Mu Rwanda hagiye kwizihirizwa umunsi w’ubwigenge bwa Afurika hibandwa ku muco wo kwigira nk’imwe mu nzira zizageza Afurika ku ntego zayo z’iterambere mu mwaka wa 2063.
Uyu munsi ngarukamwaka uzizihizwa tariki 25 Gicurasi muri Kigali Serena Hotel, ahazatangirwa ibiganiro bitandukanye ku mavugurura Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe umaze iminsi ukoze, imbogamizi zirimo, uko zakemurwa n’amahirwe ahari.
Hazaganirwa kandi uburyo hakubakwa itangazamakuru rishingiye ku muco, umurage n’indangaciro nyafurika.
Kwizihiza umunsi w’ubwigenge bwa Afurika ni umwanya wo kongera kuganira ku cyerecyezo cya Afurika cyo kwigobotora inkunga mvamahanga ndetse no gudakorera mu nyungu z’abanyamahanga.
Umuyobozi wa Pan African Movement, Ishami ry’u Rwanda, Musoni Protais, yavuze ko kwizihiza uyu munsi ari ukongera kugaragaza umuhate w’abanyarwanda mu gushyigikira icyerecyezo cya Afurika.
Yagize ati “Kwizihiza umunsi w’ubwigenge bwa Afurika ni umwanya wo kongera kwerekana umuhate w’abanyarwanda mu kongera kwiyumvamo ubunyafurika bwo shingiro y’intego y’ukwigira kwa Afurika. Twemera ko guha umwanya urubyiruko ari iby’ingenzi mu gutuma inzozi zo gutera imbere kwa Afurika ziba impamo.”
Kwizihiza uyu munsi byabanjirijwe n’icyumweru kizaragwa n’ibikorwa bitandukanye byateguwe na Pan African Movement Rwanda birimo inama mpuzamahanga, ibiganiro mbwirwaruhame, imurikagurisha ry’ibyakorewe muri Afurika, Ijoro ndangamuco nyafurika n’ibikorwa by’Umuganda. Ibi bikorwa byatangiye tariki 21 Gicurasi bikazarangira tariki 26 Gicuras.
Pan African Movement ni Umuryango mpuzamahanga ugamije guteza imbere ubufatanye hagati y’abanyafurika aho bari hose ku isi. Uyu muryango wemeza ko ubumwe ari yo nkingi ya mwamba y’ubukungu, imibereho myiza n’iterambere rya Afurika.