• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi   |   05 Dec 2025

  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Rayon Sports yabonye intsinzi nyuma y’imikino itanu, Minnaert avuga ku mwuka mubi uyitutumbamo

Rayon Sports yabonye intsinzi nyuma y’imikino itanu, Minnaert avuga ku mwuka mubi uyitutumbamo

Editorial 24 May 2018 IMIKINO

Nyuma y’imikino itanu Rayon Sports inganya mu marushanwa yose, kuri uyu wa Gatatu, tariki 23 Gicurasi 2018, yatsinze Etincelles FC ibitego bibiri ku busa mu mukino wa 1/8 w’Igikombe cy’Amahoro, Umutoza Ivan Minnaert akomoza no ku bibazo by’umwuka mubi mu bakinnyi.

Kuri Stade ya Kigali imbere y’abafana mbarwa, Rayon Sports yatsinze Etincelles FC ibitego 2-0 by’Abarundi, Kwizera Pierrot na Hussein Shaban Tchabalala mu mukino wo kwishyura, bisanga 1-1 amakipe yombi yari yanganyije mu mukino ubanza i Rubavu.

Ni umukino waranzwe n’imvura nyinshi mu gice cya mbere yatumye ikibuga cyuzura amazi umukinnyi yatera umupira ntuve aho uri cyangwa ukajya aho atashakaga ariko Rayon Sports imaze kugikiniramo kimeze gutyo ku mikino itandukanye irimo uwa Costa do Sol yatsinze 3-0 n’uwa Gor Mahia yanganyije 1-1, yongeye kwitwara neza.

Rayon Sports yatsinze igitego cya mbere ku munota wa 22 cya Kwizera Pierrot wateye ishoti riremereye ku mupira wa Yannick Mukunzi, umunyezamu Rukundo Protogène ntiyawugarura.

Iyi kipe yakomeje kurusha Etincelles FC hagati mu kibuga hari Yannick Mukunzi, Mugisha François na Kwizera Pierrot bohereza imipira myinshi kwa Mugume Yassine na Tchabalala bituma uyu rutahizamu umaze kwigaragaza cyane kuva yaza muri iyi kipe muri Mutarama, atsinda igitego cya kabiri mbere y’iminota ibiri ngo igice cya mbere kirangire.

Mu gice cya kabiri, Ruremesha Emmanuel utoza Etincelles FC yakoze impinduka akuramo Nsengiyumva Irshad yinjiza Muganza Isaac naho Nsengimana Dominique asimbura Rukundo Protogène.

Muganza yahise atangira guha akazi kenshi ba myugariro ba Rayon Sports, ikipe ye ibona coup franc ku ikosa ryari rimukorewe Niyonsenga Ibrahim ahannye ikosa Irambona Eric arasimbuka akuramo umupira n’umutwe.

Etincelles FC yakomeje kugerageza amahirwe na Rayon Sports ikanyuzamo igasatira ariko amakipe yombi ntihagira ibasha gutsinda ikindi gitego kugera umukino urangiye.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Ivan Minnaert wari umaze imikino itanu adatsinda mu marushanwa yose, yavuze ko byagoye abakinnyi kubera imikino myinshi kandi y’amarushanwa atandukanye.

Yagize ati “Ikibazo twagize si mu Rwanda gusa cyangwa muri Afurika kiba, n’i Burayi kibaho, iyo ikipe ivuye muri Champions League cyangwa Europa League hari ubwo biyigora muri shampiyona kubera ko ni amarushanwa atandukanye cyane no mu mutwe w’abakinnyi hari ikiba cyahindutse.”

Ku kibazo cy’umwuka mubi uvugwa mu ikipe watewe n’igabana ry’amafaranga y’agahimbazamusyi ku mikino ya CAF Confederation Cup aho batahawe angana ndetse bamwe barimo Irambona Eric na Manzi Thierry wibeshyweho ntayahabwe, yabihakanye avuga ko ari amakuru yatanzwe nabi.

Yagize ati “Nta mwuka mubi uri mu ikipe, nta n’uwigeze ubamo. Ni amakuru yatanzwe nabi adafite ishingiro.’’

Muri ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro Rayon Sports izakina na Marines FC, Police FC yisobanure na APR FC, Bugesera FC ihure na Sunrise FC naho Mukura VS ikine n’Amagaju FC. Imikino y’iki cyiciro izaba hagati ya tariki 12-13 Kamena 2018.

Abakinnyi 11 ba Etincelles FC babanje mu kibuga

Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

Mugisha François wa Rayon Sports ahanganye na Muganza Isaac wa Etincelles FC

Kwizera Pierrot watsinze igitego cya mbere

Ikibuga cyari cyuzuye amazi umukinnyi yatera umupira ntuve aho uri

Irambona Eric uri mu bakinnyi batahawe ku mafaranga y’agahimbazamusyi yabanje mu kibuga anitwara neza

Umutoza Ivan Minnaert yavuze ko mu mikino yashize ikipe ye yagorwaga n’amarushanwa menshi yakinaga

Umutoza wa Rayon Sports, Ivan Minnaert n’abamwungirije bitwaye neza imbere ya Etincelles baherukaga kunganya mu mikino ya Shampiyona

Ruremesha Emmanuel (iburyo) areba uko abakinnyi be bitwara

Umutoza wa Kiyovu Sports, André Cassa Mbungo, yakurikiranye uyu mukino

Kubera imvura abafana bose bo mu bice bidatwikiriye bimutse baza hamwe

2018-05-24
Editorial

IZINDI NKURU

Myugariro w’Amavubi, Bayisenge Emery yaguzwe na USM Alger izakina na Rayon Sports

Myugariro w’Amavubi, Bayisenge Emery yaguzwe na USM Alger izakina na Rayon Sports

Editorial 05 Jun 2018
Basketball :  Abangavu b’u Rwanda babonye itsinzi ya mbere muri  Zone V,  bihimuye ku ba Tanzania

Basketball : Abangavu b’u Rwanda babonye itsinzi ya mbere muri Zone V, bihimuye ku ba Tanzania

Editorial 14 Jun 2019
Ahantu 6 abahanzi n’ibyamamare bazizihiririza St Valentin

Ahantu 6 abahanzi n’ibyamamare bazizihiririza St Valentin

Editorial 12 Feb 2016
Umunsi wa mbere w’imikino yo kwishyura yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi muri Basketball ntiwahiriye ikipe y’u Rwanda

Umunsi wa mbere w’imikino yo kwishyura yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi muri Basketball ntiwahiriye ikipe y’u Rwanda

Editorial 02 Jul 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uwigeze gutoza ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, Arsène Wenger yiyongereye ku byamamare biri mu Rwanda.
Amakuru

Uwigeze gutoza ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, Arsène Wenger yiyongereye ku byamamare biri mu Rwanda.

Editorial 16 May 2021
Pasiteri Antoine Rutayisire yemeje ko mu Rwanda hari abapasiteri bari muri Illuminati bakorana nayo mwibanga!!!
Mu Rwanda

Pasiteri Antoine Rutayisire yemeje ko mu Rwanda hari abapasiteri bari muri Illuminati bakorana nayo mwibanga!!!

Editorial 01 Sep 2017
Hakizimana Hamza ntaho ahuriye na Hakizimana Jean de Dieu Kongo ibeshya ko ari umusirikari wa RDF yafatiye ku rugamba
Amakuru

Hakizimana Hamza ntaho ahuriye na Hakizimana Jean de Dieu Kongo ibeshya ko ari umusirikari wa RDF yafatiye ku rugamba

Editorial 28 Dec 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru