Perezida Kagame yasobanuye ko nta mpamvu abona yari gutuma u Rwanda rwangira Moïse Katumbi, utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kwitabira inama izwi nka Mo Ibrahim Governance Weeekend, yabereye i Kigali mu mpera za Mata uyu mwaka.
Ubwo yari i Kigali, Katumbi umaze imyaka ibiri mu buhungiro yatangaje ko adatinya Perezida Kabila kandi agiye gusubira muri iki gihugu akiyamamariza kukiyobora mu matora ateganyijwe ku wa 23 Ukuboza 2018.
Yagize ati “Nyakanga ntabwo ari kera, ngiye gusubira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kabila ntabwo anteye ubwoba. Ubu kuko ndi mu Rwanda barazana ibirego byinshi by’ibihimbano kuko badakunda u Rwanda.”
Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’Umunyamakuru wa Jeune Afrique, François Soudain, yabajijwe ku ruzinduko rwa Katumbi mu Rwanda n’amagambo yahatangarije anenga Perezida Joseph Kabila.
Perezida Kagame yavuze ko byari kuba byiza iyo Katumbi avugira ariya magambo mu gihugu cye, ariko ku rundi ruhande i Kigali atari ho honyine yayavugiye.
Yagize ati “Ibibazo bya Katumbi ntabwo ari we bireba gusa, ni Congo yose na Perezida wayo. Ikindi ntabwo yari yatumiwe n’u Rwanda, ni Umuryango wa Mo Ibrahim, wari wateguriye i Kigali ibirori byo gutanga igihembo cyawo”.
Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko nta mpamvu yari gutuma u Rwanda rubuza Katumbi kwinjira mu gihugu kuko uretse muri RDC ahandi hose yemerewe kuhajya.
Ati “Amasezerano yakozwe hagati y’igihugu cyakiriye n’abateguye ibirori, abemerera gutumira abantu uko babyifuza. Ni iyihe mpamvu yari gutuma tubuza Katumbi kwinjira mu Rwanda? Uko mbizi Katumbi abujijwe kwinjira mu gihugu cye ariko ntabwo ari hano cyangwa ahandi. Agenda ahantu hose, ntabwo u Rwanda arirwo rwonyine rwari kuba ikibazo.”
Moïse Katumbi watangaje ko aziyamamariza kuyobora RDC ahagarariye amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, aherutse kwemeza ko Kabila ariwe nkomoko y’umutekano muke uri mu gihugu biturutse ahanini ku kugundira ubutegetsi akanga ko habaho amatora.
Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na Mo Ibrahim, yagarutse ku mvururu za politiki ziri muri RDC, yemeza ko ibihugu bituranye bigera ku icyenda ari ngombwa ko bigira uruhare mu gukemura ikibazo cyayo kuko kitayigiraho ingaruka yonyine.
Ati “Nk’abaturanyi niba dushobora gutanga ubufasha mu guhererekanya ubutegetsi muri Congo ntibibagireho ingaruka natwe ntizitugereho, niyo mpamvu tugomba kubigiramo uruhare.”
Avuga kandi ko ibyo abaturanyi bifuza ari uko amasezerano yitiriwe Mutagatifu Sylvestre yumvikanyweho n’Abanya-Congo, yubahirizwa n’abayasinye bose.
Moïse Katumbi w’imyaka 54, kuva 2007 yabaye Guverineri w’Intara ya Katanga ikungahaye ku mabuye y’agaciro, avaho yeguye mu 2015. Ubwo yari i Kigali yahagiriye ibihe byiza kuko Abanya –Congo baturutse imihanda yose, barimo ababa mu Rwanda, muri Uganda, i Burundi n’abo muri RDC mu Ntara zitandukanye, baje kumwakira bakamwishimira.
Gusa ashobora gufungwa aramutse asubiye muri RDC kuko mu 2016 yakatiwe n’Urukiko rw’Amahoro rwa Kamalondo i Lubumbashi, igifungo cy’imyaka itatu nyuma yo gushinjwa kubohoza ndetse akagurisha inzu y’umugereki Alexandros Stoupis.
Akekwaho kandi kwinjiza abacancuro b’abanyamahanga mu gihugu no gutunga ubwenegihugu bw’u Butaliyani kandi bitemewe ko atunga bubiri.
Kuva mu 2016, muri RDC hadutse imvururu zakuruwe n’icyemezo cya Perezida Kabila cyo kwanga kubahiriza ibiteganywa n’Itegeko Nshinga ngo ave ku butegetsi ubwo manda ze ebyiri zarangiraga.
Amatora yari ateganyijwe umwaka ushize ariko yimurirwa ku wa 23 Ukuboza 2018, ku mpamvu abatavuga rumwe n’ubutegetsi bemeza ko zigamije gukomeza gukenesha abaturage, guteza umutekano muke mu gihugu no kugundira ubutegetsi kuri Perezida Kabila.
Aya matora amaze gusubikwa inshuro ebyiri. Kabila wagiye ku butegetsi mu 2001, yagombaga kubuvaho mu 2016 arangije manda ze ebyiri.