• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

  • AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon   |   13 Jun 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu ya Mexique yakiriye igikombe cy’Isi 2026 na Koreya y’Epfo zatangiye zitsinda imikino yayo   |   12 Jun 2026

  • Nyuma y’imyaka 12 y’ubufatanye, Amasezerano ya Rayon Sports na SKOL yageze ku musozo   |   09 Jun 2026

 
You are at :Home»IMIKINO»Rayon Sports yabonye intsinzi nyuma y’imikino itanu, Minnaert avuga ku mwuka mubi uyitutumbamo

Rayon Sports yabonye intsinzi nyuma y’imikino itanu, Minnaert avuga ku mwuka mubi uyitutumbamo

Ubwanditsi 24 May 2018 IMIKINO

Nyuma y’imikino itanu Rayon Sports inganya mu marushanwa yose, kuri uyu wa Gatatu, tariki 23 Gicurasi 2018, yatsinze Etincelles FC ibitego bibiri ku busa mu mukino wa 1/8 w’Igikombe cy’Amahoro, Umutoza Ivan Minnaert akomoza no ku bibazo by’umwuka mubi mu bakinnyi.

Kuri Stade ya Kigali imbere y’abafana mbarwa, Rayon Sports yatsinze Etincelles FC ibitego 2-0 by’Abarundi, Kwizera Pierrot na Hussein Shaban Tchabalala mu mukino wo kwishyura, bisanga 1-1 amakipe yombi yari yanganyije mu mukino ubanza i Rubavu.

Ni umukino waranzwe n’imvura nyinshi mu gice cya mbere yatumye ikibuga cyuzura amazi umukinnyi yatera umupira ntuve aho uri cyangwa ukajya aho atashakaga ariko Rayon Sports imaze kugikiniramo kimeze gutyo ku mikino itandukanye irimo uwa Costa do Sol yatsinze 3-0 n’uwa Gor Mahia yanganyije 1-1, yongeye kwitwara neza.

Rayon Sports yatsinze igitego cya mbere ku munota wa 22 cya Kwizera Pierrot wateye ishoti riremereye ku mupira wa Yannick Mukunzi, umunyezamu Rukundo Protogène ntiyawugarura.

Iyi kipe yakomeje kurusha Etincelles FC hagati mu kibuga hari Yannick Mukunzi, Mugisha François na Kwizera Pierrot bohereza imipira myinshi kwa Mugume Yassine na Tchabalala bituma uyu rutahizamu umaze kwigaragaza cyane kuva yaza muri iyi kipe muri Mutarama, atsinda igitego cya kabiri mbere y’iminota ibiri ngo igice cya mbere kirangire.

Mu gice cya kabiri, Ruremesha Emmanuel utoza Etincelles FC yakoze impinduka akuramo Nsengiyumva Irshad yinjiza Muganza Isaac naho Nsengimana Dominique asimbura Rukundo Protogène.

Muganza yahise atangira guha akazi kenshi ba myugariro ba Rayon Sports, ikipe ye ibona coup franc ku ikosa ryari rimukorewe Niyonsenga Ibrahim ahannye ikosa Irambona Eric arasimbuka akuramo umupira n’umutwe.

Etincelles FC yakomeje kugerageza amahirwe na Rayon Sports ikanyuzamo igasatira ariko amakipe yombi ntihagira ibasha gutsinda ikindi gitego kugera umukino urangiye.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Ivan Minnaert wari umaze imikino itanu adatsinda mu marushanwa yose, yavuze ko byagoye abakinnyi kubera imikino myinshi kandi y’amarushanwa atandukanye.

Yagize ati “Ikibazo twagize si mu Rwanda gusa cyangwa muri Afurika kiba, n’i Burayi kibaho, iyo ikipe ivuye muri Champions League cyangwa Europa League hari ubwo biyigora muri shampiyona kubera ko ni amarushanwa atandukanye cyane no mu mutwe w’abakinnyi hari ikiba cyahindutse.”

Ku kibazo cy’umwuka mubi uvugwa mu ikipe watewe n’igabana ry’amafaranga y’agahimbazamusyi ku mikino ya CAF Confederation Cup aho batahawe angana ndetse bamwe barimo Irambona Eric na Manzi Thierry wibeshyweho ntayahabwe, yabihakanye avuga ko ari amakuru yatanzwe nabi.

Yagize ati “Nta mwuka mubi uri mu ikipe, nta n’uwigeze ubamo. Ni amakuru yatanzwe nabi adafite ishingiro.’’

Muri ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro Rayon Sports izakina na Marines FC, Police FC yisobanure na APR FC, Bugesera FC ihure na Sunrise FC naho Mukura VS ikine n’Amagaju FC. Imikino y’iki cyiciro izaba hagati ya tariki 12-13 Kamena 2018.

Abakinnyi 11 ba Etincelles FC babanje mu kibuga

Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

Mugisha François wa Rayon Sports ahanganye na Muganza Isaac wa Etincelles FC

Kwizera Pierrot watsinze igitego cya mbere

Ikibuga cyari cyuzuye amazi umukinnyi yatera umupira ntuve aho uri

Irambona Eric uri mu bakinnyi batahawe ku mafaranga y’agahimbazamusyi yabanje mu kibuga anitwara neza

Umutoza Ivan Minnaert yavuze ko mu mikino yashize ikipe ye yagorwaga n’amarushanwa menshi yakinaga

Umutoza wa Rayon Sports, Ivan Minnaert n’abamwungirije bitwaye neza imbere ya Etincelles baherukaga kunganya mu mikino ya Shampiyona

Ruremesha Emmanuel (iburyo) areba uko abakinnyi be bitwara

Umutoza wa Kiyovu Sports, André Cassa Mbungo, yakurikiranye uyu mukino

Kubera imvura abafana bose bo mu bice bidatwikiriye bimutse baza hamwe

2018-05-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mario Mandžukić yarijije Abongereza ageza Croatia ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi

Mario Mandžukić yarijije Abongereza ageza Croatia ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi

Ubwanditsi 12 Jul 2018
CHAN2016: Ikipe ya RDC yatangiye inyagira iya Ethiopia ibitego 3 – 0

CHAN2016: Ikipe ya RDC yatangiye inyagira iya Ethiopia ibitego 3 – 0

Ubwanditsi 17 Jan 2016
U Rwanda rwatsinze Reta Zunze Ubumwe za Amerika ku kinyuranyo k’inota rimwe muri ICC Women’s Challenge

U Rwanda rwatsinze Reta Zunze Ubumwe za Amerika ku kinyuranyo k’inota rimwe muri ICC Women’s Challenge

RUSHYASHYA 21 Apr 2026
Umunsi wa 23 wa shampiyona y’u Rwanda urakomeza Police FC yakira Musanze FC naho Gasogi United ikine na Kiyovu SC

Umunsi wa 23 wa shampiyona y’u Rwanda urakomeza Police FC yakira Musanze FC naho Gasogi United ikine na Kiyovu SC

Ubwanditsi 15 Apr 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Inzego z’umutekano mu Rwanda zirabe maso, Abantu Uganda igeza buri munsi ku mupaka wayo n’u Rwanda siko bose ari inzirakarengane, ngo haba harimo na ba Gatumwa ba RNC na CMI
Amakuru

Inzego z’umutekano mu Rwanda zirabe maso, Abantu Uganda igeza buri munsi ku mupaka wayo n’u Rwanda siko bose ari inzirakarengane, ngo haba harimo na ba Gatumwa ba RNC na CMI

Ubwanditsi 15 Jan 2022
Ruhango: Umukecuru warokotse Jenoside yishwe ateraguwe ibyuma
Mu Mahanga

Ruhango: Umukecuru warokotse Jenoside yishwe ateraguwe ibyuma

Ubwanditsi 14 Apr 2016
Impamvu u Bufaransa bwashyigikiye kandidatire ya Mushikiwabo ku kuyobora OIF
POLITIKI

Impamvu u Bufaransa bwashyigikiye kandidatire ya Mushikiwabo ku kuyobora OIF

Ubwanditsi 04 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru