Inama y’ibihugu birindwi byumvikana kandi by’ubukungu bukomeye ku isi iratangira kuri uyu wa gatanu i Quebec muri Canada, u Rwanda ni kimwe mu bihugu 12 bizaza nk’ibyatumiwe bizaza kuganira ku ngingo irebana no kurinda inyanja.
RFI yo ivuga ko u Rwanda rwatumiwe nk’urugero rwo kwihuta mu iterambere nyuma ya Jenoside, igihugu igfite ijambo (influence) muri Africa ndetse n’umuyobozi wacyo ubu akaba ari we uyoboye ubumwe bwa Africa.
G7 ubu iyobowe na Canada izateranira ahitwa Charlevoix muri Quebec ikoranyije ibihugu biyigize;
Canada.
Ubufaransa
Leta zunze ubumwe za Amerika
Ubwongereza
Ubudage
UBuyapani
Ubutaliyani
Hamwe n’umuyobozi w’ubumwe bw’uburayi watumiwe.
South Africa, Senegal, Kenya, Rwanda na Seychelles nibyo bihugu bya Africa byonyine byatumiwe. Minisitiri w’Intebe wa Canada watumiye ibi bihugu ntiyatangaje impamvu ari byo byahiswemo , ikizwi ni uko bizaza kuganira ku ngingo yiswe “inyanja”.
G7 iyo yateranye birasanzwe ko itumira bimwe mu bihugu bitari muri yo ngo bagure ibiganiro byabo ku ngingo zirenze izibahuza gusa nk’ibihugu bikize.
G7 ikunze gutumira ibihugu biri mu nzira y’amajyambere bifite umwihariko bigaragaza nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru CBC cyo muri Canada.
U Rwanda rufatwa nk’igihugu gifite ubukungu butera imbere ku kigero kiza nk’uko byagiye bigaragazwa na raporo zinyuranye za Banki y’isi.
Iyi banki ivuga ko hagati ya 2001 na 2015 umusaruro mbumbe w’u Rwanda wagiye uzamuka ku mpuzandengo ya 8% buri mwaka.
Biteganyijwe ko Perezida Kagame Paul azitabira iyi nama ahagarariye igihugu ayoboye muri iyi nama ya G7 i Quebec.
Ibindi bihugu bizaza nk’ibitumirwa ni; Argentina, Bangladesh, Haiti, Jamaica, ibirwa bya Marshall, Norway na Vietnam byose bizaza kuri iriya ngingo irebana n’inyanja.
CBC ivuga ko ibi bihugu byatumiwe ngo haganirwe ku kurinda inyanja ndetse no kubungabunga uburobyi
U Rwanda nicyo gihugu cyonyine kidakora ku Nyanja kuri uru rutonde rw’abatumiwe.
Rufuku
Ntago hatumiwe u Rwanda.Kuki se batumira u.Rwanda rudakora ku nyanja mu kwiga ibibazo by inyanja?Abanyarwanda batarabona inyanja nibo benshi.Hatumiwe HE nk umuyobozi uhagarariye Africa union.