• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abadepite basabye ko inzego zirindwi zakoresheje amafaranga mu buryo budasobanutse zikurikiranwa   |   05 Aug 2026

  • Nyuma y’imyaka 28 Rayon Sports isubiye ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup   |   05 Aug 2026

  • Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe   |   05 Aug 2026

  • Ingoma Ibihumbi u Rwanda ruticaranye ku meza n’abaruhekuye bashaka kwambara Uruhu rwera kandi ari ibirura   |   04 Aug 2026

  • Omar Artan witegura gusifura UEFA Super Cup izahuza PSG na Aston Villa, azasifura umumukino wa nyuma wa CECAFA KAGAME Cup 2026   |   03 Aug 2026

  • Rayon Sports, Gor Mahia, Jamus na Al Hilal zageze muri ½ cy’Imikino ya CECAFA Kagame Cup 2026   |   02 Aug 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ishusho nshya y’inkiko mu rwanda muri 2018 : Guhamagarira abacamanza gushyira imbere kumvikanisha ababuranyi kurusha kubacira imanza

Ishusho nshya y’inkiko mu rwanda muri 2018 : Guhamagarira abacamanza gushyira imbere kumvikanisha ababuranyi kurusha kubacira imanza

Ubwanditsi 05 Jun 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Nyuma yo kumenya ko hashyizweho Itegeko Ngenga no 002/2018.OL ryo ku wa 04/04/2018 rishyiraho Urukiko rw’Ubujurire, na nyuma yo kumenya ko hashyizweho Itegeko N°30/2018 ryo ku wa 02/06/2018 Rigena Ububasha bw’inkiko, twahamagaye Me Mbaga Tuzinde Mbonyimbuga, tumusaba kutubwira muri make uko Urwego rw’Ubucamanza mu Rwanda ruhagaze ubu mu rwego rw’amategeko. Dore muri make ibyo yatugejejeho. [ soma…]

Me Mbaga T Mbonyimbuga

Yatangiye agira ati: Ikiza cy’amategeko, ntibisaba kumenya amateka yayo cyangwa gusoma ayayabanjirije kugira ngo ubashe kuyasobanukirwa uko ahagaze ubu. Niba utari usanzwe uzi uko inkiko zo mu Rwanda zihagaze, urahita ubimenya nusoma Itegeko N°30/2018 ryo ku wa 02/06/2018 Rigena Ububasha bw’inkiko. Kubasanzwe bazi iby’amategeko, abayize cyangwa bayasobanukiwe kubera kwihugura, biraborohera, uko haje itegeko rishya, bararisoma bagatangira kurikurikiza nta mbogamizi nyinshi.

Mbere na mbere tubibutse ko Inkiko zibereyeho gufasha abantu gukemura amakimbirane, ibibazo bafitanye batashoboye kwikemurira mu bw’umvikane cyangwa biyambaje izindi nzira bihitiyemo z’ubukemurampaka cyangwa ubwunzi. Inkiko rero zikemura ibibazo bivuka hagati y’abantu ku giti cy’abo, cyangwa hagati y’abacuruzi ubwabo, cyangwa hagati ya Leta (inzego za Leta) n’abantu hakurikijwe umurongo w’amategeko uriho hagamijwe gutanga ubutabera bukwiye. Ni ubwo akenshi muri uko gutanga ubutabera hari igihe haba akarengane bitewe n’impamvu zitandukanye, tutaza kuganiraho uyu  munsi. Ako karengane iyo kabaye nabwo amategeko ateganya uburyo kakosorwa. Mu itegeko rishya biragaragara ko hari ingingo z’amategeko zashyizwemo zo gufasha gukemura ako karengane hiyambajwe Urukiko Rw’Ikirenga.

Ikindi kigaragara mu mategeko mashya yateguwe uyu mwaka, ni isura nshya yo guhamagarira abacamanza gushyira imbere kumvikanisha ababuranyi kurusha kubacira imanza aho bishoboka. Ikindi kigaragara ni ubushake buhari bwo kudatinza imanza mu nkiko.

Tugarutse ku Ishusho nshya y’Ikinko mu Rwanda ubu muri 2018 igaragaza ko ziri mu byiciro   bibiri: Inkiko zisanzwe 5 n’inkiko zihariye 4. Inkiko zisanzwe, uvuye hasi uzamuka hejuru ni izi zikurikira: Inkiko z’Ibanze, Inkiko Zisumbuye,Urukiko Rukuru, Urukiko rw’Ubujurire, Urukiko rw’Ikirenga. Inkiko zihariye ni izi zikurikira:Urukiko rw’Ubucuruzi, Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi, Urukiko rwa Gisirikare, Urukiko Rukuru rwa Gisirikare.  Iri tegeko rishya rigena Ububasha bw’Inkiko rije risimbura irya kurikizwaga kuva mu mwaka wa 2008.

Mu miterere y’inkiko hakaba icyahindutse cyane ari Urukiko rw’Ubujurire rwiyongereyeho rutari rusanzwe mu nkiko zisanzwe tumenyereye. Byumvikane neza ko ni ubwo rwitwa urukiko rw’ubujurire atariho ubujurire bwose bujya. Ubusanzwe uko bigenda, iyo Umuburanyi atsinzwe mu rukiko rumwe akaba atishimiye imikirize y’Urubanza, akenshi aba ufite ububasha bwo kujuririra mu rukiko rurusumbyeho. Ikindi cyahindutse mu nkiko zihariye havuyemo Inkiko Gacaca zari zisanzwe zigaragara mu miterere y’inkiko mu Rwanda. Kuva icyaha cya gacaca kidasaza, inkiko gacaca zikaba zaravuyeho, ububasha bwo kuburinisha izo manza ubu buri mu nkiko zisazanzwe tuvuze haruguru bitewe n’uburemere bw’icyaha.

Ibijyanye n’Ubusha bw’inkiko nabwo habayemo impinduka aho cyane bigaragara ko Urukiko rw’Ikirenga rwabaye Urw’ikirenga koko. Imanza nyinshi urwo rukiko rwajyaga ruca zizajya zirangirira mu Rukiko rw’Ubujurire. Ubu ihame rikaba ari uko “imanza ziciwe n’Urukiko rw’Ubujurire zitazajya zijuririrwa”. Kujurira mu Rukiko rw’Ikirenga byavuyeho. Mu nshingano zahawe Urukiko rw’Ikirenga harimo Guhindura Umurongo wafashwe ku nyungu z’itegeko, Gusubirishamo urubanza ku mpamvu z’akarengane kandi urwo rubanza rukaba rwahabwa urundi rukiko rutiriwe rujyanwa mu Rukiko rw’Ikirenga. Urukiko rw’Ikirenga mu itegeko rishya rufite kandi ububasha bwerekeye imihango n’ivanwaho ry’abayobozi. Ubundi bubasha bwa buri rukiko burasobanuye ku buryo bwumvikana mu itegeko twavuze haruguru.

Mu gusoza twabajijie Me Mbaga niba kubera iryo vugururwa ubu nta mpungenge riteye muri rusange cyane cyane mu bakozi. Yadusubije agira ati: Kubera rero iryo vugururwa mu nkiko, ubu abenshi mu bakozi b’inkiko harimo n’abacamanza, ndibaza ko impungenge zishobora kuba ari nyinshi kuko ntibaramenya aho berekera, barategereje. Hari inkiko zo hasi zagiye zihurizwa hamwe, hari aho inkiko zahinduye inyito, ntibaramenya neza icyo gukora. Ariko mu kanya mbonye message ya Inspector General of Courts, Regis Rukundakuvuga isa ni ihumuriza abakozi bo mu nkiko n’abacamanza ko bakomeza gukorera mu nkiko bari basanzwe bakoreramo.

Ku bijyanye n’impungenge mu bakozi, nguhaye nk’urugero, duhereye hejuru mu Rukiko rw’Ikirenga, ubu  harimo abacamanza makumyabiri (20), hari busigaremo abacamanza hafi barindwi (7). Ariko ubwo bamwe muribo barasigara mu Rukiko rw’Ikirenga, abandi boherezwe mu Rukiko rw’Ubujurire. Ubwo rero wibaze ku bakozi bandi basanzwe bo mu nkiko uko biri bugende. Impungenge zishobora kuba ari zose ariko ni ibyo nibaza ntawe naganiriye nawe.

Kubafite impungenge z’ibirego byabo byari mu nkiko, izo mpungenge ntazo bari bakwiriye kugira, hari imanza zizaguma mu nkiko zari zirimo izindi zikimurwa, ibyo birateganijwe mu ngingo ya 105 y’Itegeko Rigena Ububasha bw’inkiko aho iteganya ko “Guhera igihe iri tegeko ritangiriye gukurikizwa (2/6/2018), uretse imanza zatangiye kuburanishwa, imanza zose zitakiri mu bubasha bw’Urukiko zaregewe, zohererezwa Urukiko rubifitiye ububasha hakurikijwe ibiteganywa n’iri tegeko”. Muri make kwari ukubatera amatsiko meza kugira ngo musome iryo tegeko rishya, niyo mpamvu nshojereje kuri iyo ngingo isa nisoza iryo tegeko. Abashaka kuri soma mwarisanga aha hakurikira: http://primature.gov.rw/home.html?no_cache=1&tx_drblob_pi1%5BdownloadUid%5D=464. Muryoherwe no kurisoma. Impinduka mu rwego rw’amategeko ni ngombwa ziba akenshi zikwiye zije gukemura ibibazo byari biriho. Impinduka muri rusange zitera impungenge ariko burya ntizibabaza ikibabaza ni iyo witambitse mu nzira z’impinduka.

Byakiriwe na Burasa

2018-06-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ikinyoma cya The New Vision  “Nyamwasa: Impamvu nashwanye na Kagame.’’

Ikinyoma cya The New Vision  “Nyamwasa: Impamvu nashwanye na Kagame.’’

Ubwanditsi 06 May 2019
Ituri: Haravugwa umutwe mushya w’inyeshyamba urimo kwisuganya urimo Abagande n’Abanyarwanda

Ituri: Haravugwa umutwe mushya w’inyeshyamba urimo kwisuganya urimo Abagande n’Abanyarwanda

Ubwanditsi 17 Oct 2018
Perezida Kagame yashimangiye gahunda y’u Rwanda yo guca plastique zikoreshwa rimwe

Perezida Kagame yashimangiye gahunda y’u Rwanda yo guca plastique zikoreshwa rimwe

Ubwanditsi 10 Jun 2018
Kandida Perezida Robert Kyagulanyi Uzwi nka Bobi Wine, yafashwe na Polisi arafungwa i Luuka ari mu bikorwa byo kwiyamamaza

Kandida Perezida Robert Kyagulanyi Uzwi nka Bobi Wine, yafashwe na Polisi arafungwa i Luuka ari mu bikorwa byo kwiyamamaza

Ubwanditsi 18 Nov 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rose wakinnye muri Titanic aratangazako agifitiye  urukundo rukomeye kuri  Jack
IMIKINO

Rose wakinnye muri Titanic aratangazako agifitiye urukundo rukomeye kuri Jack

Ubwanditsi 15 Feb 2016
Abaturage Kaniga ngo’ RPF – Inkotanyi ‘ iri hafi guhindura aho batuye  paradizo
POLITIKI

Abaturage Kaniga ngo’ RPF – Inkotanyi ‘ iri hafi guhindura aho batuye paradizo

Ubwanditsi 14 Jul 2017
Burundi: Iterabwoba n’umutekano muke byatumye Meddy na Bruce Melody basubika ibitaramo i Bujumbura
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Iterabwoba n’umutekano muke byatumye Meddy na Bruce Melody basubika ibitaramo i Bujumbura

Ubwanditsi 27 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru