Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed, yakiriye ku meza Perezida Kagame ndetse amugabira inka y’imbyeyi n’inyana yayo, amushimira imiyoborere ye mu Rwanda no muri Afurika muri rusange.
Kuri uyu wa Gatanu Perezida Kagame uyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, AU, yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Ethiopia. Ni uruzinduko rwa mbere agiriye muri iki gihugu kuva Dr. Abiy Ahmed yatorerwa kuba Minisitiri w’Intebe asimbuye Hailemariam Desalegn weguye.
Dr Abiy yahaye inka Perezida Kagame amuvuga ibigwi by’uburyo ari umuyobozi mwiza ushyize imbere icyateza imbere umugabane wa Afurika.
Ati “Perezida Kagame ntabwo ari uw’u Rwanda gusa ahubwo ayoboye umugabane wose neza, mu buhanga no mu buryo butangaje bwo kuwuzanamo impinduka, kwihuza mu bukungu ndetse no kugera ku nzozi z’abakurambere bacu.”
Yakomeje agira ati “Perezida Kagame ni impirimbanyi yo kwibohora, ni impano ikomeye ku banyarwanda n’abanyafurika muri rusange. Nyuma yo guharanira kwibohora biba bikomeye gushyiraho inzego, ariko iyo ugiye mu Rwanda ubona uko uyu muyobozi yahinduye igihugu.”
Umukuru w’Igihugu yashimye impano yagenewe na mugenzi, avuga ko isobanuye byinshi mu muco ibihugu byombi bisangiye.
Yagize ati “Murakoze ku bw’impano ikomeye ikora ku mutima w’abo turi bo no kuri byinshi biri mu muco dusangiye. Iyi ni inka nziza n’inyana yayo, izongera ubushyo bwanjye kandi izagira umwanya wihariye.”
Perezida Kagame na we yageneye mugenzi we impano y’ishusho y’intore ihamiriza mu mbyino gakondo, asobanura ko iyo ufite ubushyo bw’inka cyangwa uri umuyobozi w’igihugu, ubu ufite ingabo n’ubushake bwo kuyobora ariko unakenera kwishima binyuze mu mbyino.
Dr Abiy kandi yishimiye kuba Perezida Kagame yagiriye uruzinduko mu gihugu cye, yizeza ko ubu bucuti no kugenderana bizakomeza. Perezida Kagame yamusubije ko azasubirayo kenshi mu gihe kirekire, amutumira kuzasura u Rwanda.
Aba bayobozi bombi kandi basuye agace kahariwe inganda kazwi nka ‘Hawassa Industrial Park’ gakoreramo inganda n’ibigo mpuzamahanga bigera kuri 18 bikora ibijyanye n’imyenda.
Basuye ibigo birimo PVH izwi cyane mu gukora imyenda ifite ikirango cya Calvin Klein cyangwa Tommy Hilfiger. Banasuye igice gitunganyirizwamo imyanda ituruka mu nganda, hagamijwe kurengera ibidukikije.
Abashinzwe itangazamakuru mu biro bya Minisitiri wa Ethiopia, batangaje ko kuba Perezida Kagame yasuye inganda n’ibindi bikorwa remezo muri Ethiopia, bigamije kwigira ku bunararibonye bw’iki gihugu muri uru rwego.
Banki y’Isi itangaza ko aka gace kabayeho bwa mbere muri iki gihugu, kitezweho gutanga imirimo igera ku bihumbi 60 ndetse no kuzamura ibyo Ethiopia yohereza mu mahanga ku kigero cya Miliyari imwe y’Amadolari.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatandatu Perezida Kagame aritabira inama nyunguranabitekerezo ku mavugurura y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), ajyanye n’imiyoborere n’imikorere yawo, kwishakamo ingengo y’imari n’ibindi.
Hari kandi inama aragirana n’abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bagera kuri 15; abayobozi b’imiryango y’ubukungu y’uduce dutandukanye twa Afurika; ndetse n’izahuza abagize Inama Nyobozi y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.