Uwahoze ari umukuru w’Igipolisi cya Uganda, Gen Kale Kayihura, yaba akomeje kwangirwa gusohoka mu gihugu ngo ajye kwivuza nk’uko amakuru ava muri Uganda avuga.
Ubundi amabwiriza ya gisirikare muri Uganda avuga ko abasirikare basanzwe bagomba kubanza kwaka uruhushya umugaba mukuru w’ingabo (CDF), naho abo ku rwego rwa General nka Kayihura bakabanza kurusaba umugaba mukuru w’ikirenga (CIC) ariko binyuze ku mugaba mukuru w’ingabo.
Biravugwa ko perezida Museveni yimye uruhushya Gen Kale Kayihura, aho ngo yamubajije ikibazo cy’uburwayi afite, akamusubiza inyuma atamwemereye cyangwa ngo amuhakanire ariko ngo agasaba abantu be kutamwemerera gusohoka.
Iyi nkuru irakomeza ivuga ko Gen Kayihura muri weekend yagiye I Kampala avuye ku ifamu ye, nyuma yo kubonana n’inshuti agafata inzira yerekeza ku kibuga cy’indege ashaka kujya hanze kwivuza. Ngo yatunguwe no gusanga umutwe ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu (SFC) wamaze kumenyesha ubuyobozi bw’ikibuga cy’indege bushinzwe abinjira n’abasohoka, ko Kayihura atagomba gusohoka mu gihugu uko byagenda kwose.
Gen Kayihura ariko ngo yakoze kinyamwuga abasirikare bari munsi ye bamaze kumumenyesha ko nahatiriza bamuta muri yombi, asohoka ku kibuga cy’indege nta kibazo ateje, yanga no guhamagara umugaba mukuru w’ingabo ahubwo ahitamo gusubira iwe I Kampala.
Iyi nkuru ikaba isoza ivuga ko bitarasobanuka neza icyo Gen Kayihura agiye gukora, ariko ngo igihari n’uko niba yifuza gusohoka muri Uganda adashobora gukoresha ikibuga cy’indege.
Gen Kale Kayihura yari umukuru w’Igipolisi cya Uganda kuva mu 2005 kugeza muri Werurwe 2018 nyuma y’uko abaturage bari bakomeje gutaka ihungabana ry’umutekano mu gihugu ryari rikomeje kwiyongera, igipolisi gishinjwa gufatanya n’abanyabyaha no kubakingira ikibaba aho kubakurikirana.