibura ibindi bihugu 20 biyemeza bitarenze uyu mwaka kugira ngo atangire gushyirwa mu bikorwa.
Mahamat yavuze ko yizeye ko ibihugu byinshi bizakomeza gushyikiriza AU inyandiko zemeza burundu aya masezerano, ku buryo hari icyizere ko muri Mutarama 2019 hazatangazwa ku mugaragaro ko aya masezerano atangiye gushyirwa mu bikorwa.
U Rwanda narwo rwamaze kwemeza burundu aya masezerano binyuze mu Nteko Ishinga Amategeko, asigaye kwemezwa n’umukuru w’igihugu binyuze mu iteka rya Perezida, bigashyikirizwa AU.
Amasezerano y’amateka ashyiraho isoko rusange rya Afurika, yemejwe n’ibihugu 44 bihurira muri AU, hashyirwaho isoko rihuriraho miliyari 1.2 z’abaturage. Ryitezweho koroshya ubuhahirane hagati y’ibihugu bya Afurika, rifite umusaruro mbumbe wa tiriyali 2.19 z’amadolari.
AfCFTA ni imwe muri gahunda z’ibanze mu kwihuza kwa Afurika nk’uko biteganywa mu cyerekezo 2063, itegerejweho kuzamura ubucuruzi bukorwa hagati y’ibihugu bya Afurika ubu buri kuri 16 % gusa; igipimo kiri hasi cyane ugereranyije na 60% bikorana n’u Burayi na 50 % bikorana Aziya.
Biteganywa ko aya masezerano azashyirwa mu bikorwa amaze kwemezwa burundu n’ibihugu 22 binyuze mu nteko zishinga amategeko.