• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Afhamia Lotfi wahoze atoza Rayon Sports na Mukura yasinye muri Gicumbi FC, ahabwa inshingano zo kugeza iyi kipe mu myana 6 ya mbere   |   25 Jun 2026

  • AMAFOTO – APR FC yatangaje Uwiyaremye Fidali wakiniraga Intare FC nk’umukinnyi wayo mushya wiyongera kuri Rubuguza Jean Pierre wakiniraga Gicumbi FC   |   24 Jun 2026

  • Rayon Sports na SKOL basinyanye amasezerano mashya y’ubufatanye afite agaciro k’asaga miliyoni 185 Frw ku mwaka   |   24 Jun 2026

  • Umunya-Togo Antonio Kossivi Atisso Kodjo watsinze ibitego byinshi muri Benin yatangajwe nka rutahizamu mushya wa Rayon Sports   |   23 Jun 2026

  • Niwe rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri Ivory Coast, ibyo wamenya kuri rutahizamu mushya wa APR FC, Amani Kouadio Kan   |   22 Jun 2026

  • Igisambo Paul Rusesabagina agakungu ke na Bad Rama karasiga amubyaje ayo mu ihembe   |   20 Jun 2026

 
You are at :Home»UBUKERARUGENDO»RwandAir yemerewe gukoresha ikibuga cya Accra mu ngendo zirimo urwo muri Amerika

RwandAir yemerewe gukoresha ikibuga cya Accra mu ngendo zirimo urwo muri Amerika

Ubwanditsi 22 May 2018 UBUKERARUGENDO

Binyuze mu masezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’ingendo zikorerwa mu kirere hagati y’u Rwanda na Ghana, Sosiyete Nyarwanda itwara abantu n’ibintu mu ndege, Rwandair, yemerewe gukoresha ikibuga cya Accra (Kotoka International Airport) mu gukora ingendo zerekeza mu bihugu bitandukanye birimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kuri uyu wa 21 Gicurasi nibwo Umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara Abantu n’Ibintu muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Uwihanganye Jean de Dieu na Minisitiri ushinzwe ibijyanye n’indege muri Ghana, Cecilia Abena Dapaah, bashyize umukono kuri aya masezerano, nyuma y’imyaka isaga umunani atangiye kuganirwaho.

Uwihanganye yavuze ko nubwo RwandAir yari isanzwe ikora ingendo zerekeza muri Ghana, binyuze muri aya masezerano u Rwanda rwemerewe gukoresha ibibuga by’indege byo muri iki gihugu byose mu buryo busesuye.

Yagize ati “ Twatangiye gukorera muri kiriya gihugu dukoresheje RwandAir mu myaka hafi itanu ishize, mu minsi ishize twahinduye umuhanda uba Kigali-Abuja-Accra. Turateganya gukoresha Accra tujya mu bindi byerekezo by’isi birimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

Yakomeje asobanura ko bahisemo ikibuga cy’indege cya Accra muri Ghana kubera ko cyujuje ibisabwa n’Ibigo bishinzwe ibijyanye n’ingendo zo mu kirere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’ibindi bihugu byo ku mugabane w’u Burayi.

Ku ruhande rwa Ghana, Minisitiri Cecilia yavuze ko bishimira kuba RwandAir ikorera ingendo mu gihugu cyabo, aho yavuze ko iyo iza kuba idahari bari gukoresha iminsi ibiri ngo babashe kugera mu Rwanda, none bakoresheje amasaha atanu gusa.

Yakomeje avuga ko ingendo zo mu kirere ari ingenzi cyane mu guteza imbere ubukungu bw’Afurika, ahamya ko Ghana ifite urubuga rwagutse u Rwanda rwabyaza umusaruro, haba mu gutwara abantu n’ibintu mu ndege mu gihugu imbere cyangwa kwerekeza mu bindi bihugu birimo n’ibyo mu Burengerazuba bw’uyu mugabane.

Umuyobozi mukuru wa Rwandair, Yvonne Manzi Makolo, yagaragaje ko Accra ari rimwe mu masoko yagutse bafite, kuko iki kibuga gikoreshwa mu gutwara abagenzi bajya muri Afurika y’Amajyepfo ndetse n’Uburengerazuba.

RwandAir iherutse gutangiza ingendo zerekeza Cape Town muri Afurika y’Epfo, kuri ubu ijya mu byerekezo 26 mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika, u Burayi na Aziya.

Mu minsi iri mbere kandi iyi sosiyete ifite indege 12 irateganya gutangira gukora ingendo zerekeza i Tel Aviv muri Israel, Addis Ababa muri Ethiopia, Djibouti, Guangzhou mu Bushinwa na New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Minisiteri y’ibikorwaremezo ihamya ko uko u Rwanda ruzagenda rwagura aho rukorera ingendo, ibihugu bikarushaho gushyira mu bikorwa amasezerano arebana no gufungura ikirere bizagira uruhare mu kugabanya ibiciro byo kugenda mu ndege bigihanitse cyane muri Afurika.

2018-05-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibyihariye ku ndege ya Embraer E190-E2 ifite ishusho nk’iy’ifi ya ‘Shark’

Ibyihariye ku ndege ya Embraer E190-E2 ifite ishusho nk’iy’ifi ya ‘Shark’

Ubwanditsi 03 Dec 2018
Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu  rizwi nka Rwandan Epic

Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic

Ubwanditsi 30 Nov 2025
Ubudasa bw’u Rwanda, i Kigali hagiye guhurira abantu basaga 850 mu bikorwa by’umukino wo gusiganwa ku Mamodoka ku Isi

Ubudasa bw’u Rwanda, i Kigali hagiye guhurira abantu basaga 850 mu bikorwa by’umukino wo gusiganwa ku Mamodoka ku Isi

Ubwanditsi 10 Dec 2024
RwandAir yemerewe gutangira ingendo zigana Abuja muri Nigeria

RwandAir yemerewe gutangira ingendo zigana Abuja muri Nigeria

Ubwanditsi 15 Dec 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Minisitiri w’Intebe yijeje Inteko ko muri 2021 u Rwanda rutazaba rutumiza hanze imbuto zo guhinga
POLITIKI

Minisitiri w’Intebe yijeje Inteko ko muri 2021 u Rwanda rutazaba rutumiza hanze imbuto zo guhinga

Ubwanditsi 04 Apr 2018
Bitewe n’imvune yagiriye mu myitozo umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, Kimenyi Yves yasimbujwe Rwabugiri Umar wanahise atangira imyitozo
Amakuru

Bitewe n’imvune yagiriye mu myitozo umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, Kimenyi Yves yasimbujwe Rwabugiri Umar wanahise atangira imyitozo

Ubwanditsi 13 Mar 2021
Jimmy Gatete yagarutse mu Rwanda azanywe no gufungura inyubako y’imyidagaduro yiswe “Kigali Universe”
Amakuru

Jimmy Gatete yagarutse mu Rwanda azanywe no gufungura inyubako y’imyidagaduro yiswe “Kigali Universe”

Ubwanditsi 07 May 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru