Binyuze mu masezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’ingendo zikorerwa mu kirere hagati y’u Rwanda na Ghana, Sosiyete Nyarwanda itwara abantu n’ibintu mu ndege, Rwandair, yemerewe gukoresha ikibuga cya Accra (Kotoka International Airport) mu gukora ingendo zerekeza mu bihugu bitandukanye birimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Kuri uyu wa 21 Gicurasi nibwo Umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara Abantu n’Ibintu muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Uwihanganye Jean de Dieu na Minisitiri ushinzwe ibijyanye n’indege muri Ghana, Cecilia Abena Dapaah, bashyize umukono kuri aya masezerano, nyuma y’imyaka isaga umunani atangiye kuganirwaho.
Uwihanganye yavuze ko nubwo RwandAir yari isanzwe ikora ingendo zerekeza muri Ghana, binyuze muri aya masezerano u Rwanda rwemerewe gukoresha ibibuga by’indege byo muri iki gihugu byose mu buryo busesuye.
Yagize ati “ Twatangiye gukorera muri kiriya gihugu dukoresheje RwandAir mu myaka hafi itanu ishize, mu minsi ishize twahinduye umuhanda uba Kigali-Abuja-Accra. Turateganya gukoresha Accra tujya mu bindi byerekezo by’isi birimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”
Yakomeje asobanura ko bahisemo ikibuga cy’indege cya Accra muri Ghana kubera ko cyujuje ibisabwa n’Ibigo bishinzwe ibijyanye n’ingendo zo mu kirere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’ibindi bihugu byo ku mugabane w’u Burayi.
Ku ruhande rwa Ghana, Minisitiri Cecilia yavuze ko bishimira kuba RwandAir ikorera ingendo mu gihugu cyabo, aho yavuze ko iyo iza kuba idahari bari gukoresha iminsi ibiri ngo babashe kugera mu Rwanda, none bakoresheje amasaha atanu gusa.
Yakomeje avuga ko ingendo zo mu kirere ari ingenzi cyane mu guteza imbere ubukungu bw’Afurika, ahamya ko Ghana ifite urubuga rwagutse u Rwanda rwabyaza umusaruro, haba mu gutwara abantu n’ibintu mu ndege mu gihugu imbere cyangwa kwerekeza mu bindi bihugu birimo n’ibyo mu Burengerazuba bw’uyu mugabane.
Umuyobozi mukuru wa Rwandair, Yvonne Manzi Makolo, yagaragaje ko Accra ari rimwe mu masoko yagutse bafite, kuko iki kibuga gikoreshwa mu gutwara abagenzi bajya muri Afurika y’Amajyepfo ndetse n’Uburengerazuba.
RwandAir iherutse gutangiza ingendo zerekeza Cape Town muri Afurika y’Epfo, kuri ubu ijya mu byerekezo 26 mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika, u Burayi na Aziya.
Mu minsi iri mbere kandi iyi sosiyete ifite indege 12 irateganya gutangira gukora ingendo zerekeza i Tel Aviv muri Israel, Addis Ababa muri Ethiopia, Djibouti, Guangzhou mu Bushinwa na New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Minisiteri y’ibikorwaremezo ihamya ko uko u Rwanda ruzagenda rwagura aho rukorera ingendo, ibihugu bikarushaho gushyira mu bikorwa amasezerano arebana no gufungura ikirere bizagira uruhare mu kugabanya ibiciro byo kugenda mu ndege bigihanitse cyane muri Afurika.