Umunsi nk’uyu mu 1994, Ingabo za FPR Inkotanyi zakomeje gutsimbura umwanzi zifata uduce dutandukanye tw’igihugu, zigenda zirokora Abatutsi bari bataricwa muri Jenoside.
Icyo gihe ni bwo izo ngabo zafashe umujyi wa Ruhango mu yahoze ari Komini Tambwe muri Perefegitura ya Gitarama.
Nk’uko tubikesha Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, kubera ko zabonaga ko ingabo za FPR zizokeje igitutu, ingabo za FAR kuri uyu munsi zasabye ko Loni yazifasha zikagirana ibiganiro n’Inkotanyi. Gusa byabaye iby’ubusa kuko Inkotanyi zakomeje urugamba, zifata uduce dutandukanye ariko zirokora abatutsi bari mu kaga.
Gufata Ruhango kw’Inkotanyi byaje bikurikirana n’ifatwa ry’uwa Nyanza ku wa 29 Gicurasi 1994.
Inkotanyi zakomeje kugenda zirokora abantu ahantu hatandukanye bari bihishe ari na ko zikomeza gusatira umujyi wa Gitarama.