• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»RDC: Imirwano ikomeye mu Kiyaga cya Kivu yaguyemo batatu

RDC: Imirwano ikomeye mu Kiyaga cya Kivu yaguyemo batatu

Ubwanditsi 24 May 2018 Mu Mahanga

Abantu batatu nibo baguye mu mirwano ikomeye yabaye kuri uyu wa kabiri ushize ninjoro hagati y’abantu bitwaje ibirwanisho ndetse n’igisirikare kirwanira mu mazi cya Congo mu kiyaga cya Kivu, muri Teritwari ya Idjwi iherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Abo bantu bitwaje ibirwanisho biravugwa ko bari bagabye igitero ku barobyi b’abanyekongo barobaga mu kiyaga, ahitwa Mugote muri sheferi ya Ntambuka. Nyuma yo gutungurwa hagati mu kiyaga n’abo bantu bitwaje intwaro babasaba amafaranga n’ibindi bintu bari bafite, aba barobyi ngo babimenyesheje ingabo zirwanira mu mazi ku Idjwi zari ziri gucunga umutekano hafi aho.

Iyi nkuru dukesha Radio Okapi irakomeza ivuga ko ingabo za leta zatabaye zigahita zitangiza imirwano habaho kurasana mu masaha y’ijoro mu kiyaga, abarobyi babiri n’umusirikare umwe ufite ipeti rya sergent bafatwa n’amasasu, baza gupfa bazize ibikomere mu masaha makeya yakurikiye.

Sosiyete sivile yo muri Teritwari ya Idjwi ikaba yashyize mu majwi u Rwanda ivuga ko abo bantu bitwaje ibirwanisho bateye abarobyi b’Abanyekongo baturutse mu Rwanda. Ni mu gihe umuyobozi w’iyi teritwari yasabye kwitonda bagakora iperereza rizagaragaza abo bantu bateye abo ari bo.

2018-05-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha bwatumye hari abafatanwa amafaranga y’amahimbano

Ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha bwatumye hari abafatanwa amafaranga y’amahimbano

Ubwanditsi 04 Jan 2016
Kwa NEVA ngo ibigega birafigije, mu gihe amagana y’Abarundi asuhukira muri Zambiya kubera inzara

Kwa NEVA ngo ibigega birafigije, mu gihe amagana y’Abarundi asuhukira muri Zambiya kubera inzara

Ubwanditsi 08 Jan 2025
Netanyahu yemeje ko Jenoside yakorewe Abayahudi n’iyakorewe Abatutsi zatanze isomo ryo kwirwanaho

Netanyahu yemeje ko Jenoside yakorewe Abayahudi n’iyakorewe Abatutsi zatanze isomo ryo kwirwanaho

Ubwanditsi 06 Jul 2016
Ko Ndayishimiye yimuriye ingabo zose z’u Burundi muri Kongo, Abarundi barinzwe nande?

Ko Ndayishimiye yimuriye ingabo zose z’u Burundi muri Kongo, Abarundi barinzwe nande?

Ubwanditsi 11 Feb 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda ruzakira imikino y’amajonjora y’ibanze y’igikombe cy’isi 2026 muri Basketball, tombola iyoborwa Minisitiri Mimosa
Amakuru

U Rwanda ruzakira imikino y’amajonjora y’ibanze y’igikombe cy’isi 2026 muri Basketball, tombola iyoborwa Minisitiri Mimosa

Ubwanditsi 26 Apr 2024
Amakimbirane yadutse mu Ishyaka Ishema rya  Padiri Tomas Nahimana
ITOHOZA

Amakimbirane yadutse mu Ishyaka Ishema rya Padiri Tomas Nahimana

Ubwanditsi 13 Sep 2016
USA: Urukiko rwashimangiye igihano cyahawe uwiyitaga umuvandimwe wa Faustin Twagiramungu ashaka ubuhungiro
ITOHOZA

USA: Urukiko rwashimangiye igihano cyahawe uwiyitaga umuvandimwe wa Faustin Twagiramungu ashaka ubuhungiro

Ubwanditsi 23 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru